Kigali: Banenga serivisi bahabwa kwa muganga kubera kurangaranwa
Abaturage bo mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, bahangayikishijwe n’abashinzwe gutanga serivisi z’ubuvuzi babarangarana igihe bagiye kwivuza, ibyo bavuga ko bishobora kuviramo bamwe kuhaburira ubuzima kubera kutitabwaho uko bikwiye.
Bavuga ko igihe bagiye kwivuza, abaganga batabitaho nk’uko bikwiye, kuko iyo batabahererekanyije bababwira kwicara bagategereza igihe bari buhugukire, bakamara igihe kinini batarabona ubitaho.
Bamwe mu baganiriye n’itangazamakuru, bavuga ko inshuro bagiye bajya kwa muganga, inyinshi ari izo bagiye badahabwa serivisi nziza, bitewe no kutitabwaho n’abaganga, kuko hari igihe bahagera mu masaha y’igitondo barembye bakarinda bagera ku mugoroba bataritabwaho.
Uwitwa Claudine Nyiraneza wo mu Murenge wa Muhima, avuga ko yigeze kujya kwa muganga mu gitondo bigaragara ko arembye, akagera ku gicamunsi atarakirwa.
Ati “Nagiye mu gitondo narembye pe, ariko bamvuye saa munani, Mba mbona umuntu yanahagwa, ariko jye ku bw’amahirwe sinahaguye, mba ndahavuye gutyo, gusa si jye jyenyine ufite icyo kibazo abenshi bikunze kubabaho.”
Undi ati “Uyu muntu tumuzanye kwa muganga, tubanza ku Kigo nderabuzima baduha ibinini ngo tubimuhe, baduha turansiferi (transfer), ngo tumujyane ahandi. Tuhageze ariko twabanje no guserera, umuganga umwe anyohereza ku wundi, barimo kuntererana, ndababwira nti ese uyu muntu mfite mu ntoki murabona ameze ate, barambwira ngo ntabwo ari we ubabaje gusa, hano hari n’abandi bamurenze kubabara.”
Mugenzi we ati “Hari igihe uzana umurwayi arembye, aho kugira ngo bakwiteho, bakakwereka ko hari abandi barwayi benshi bahari, n’ikibazo cyawe ntibagikemure ngo kirangire kive mu nzira, wenda bakire abandi ahubwo bagakomeza bakwereka ibibazo bihari, nabyo badasubiza, ugasanga barakuka inabi, urumva ko aba ari ikibazo.”
Imibare y’uyu mwaka y’ubugenzuzi bwakozwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), ku ishusho y’imiyoborere n’imitangire ya serivisi mu nzego zegereye abaturage, bwakorewe mu bigo bya Leta 50, birimo ibigo bya Leta 19, Uturere 15 hamwe n’ibitaro 16, bwagaragaje ko mu byagenzuwe byose ibipimo bibiri byonyine, ari byo bigaragara ko byageze kuri 80%, mu gihe ibindi byose bisigaye biri munsi ya 80%, kandi intego ya gahunda y’Igihugu yo kwihutisha iterambere mu cyiciro cyayo cya kabiri (NST2), ari uko ibipimo byose bigera hejuru ya 90%.
Muri rusange impuzandengo y’ibyagenzuwe byose iri ku gipimo cya 77.8%, aho mu bigo bya Leta biri ku gipimo cya 77.9%, mu Turere bikaba 76.18%, mu gihe mu bitaro biri ku gipimo cya 79.2%.
Umuyobozi w’agateganyo w’Ishami rishinzwe Itangwa rya Serivisi, Imiyoborere myiza n’abafatanyabikorwa mu Iterambere ry’Akarere (JADF), muri RGB, Afrika Alexis, avuga ko bafashe ibitaro muri buri Karere katoranyijwe, hiyongeraho n’ibya Kaminuza bya Kigali (CHUK), kugira n’iby’icyitegererezo bibe bihagarariwe.
Ati “Twashakaga kureba ko ibipimo ngenderwaho bikurikizwa koko mu gutanga serivisi. Muri zimwe mu mbogamizi twabonye harimo kutakira neza abantu, kuko icyo kubwira nabi abantu basaba serivisi kiri hejuru, kandi ntabwo ari ibintu bidusaba amikoro ahubwo n’imyitwarire gusa.”
Muri ubwo bugenzuzi by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali harebwe ku bitaro bya Masaka, Kibagabaga hamwe n’ibya CHUK, kandi hose bikaba byaragaragaye ko hakiri byinshi byo gukosora, bisaba imbaraga nyinshi kugira ngo gahunda ya NST2 izarangire bimaze kugera ku kigero cya 90% nkuko biteganyijwe.
Afrika ati “Biragaragara ko tukiri kure, imihondo ni myinshi cyane (munsi ya 80% ariko bitagera muri 60%), kandi twifuza kujya mu cyatsi kibisi (hejuru ya 80%), ari cyo kituganisha ku kugera ku ntego y’Igihugu.”
Ubu bugenzuzi bunahura neza n’ubushakashatsi ngarukamwaka bwa CRC bukorwa na RGB, kuko ubw’uyu mwaka (2025), bwagaragaje ko Abanyarwanda banyurwa n’imiyoborere n’imitangire ya serivisi ku kigero cya 76.7%.
Mu bundi bushakashatsi bwari buyobowe n’Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ibikorwa by’Ubuvuzi muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Corneille Killy Ntihabose, bwashyizwe ahagaragara ku wa 02 Mata 2025, bugaragaza ko mu 2022, abarenga 93% by’abaturage bishimiye serivisi bahabwa kwa muganga.
Ubu bushakashatsi, bugaragaza ko abaturage 93.8% bishimiye serivisi yo kubonana na muganga, 92.0% bishimira serivisi itangirwa ahakirirwa indembe, 88.2% bishimira serivisi z’imiti, naho 87.2% bishimira serivisi zo muri Laboratwari.
Ubu bushakashatsi bugaragaza ko serivisi zo kwa muganga zikigaragaramo ibibazo, ari izijyanye no kwishyura, aho 73.3% ari bo bishimira izo serivisi bonyine.
Abaturage kandi bagaragaza kutishimira ibijyanye n’uburenganzira bwabo nk’abarwayi, aho 74.3% ari bo bagaragaza ko uburenganzira bwabo nk’abarwayi bwubahirizwa.
Mu bijyanye n’aho bategerereza, abaturage bo mu Majyaruguru, Amajyepfo ndetse no mu Burengerazuba ni bo bagaragaza kwishimira serivisi bahabwa, ugereranyije no mu zindi ntara, mu mijyi ndetse no mu bitaro bikomeye.
Abakoze ubu bushakashatsi basabye ibitaro n’amavuriro gufata ingamba zigamije koroshya uburyo bwo kwishyura, kugabanya umwanya wo gutegereza, guhugura abakozi, kuringaniza serivisi zitangwa mu byaro no mu mijyi, no gushyiraho politiki zishyira umurwayi imbere.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|