Volleyball: Nyuma yo gutsinda Algeria, u Rwanda ruzahura na Morocco.
Ikipe y’igihugu y’ingimbi zitarengeje imyaka 20 yatsinze Algeria mu mukino wo guhatanira umwanya wa gatanu kujyeza kuwa munani mu mikino y’igikombe cy’ Afurika bituma ruzahura na Morocco.

Nyuma yo gutsinda ikipe y’igihugu ya Algeria amaseti 3-1 kuri uyu wa gatanu taliki ya 19 Nzeri 2025, ikipe y’igihugu y’ingimbi z’u Rwanda, izahura na Morocco bahatanira umwanya wa gatanu nuwa gatandatu mu gikombe cy’ Afurika gishyirwaho akadomo kuri uyu wa gatandatu taliki ya 20 Nzeri 2025.

Umukino w’ikipe y’igihugu y’ u Rwanda na Morocco niwo uzatanga uwegukana umwanya wa gatanu n’uwa gatandatu mu bihugu umunani byari muri iki gikombe cy’ Afurika.
Umukino w’u Rwanda na Morocco uteganyijwe ku isaha ya saa yine za mugitondo ku isaha yo mu gihugu cya Misiri bikazaba ari ku isaha ya saa satu ku isaha ya Kigali.
Igihugu cya Misiri na Cameroon, nibo bazahurira ku mukino wa nyuma naho Uganda na Kenya bahatanire umwanya wa gatu na kane.



Nyuma yo gukina, ikipe y’igihugu y’u Rwanda izahita ifata urugendo rugaruka I kigali aho biteganyijwe ko iza haguruka kuri Cairo International AirPort mu rucyerera rwo ku cyumweru saa cyenda (3:00am) ice muri Ethiopia maze igere ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali (Kanombe) mu gitondo saa yine (10:00am)
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|