Menya amabwiriza agenga imikoreshereze y’Amadovize mu Rwanda

Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), yasobanuye ko amafaranga yose y’ibindi bihugu iyo ari mu Rwanda aba yitwa amadovize, kandi akoreshwa n’ibigo bibifitiye uburenganzira gusa.

Menya amabwiriza agenga imikoreshereze y'Amadovize mu Rwanda
Menya amabwiriza agenga imikoreshereze y’Amadovize mu Rwanda

Byatangajwe mu kiganiro Ubyumva Ute, cyatambutse kuri KT Radio ku mugoroba wo ku wa 19 Ukuboza 2025, hasobanurwa uko amafaranga yo mu bindi bihugu akoreshwa igihe umuturage aturutse mu bindi bihugu aje mu Rwanda.

Blandine Mukaneza, umuyobozi w’Ishami rishinzwe ibigo by’imari bitari Amabanki, avuga ko Itegeko rya Banki Nkuru y’u Rwanda nk’uko ribiteganya, rivuga ko kwishyurana ku banyamahanga bari mu Rwanda bikorwa hakoreshejwe Amafaranga y’u Rwanda.

Gusa iyo abanyamahanga baje mu Rwanda igihe bafite amafaranga yo mu bihugu byabo bemererwa kuyakoresha, ariko bakagendera ku gaciro k’Ifaranga ry’u Rwanda.

Mukaneza avuga ko impamvu hashyirwaho uburyo amadovize akoreshwa mu gihugu ari ukugira ngo Ifaranga ry’u Rwanda ridatakaza agaciro, ariko by’umwihariko haba hirindwa akajagari mu mikoreshereze y’amafaranga y’amanyamahanga.

Mukaneza avuga ko hari abantu bemerewe kwakira amafaranga y’abanyamahanga barimo amahoteri, ibigo by’amashuri mpuzamahanga iyo byakiriye abanyeshuri baturutse mu bindi bihugu baba basabwa kuyakira, ndetse n’amaduka adasora bita mu rurimi rw’amahanga (Duty free), bivuga ibicuruzwa bigurishwa nta misoro ya Leta, imisoro ya gasutamo n’iya VAT.

Ati “Akenshi ayo maduka aboneka ku bibuga by’indege no ku mipaka mpuzamahanga. Kugura muri ayo maduka (duty free) bigenewe abagenzi baba bari gusohoka cyangwa kwinjira mu gihugu, kandi hari ingano ntarengwa y’ibicuruzwa umuntu yemerewe kugura nta musoro”.

Abandi bemerewe kwakira amafaranga y’amanyamahanga ni abashoramari mu mabuye y’agaciro, kuko baba bakora ubucuruzi mpuzamahanga, ndetse n’abashoramari mu by’ubwubatsi igihe baba babifitiye uburengnzira.

Mukaneza avuga ko hari ibigo bigera muri 13 mu Rwanda bifite uburenganzira bwo kwishyura ibikorwa byabyo bikoresha amadovize, ariko ko n’undi wese waba ufite akazi cyangwa wifuza ko ibyo akora byishyurwa mu madovize, abisaba ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere (RDB) uburenganzira, hanyuma agatangira kubishyira mu bikorwa.

Mukaneza avuga ko impamvu ari ngombwa ko amamdovize yinjira mu Rwanda, ari uko Igihugu gikorana n’ibindi haba mu byo gitumiza hanze, ndetse n’ibyoherezwa mu mahanga byose biba bigomba kwishyura mu madovize.

Yungamo ko mu Rwanda byemewe gufunguza Konti yo kuzigama y’amadovize muri za banki z’ubucuruzi, uwifuza kuyifunguza bamwereka ibyo asabwa hanyuma akayifunguza.

Ku kibazo cyo kuba umuntu yasaba inguzanyo mu madovizi birashoboka, ariko bisaba ko umuntu ashishoza akamenya niba ya nguzanyo atazayishyura Idolari ryazamutse, ugereranyije nuko ryari rihagaze mu Rwanda mu gihe yakaga iyo nguzanyo.

Olivier Mugwaneza, umuyobozi ushinzwe Politiki n’Amategeko, yasobanuye ko mbere yo gutanga uburenganzira ku bifuza gukoresha amadovize, babanza kwicara bakabisuzuma bakareba ko babikwiriye hanyuma bagahabwa uburenganzira.

Ati “Hari n’abandi bemererwa gukoresha amadovizi baba bakorana n’umuryango w’Abibumbye cyangwa za Ambasade z’ibindi bihugu, abo na bo barabisaba bakabyemererwa”.

Mugwaneza avuga ko hari amabwiriza avuga ko nta muntu n’umwe ufite uburenganzira bwo kwanga kwishyurwa mu Manyarwanda.

Ati “Ubundi amafaranga yemewe yo gucuruzamo mu gihugu cyacu ni Amanyarwanda, nubwo umucuruzi yaba yaranguye mu madovize”.

Bigenda bite ku bantu bakira amadovize bakayavunja batabifitiye uruhushya

Mukaneza avuga ko iyo umuntu ashaka kuvunjisha ajya ku bashinzwe kubikora, kandi babifitiye uburenganzira, ndetse akaba yajya no muri Banki zikamuvunjira.

Ku muntu rero ubikora atabiherewe uburenganzira, iyo afashwe ahanishwa igihano cya Miliyoni eshanu z’Amafaranga y’u Rwanda iyo ari ku nshuro ya mbere. iyo afashwe ku nshuro ya kabiri ahanishwa Miliyoni 10.

Iyo umuntu afashwe yakira amafaranga y’amahanga atabyemerewe, ahanisha ku nshuro ya mbere 50% y’ayo yakiriye, yafatwa inshuro ya kabiri agacibwa 100% y’ayo yakiriye.

Ati “Si byiza ko abaturage bakira amafaranga y’amahanga batabifitiye uburenganizira, kuko iyo babifatiwemo babihanirwa”.

Ku bantu bishyuza inzu mu madovize kandi batari ku rutonde rw’ibigo bibyemerewe, baba bakoze amakosa. Mukaneza yaboneyeho gushishikariza abantu gutanga amakuru kuri Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), kugira ngo ababikora bahanwe.

Ati “Umuntu ushaka gutanga amakuru ku bantu bakora ubucuruzi bw’amadovize batabiherewe uburenganzira, ashobora kujya ku ishami ryaho BNR ikorera hirya no hino mu gihugu cyangwa agatanga amakuru kuri [email protected], umuntu ashobora no koherezaho ubutumwa cyangwa agahamagara kuri 0788199232.”

Reba ibindi muri iyi video:

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka