Ku ya 18 Nzeri, Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu, Dr. Vincent Biruta, yasuye Umujyi w’ikoranabuhanga wa EHang Future City i Guangzhou mu Bushinwa, yihera ijisho ikoranabuhanga ry’indege zitagira abapilote (Drones) zitwara abantu.
Ikipe y’igihugu y’ingimbi zitarengeje imyaka 20 yatsinze Algeria mu mukino wo guhatanira umwanya wa gatanu kujyeza kuwa munani mu mikino y’igikombe cy’ Afurika bituma ruzahura na Morocco.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Nzeri 2025, ikipe ya AS Muhanga yari yakiriye Kiyovu Sports mu mukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona y`icyiciro cya mbere mu Rwanda wabereye kuri stade y’Akarere ka Muhanga, ihatsindirwa igitego 1-0.
Umubiligi, Remco Evenepoel w’imyaka 25 y’amavuko, ukinira ikipe ya Soudal–Quick-Step, yageze i Kigali aho aje guhatana muri shampiyona y’ Isi y’ Amagare 2025 izaba kuva tariki 21 kugeza 28 Nzeri 2025.
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere izaba itangiriye imbere mu nyubako. U Rwanda rurimo kwakira iya 2025 izatangira ku Cyumweru tariki 21 Nzeri 2025.
Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Nzeri 2025, yageze i Baku mu murwa mukuru wa Azerbaijan, aho yatangiye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu.
Abakinnyi 23 bazahagararira u Rwanda muri shampiyona y’Isi y’Amagare yo mu muhanda 2025 ndetse n’abatoza babo bavuga ko bafite ikizere cyo kwitwara neza bagakora amateka yiyongera ku kuba u Rwanda rwakiriye iri rushanwa.
Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Juvenal Marizamunda, yagaragaje uburyo ibibazo byinshi bibangamiye umutekano wa Afurika bishingiye ku mateka ya gikoloni, ndetse agaragaza uburyo u Rwanda rugira uruhare mu gukemura amakimbirane akomeje kwiyongera mu bice by’uyu mugabane.
Abashinzwe gutegura irushanwa mpuzamahanga ry’umukino w’amagare rizatangira kuri iki cyumweru rikamara iminsi irindwi rica mu mihanda inyuranye ya Kigali, barasaba abatuye umujyi wose kumva neza aya mahirwe y’imbonekarimwe, kugira ngo bazacuruze, bafane, bereke abashyitsi ko u Rwanda ari igihugu cy’ubudasa.
Minisitiri w’Intebe, Dr Justin Nsengiyumva, yibukije abarangije amasomo mu Ishuri Rikuru ry’Ubuhinzi Bubungabunga Ubutaka (Rwanda Institute for Conservation Agriculture/RICA), ko bahamagariwe kuba abahindura ibintu bakemura ibibazo, ndetse bagatanga amahirwe ahindura ubuzima bw’abaturage.
Kubura k’umuriro w’amashanyarazi kwa hato na hato kwagaragaye mu mezi ashize gushingiye ahanini ku mashini zitanga Megawatt 30 zakuwe ku muyoboro w’igihugu w’amashanyarazi nk’uko byatangajwe n’umwe mu bayobozi babifitiye ububasha.
Umunya-Slovenia, Tadej Pogačar, ufite shampiyona y’Isi yo gusiganwa ku magare ya 2024, ndetse akaba na nimero ya mbere ku Isi muri uyu mukino, ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane yageze i Kigali aho yitabiriye iyi shampiyona, itegerejwe kuva ku wa 21 kugeza ku ya 28 Nzeri 2025.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashyizeho abayobozi batandukanye mu nzego nkuru z’igihugu, kuva ku bari ku rwego rw’Abaminisitiri kugeza ku bayobozi b’ibigo bya Leta.
Urugendo rw’ikipe y’igihugu y’ingimbi zitarengeje imyaka 20 mu mukino wa volleyball zasezerewe muri 1/4 nyuma yo gutsindwa na Misiri amaseti 3-1.
Kuri uyu wa Kane, ikipe ya APR FC bigoranye yatsindiye Gicumbi FC kuri Kigali Pele Stadium ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda 2025-2026, naho Gorilla FC ihanganyiriza na Mukura VS igitego 1-1.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe yavuze ko hari Amahanga ashaka ko u Rwanda ruhinduka umuyonga, atangaza ko ingamba z’ubwirinzi zizagumaho mu gihe FDLR igihari.
Habura amasaha macye u Rwanda rugakora amateka yo kuba igihugu cya mbere muri Afurika cyakiriye shampiyona y’Isi y’Amagare imaze imyaka 103 ikinwa kinyamwuga, aho izamara icyumweru ikinirwa mu Mujyi wa Kigali.
Inteko rusange umutwe w’Abadepite yateranye ku wa Gatatu tariki 17 Nzeri 2025, yakoze umushinga w’umwanzuro uzashyikirizwa Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, urimo Ingengabihe (roadmap) y’Umujyi wa Kigali igaragaza igihe uzagaruza amafaranga atarinjiye mu isanduku ya Leta angana na 14,380,000Frw no gusubiza abaturage (…)
Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) yashyizwe ahagaragara ku wa Gatatu tariki 17 Nzeri 2025, yerekana ko ubuhinzi bwagize uruhare rwa 8% mu musaruro mbumbe w’u Rwanda mu gihembwe cya kabiri cy’uyu mwaka.
Ingabo z’u Rwanda (RDF) zo muri Diviziyo ya 5 n’iza Tanzania (TPDF) zo muri Brigade ya 202, zahuriye mu nama ya 13 yitwa Proximity Commanders, igamije kwigira hamwe ibibazo bibangamiye umutekano, ndetse no gushimangira ubufatanye mu kubungabunga umutekano ku mipaka ihuza ibihugu byombi.
Inteko rusange umutwe w’Abadepite kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Nzeri 2025, yatoye umushinga w’itegeko ryerekeye imyishyurire y’indishyi zikomoka ku mpanuka.
Guverinoma y’u Rwanda na Repubulika ya Rubanda y’u Bushinwa byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu bijyanye n’Ingabo, ibifatwa nk’intambwe ikomeye mu mibanire y’ibihugu byombi.
Abakobwa babyariye iwabo, abafite ubumuga, n’abaturuka mu miryango itishoboye batari bafite icyizere cy’ahazaza habo heza, barashima amahirwe bahawe n’umushinga w’Uburezi Budaheza (Inclusive Education Project) w’umuryango witwa Young Women’s Christian Association (YWCA) ufite intego yo guhindura umuryango nyarwanda, binyuze (…)
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga burasaba abafitanye ibibazo bishingiye ku mitungo igomba kuzungurwa, kubanza kubikemurira mu miryango kugira ngo birinde inzangano ziterwa no kuburana mu nkiko, kandi ibyo bibazo byagakemutse nta mpaka.
Imirimo y’umushinga Volcano Belt Water Supply System igeze ku kigero cya 60.4%, bikaba biteganyijwe ko uyu mushinga nurangira uzongerera ubushobozi uruganda rwa Mutobo, ahari kubakwa n’urundi ruganda rushya. Izo nganda ebyiri zizageza amazi meza ku baturage ibihumbi 354 bo mu Turere twa Musanze, Nyabihu na Rubavu.
Umunyarwanda Sosthene Munyemana wahoze ari umuganga yagarutse mu rukiko rwa Rubanda rw’i Paris mu Bufaransa mu bujurire bw’igihano cy’igufungo cy’imyaka 24 yahawe nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwatangaje ko rwataye muri yombi Kalisa Adolphe Camarade wari Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA na Tuyisenge Eric "Cantona" ushinzwe ibikoresho mu Amavubi.
Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika ya Santrafurika (MINUSCA) zigize amatsinda ya RWABG VII na RWAMED X yita ku buvuzi, zahaye serivisi z’ubuvuzi ku buntu abarenga 200 bo mu Bitaro bya Sam-Ouandja.
Mu gihembwe cya kabiri cya 2025, icyuho hagati y’ibyoherezwa mu mahanga n’ibitumizwayo cyagabanutseho 12.5% ugereranyije n’igihembwe nk’iki umwaka ushize, nk’uko bigaragara muri raporo y’Ubucuruzi Mpuzamahanga Bwanditse bw’u Rwanda.
Umufasha w’Umukuru w’Igihugu Madame Jeannette Kagame yahaye impanuro zikomeye imiryango – abashakanye – ndetse n’urubyiruko rwitegura gushaka, aho ashishikariza buri wese kubaka urugo rutekanye, rugizwe no kuganira no kutarundukira mu by’ubu.
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga, yavuze ko amakimbirane ashingiye ku moko, imitwe y’inyeshyamba mu bihugu bitandukanye n’iyambukiranya imipaka ndetse n’iterabwoba, bigikoma mu nkokora umugabane wa Afurika kugera kuri Demokarasi.
Abagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda bamaganye bivuye inyuma ibikubiye muri raporo, y’inteko ishinga amategeko y’ibihugu bigize ubumwe bw’u Burayi ku Rwanda.
Ishyirahamwe ry’Umukino wa Biyari mu Rwanda ryongeye gutegura irushanwa rya Rwanda Cue Kings riri kuba ku nshuro ya kabiri mu 2025, ryitabiriwe n’amakipe 15.
U Rwanda ruri mu bihugu icumi bya Afurika bigiye gukorerwamo ubushakashatsi bugamije kugaragaza ikibazo cy’ubushomeri mu rubyiruko rufite ubukungu bwifashe nabi, rudafite akazi karuhesha ishema.
Kuri uyu wa Mbere tariki 15 Nzeri 2025, Inteko rusange ya Sena ndetse n’Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite, zateranye zisuzuma ikibazo cy’inyungu rusange cyerekeye umwanzuro (2025/2861/RSP) wo ku wa 11 Nzeri 2025, w’Inteko Ishinga Amategeko y’Ubumwe bw’u Burayi (EU) uvuga ku Rwanda, aho bigaragara ko ari ukwivanga mu (…)
Umuryango mpuzamahanga uteza imbere ubuhinzi witwa One Acre Fund, ku bufatanye n’inzego zitandukanye za Leta, bagiye gutera ibiti Miliyoni 30 mu Turere twose tw’u Rwanda, birimo iby’imbuto n’ibindi bivangwa n’imyaka.
Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda Shema Ngoga Fabrice yahaye ikipe ya Rayon Sports WFC Miliyoni eshanu z’Amafaranga y’u Rwanda nyuma kugera ku mukino wa CECAFA isezereye Kampala Queens muri 1/2 kuri penaliti 4-3.
Kuri iki Cyumweru tariki 14 Nzeri 2025, umuhanzi Muligande Jacques uzwi cyane nka Mighty Popo, yamuritse filime yise Killer Music, ikaba yakinwe bwa mbere, igikorwa cyitabiriwe n’ibyamamare mu ngeri zitandukanye ndetse na bamwe mu bayobozi bakuru mu nzego za Leta.
Kuri iki Cyumweru, ikipe y’Amagaju FC yatsindiye AS Kigali kuri Kigali Pelé Stadium mu mukino w’umunsi wa mbere wa shampiyona 2025-2026.
Abagore babanaga n’abagabo batasezeranye byemewe n’amategeko mu Karere ka Muhanga, barishimira ko batakirukanwe mungo zabo nk’indaya, nyuma y’uko ubuyobozi bw’Akarere bubigishije ibyiza byo kubana byemewe n’amategeko bakiyemeza gusezerana.
Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi, ari kumwe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda Wungirije ushinzwe ibikorwa, DIGP Vincent Sano, bahaye impanuro abasirikare n’abapolisi bitegura kujya mu butumwa mu ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique.
Ikipe y’igihugu y’abatarangeje imyaka 20 yatsinzwe na Morocco amaseti 3-2 mu mukino ufungura mu gikombe cya Afurika.