Perezida Kagame yabwiye Azerbaijan ko ifite inshuti mu Rwanda
Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda na Azerbaijan byifuza gukomeza guha imbaraga no gushimangira umubano n’ubufatanye bubyara umusaruro ufatika ku bihugu byombi.

Perezida Kagame yabigarutseho mu muhango we na mugenzi we Ilham Aliyev, bahagarariyemo isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Azerbaijan mu nzego zirimo ubuhinzi, uburezi serivisi zo mu kirere n’ubucuruzi.
Ni amasezerano yakurikiye ibiganiro byabereye mu muhezo bizwi nka tête-à-tête, byahuje Perezida Paul Kagame na mugenzi we wa Azerbaijan, Ilham Aliyev byibanze ku bufatanye buhuriweho n’ibihugu byombi mu nzego zitandukanye.

Perezida Kagame mu kiganiro n’itangazamakuru cyakurikiye ayo masezerano yagize ati: "Turifuza kurushaho gukomeza kongera imbaraga no kudatezuka kugirango twizere ko izo mbaraga z’ubufatanye zitanga umusaruro kuri twese."
Umukuru w’Igihugu kandi yabwiye mugenzi we wa Azerbaijan, ko agomba kuzirikana ko afite inshuti muri Afurika n’u Rwanda by’umwihariko, ati: "bityo rero turashaka gukoresha aya mahirwe y’ubufatanye n’ubucuti hagati yanwe nanjye ubwanjye, ndetse n’ibihugu byacu byombi, kugira ngo dutere imbere byihuse. ”

ku wa 19 Nzeri 2025, nibwo ko Perezida Kagame yageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Heydar Aliyev mu Murwa Mukuru wa Baku muri Azerbaijan ari kumwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Gen (Rtd) James Kabarebe.
Kuri uyu wa Gatandatu Perezida Kagame yasuye Urwibutso rwa Alley of Honor, yunamira Heydar Aliyev, wabaye Perezida wa Gatatu w’iki gihugu na Zarifa Aliyeva wari umugore we.
Perezida Kagame kandi yanashyize indabo ku rwibutso rw’intwari zaharaniye itangiye guhesha ubwigenge n’ubusugire bwa Azerbaijan.

Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|