Ndikumana Asman wa Rayon Sports yajyanywe mu bitaro

Rutahizamu w’ikipe ya Rayon Sports Ndikumana Asman yajyanywe mu bitaro avukiniye mu mukino yatsinzwemo na Singida Black Stars igitego 1-0 kuri uyu wa Gatandatu.

Uyu mugabo ukomoka mu gihugu cy’u Burundi yavunitse ku munota wa kabiri w’iminota itanu yari yongerewe ku mukino ubwo yazamukaga mu kirere maze mu kumanuka agwirwa n’abakinnyi babiri ba Singida Black Stars avunika ukuboko.

Nyuma yo kuvunika byabaye ngombwa ko imbangukira gutabara yinjira mu kibuga maze ahabwa ubuvuzi bw’ibanze, mbere y’uko imujyana ku Bitaro bya Nyarugenge aho ubwo twandikaga iyi nkuru yari akiri gukorerwa ibizimani ngo harebwe uburemere bw’imvune.

Ubwo Ndikumana Asman yajyaga mu kirere ahanganye n'abakinnyi babiri ba Singida Black Stars bakamugwira, byatumye avunika akaboko
Ubwo Ndikumana Asman yajyaga mu kirere ahanganye n’abakinnyi babiri ba Singida Black Stars bakamugwira, byatumye avunika akaboko

Kugira iyi mvune kwa Ndikumana Asman biganisha ku kuba ashobora kutazakina umukino wo kwishyura w’iri jonjora ry’ibanze rya CAF Confederation Cup 2025-2026 mu gihe kandi Bigirimana Abedi nawe atakinnye uyu mukino kubera imvune.

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka