Abakinnyi bo kwitega muri shampiyona y’Isi y’Amagare igiye kubera i Kigali
Kuva kuri iki Cyumweru tariki ya 21 kugeza 28 Nzeri 2025, Umujyi wa Kigali uzakira shampiyona y’ Isi y’ Amagare igiye kubera muri Afurika ku nshuro ya mbere aho iya 2025 izahuza ibihugu 110, bihagarariwe n’ abakinnyi barenga 919, bari mu byiciro bitandukanye mu bagabo n’abagore.

Tugendeye uko bari kwitwara muri iki gihe amarushanwa atandukanye bakinnye bigaragaza ubwiza bwabo, imiterere y’inzira i Kigali (udusozi twinshi), tugiye kurebera hamwe abakinnyi bo guhanga amaso muri iyi shampiyona y’ Isi y’ Amagare 2025 izabera mu mihanda ya Kigali.
Tadej Pogačar
Tadej Pogačar ukomoka mu gihugu cya Slovenia, akaba nimero ya mbere Ku Isi ni umwe mu bo guhangwa amaso cyane kuko ari we ufite iri iyi shampiyona umwaka ushize (2024) akaba yaranatwaye Tour de France enye (2020, 2021, 2024, 2025), akanegukana Giro d’Italia yo mu Butaliyani mu 2024.
Uyu musore bakunda kwita Pogi ubura amasaha macye ngo yuzuze imyaka 27, kuko azayuzuza 21/09, mu mwaka ushize, yabaye umuntu wa gatatu mu mateka wegukanye amarushanwa atatu akomeye mu mwaka umwe (Giro d’Italia, Tour de France, na Shampiyona y’Isi), aho yiyongereye kuri Eddy Merckx wabikoze mu 1974 na Stephen Roche wabikoze mu 1987.
Pogi usanzwe akinira UAE Team Emirates afite ubushobozi bwo kwitwara neza mu misozi no mu mihanda igoye, aho byumvikana ko mu mihanda ya Kigali ifite udusozi twinshi n’ubuhagarike buri hejuru, azigaragaza cyane n’ ubwo atari mwiza mu kwitwara nezs asiganwa n’igihe.

Remco Evenepoel
Umubiligi Remco Evenepoel w’ imyaka 25, ukinira ikipe ya Soudal–Quick-Step, nawe yageze i Kigali aho aje guhatanira shampiyona y’ Isi y’ Amagare, dore ko ari no mu bahabwa amahirwe yo kwitwara neza. Evenepoel, umuhungu wa Patrick Evenepoel wahoze ari umukinnyi w’amagare, yabanje gukina umupira w’amaguru mbere yo kwinjira mu mukino w’amagare mu 2017. Uyu musore yegukanye La Vuelta a España mu 2022 ndetse akaba yaranatsinze uduce twinshi muri Tour de France, Giro d’Italia, na la Vuelta a España.
Evenepoel w’imyaka 25 yegukanye umudari wa zahabu mu isiganwa ryo mu muhanda (Road race) no mu gusiganwa n’igihe (Individual Time Trial) mu Mikino Olympice 2024, ndetse anegukana shampiyona y’Isi 2022, n’umudari wo gusiganwa n’ igihe 2023 na 2024.

Thomas Pidcock
Umwongereza Thomas Pidcock ukinira Q36.5 Pro Cycling Team nawe n’undi mukinnyi wo kwitega kuko yerekanye imbaraga mu marushanwa manini “Grand Tour” aheruka. Uyu mugabo azi kuzamuka neza kandi arakomeye ndetse imikinire ye ikaba ihura cyane n’imihanda ya Kigali. Nomero ya munani Ku rutonde rw’Isi, ni umwe mu bakinnyi bafite umwihariko wo gukina mu bice bitandukanye mu mukino wo gusiganwa ku igare kuko uretse kuba yaratsindiye agace muri Tour de France, afite imidari marushanwa mu yandi marushanwa atandukanye arimo ayo mu misozi.
Isaac del Toro
Umunya-Mexico Isaac del Toro w’imyaka 21 ni umwe mu bakinnyi bato bari gutanga ikizere mu mukino w’amagare, kuko uyu musore yasoje Giro d’Italia 2025 ari uwa Kabiri, yegukana igihembo cy’umukunnyi muto ndetse anatwayemo agace.
Isaac del Toro Romero ukinira UAE Team Emirates afite ubuhanga bwo kuzamuka cyane, bihura neza na Kigali agiye guhataniramo shampiyona y’Isi 2025, gusa ntabwo ari mu bakomeye cyane muri gusiganwa n’isaha.
Julian Alaphilippe
Umufaransa Julian Alaphilippe w’imyaka 33 nawe ari i Kigali muri shampiyona y’ Isi y’ Amagare 2025, aho aje kureba ko yakongera kuyisubiza kuko ayifite inshuro ebyiri, 2020 na 2021.
Alaphilippe niwe mukinnyi watwaye iyi shampiyona y’ Isi y’ Amagare inshuro nyinshi uri i Kigali, ndetse akaba ari muri batatu bitabiriye uyu mwaka bazi uburyohe bwayo.

Natnael Tesfatsion
Umunya-Eritrea Natnael Tesfatsion w’imyaka 26 ni umwe mu bakinnyi bo muri Afurika bakomeye, akaba umukinnyi uhabwa amahirwe muri iri rushanwa. Nathanael yatwaye Tour du Rwanda inshuro ebyiri (2020 na 2022), azi neza imihanda ya Kigali n’ubukana bwayo. Uyu musore ukinira Movistar Team afite imbaraga mu kuzamuka imisozi no gusoreza ku muvuduko.
Oscar Edgar Onley
Umwongereza Oscar Edgar Onley w’imyaka 22, ni umukinnyi ukiri muto wo kwitega kuko yegukanye umwanya wa kane muri Tour de France, ndetse anegukana agace muri la Vuelta a España akaba n’umwe mu bazi kwitwara neza mu misozi ndetse n’amarushanwa y’umunsi umwe.
Oscar Onley ukinira Team Picnic afite ubushobozi buringaniye, mu gusiganwa n’igihe ku giti cye, ariko akaba ashobora gukora neza aramutse ari mu bihe byiza.
Aba bose bari mu bakinnyi 919 muri rusange bazitabjra shampiyona y’Isi y’Amagare 2025 baturutse mu bihugu 110 hirya no hino ku Isi.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|