Abazahagararira u Rwanda muri shampiyona y’Isi y’Amagare 2025 bafite ikizere cyo gukora amateka

Abakinnyi 23 bazahagararira u Rwanda muri shampiyona y’Isi y’Amagare yo mu muhanda 2025 ndetse n’abatoza babo bavuga ko bafite ikizere cyo kwitwara neza bagakora amateka yiyongera ku kuba u Rwanda rwakiriye iri rushanwa.

Ibi babivuze mu gihe hasigaye amasaha macye kugira ngo iyi shampiyona itangira i Kigali ku wa 21 Nzeri 2025 aho bakomeje imyitozo bari gukorera mu Karere ka Bugesera bageze nyuma kwitegurira i Musanze ndetse no mu Bufaransa nk’uko byashimangiwe n’umutoza Sempoma Felix.

Yagize ati" Imyitozo igeze kure kuko twatangiriye imyitozo I Musanze, dukomereza mu Bufaransa tuza n’i Bugesera, twagiye duhindura bitewe nibyo twabaga dukeneye, abasore n’abakobwa bariteguye."

Uyu mutoza yavuze ko bafite ikizere ko kuri iyi nshuro hari umukinnyi w’Umunyarwanda ushobora gusoza isiganwa mu bindi byiciro dore ko muri Shampiyona z’Isi zabanje u Rwanda rwitabiriye nibura abakinnyi bashoboye kuyirangiza ari abo mu batarengeje imyaka 23 gusa.

Ati" Shampiyona zose twakoze, twabaga dufitemo abakinnyi babiri, batatu, ndetse tunazikinira hanze kandi tukagenda twizeye kuyirangiza ariko bikanga, ubu turi imbere y’abafana bacu nubwo Shampiyona y’Isi itaba yoroshye kuko yitabirwa n’abakinnyi bakomeye cyane. Icyo twakwizeza Abanyarwanda ni uko abakinnyi bitoje, bafite imbaraga bafashijwe byose ndetse n’ibikoresho dufite bigezweho, tuzakora uko dushoboye nibura umwaka ube uw’amateka, uretse kuba twakiriye ahubwo tuzanitware neza."

Ku ruhande rw’abakinnyi Manizabayo Eric ’Karadiyo’ yavuze ko biteguye neza ku buryo igihe icyo aricyo cyose bajya mu isiganwa.

Ati" Twariteguye neza ku buryo n’ejo bavuze ngo tujye guhangana, twajya guhangana. Shampiyona y’Isi ibereye muri Afurika bwa mbere no mu gihugu cyacu, ni ikintu cyiza ku bakinnyi b’Abanyarwanda."

Abakinnyi 919 bazaturuka mu bihugu 110 nibo bazitabira shampiyona y’Isi y’Amagare yo mu muhanda 2025 aho barimo batandatu bazahagararira u Rwanda mu ikipe nkuru y’abagabo.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka