RPL: APR FC itsinze Gicumbi FC bigoranye, Gorilla FC inganya na Mukura VS (Amafoto)

Kuri uyu wa Kane, ikipe ya APR FC bigoranye yatsindiye Gicumbi FC kuri Kigali Pele Stadium ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda 2025-2026, naho Gorilla FC ihanganyiriza na Mukura VS igitego 1-1.

Ni umukino watangiye APR FC ihanahana umupira neza ariko na Gicumbi FC inyuzamo ikagerageza gukina.Ku munota wa gatanu rutahizamu William Togui yatsindiye APR FC igitego cya mbere nyuma y’umupira mwiza yahawe na Memel Raouf Dao awunyujije hagati y’abakinnyi maze uyu rutahizamu yisanga arebana n’umunyezamu Ahishakiye Hertier ashyira umupira mu izamu bitamugoye.

William Togui yishimira igitego
William Togui yishimira igitego

Nubwo yari itsinzwe igitego ariko ariko Gicumbi FC yakomeje kugaragaza ubushake bwo kwihagararaho igera imbere y’izamu rya APR FC. Ibi byayibyariye umusaruro ku munota wa 14 ubwo Bitwayiki Clement yahinduriraga umupira wari mu kirere iburyo maze ugasanga Lola Kanda mu rubuga rw’amahina, nawe wahise awushyiraho umutwe atsinda igitego cyiza kuko umupira yawushyize mu izamu umunyezamu Ishimwe Pierre ntamenye uko bigenze.

Gicumbi FC yakomeje gukora ibyo abantu batayitekererezaga ikina umukino mwiza urimo guhererekanya inatera icyugazi izamu rya APR FC kenshi, cyane binyuze ku mipira ikomeye yatereraga kure. Amakipe yombi yakomeje gusatira mu buryo bungana, ahusha uburyo imbere y’izamu kugeza igice cya mbere kirangiye akinganya 1-1.

Ni umukino wari uryoheye ijisho
Ni umukino wari uryoheye ijisho

Mu masegonda ya mbere y’igice cya kabiri, APR FC yatangiye ihusha uburyo bwiza ku mupira Mamadou Sy yinjiranye ku ruhande rw’ibumoso agera rubuga rw’amahina asabwa gushyira mu izamu ariko umunyezamu Ahishakiye Hertier aramuzibira. Ku munota wa 48 APR FC yongeye guhusha uburyo ku ishoti rikomeye rutahizamu William Togui yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina ariko umupira ujya hejuru y’izamu.

Kugeza ku munota wa 60 abafana batari benshi bari bari muri Kigali Pele Stadium bari bakiryoherwa n’umukino wakinwaga n’impande zombi mu mikinire kuko umupira wavaga ku izamu rimwe ujya ku rindi ari nako Gicumbi FC I Komeza gutungurana uburyo yiyerekanaga. Ku munota wa 58 Gicumbi FC yahushije igigego cyabazwe nyuma y’uko myugariro Nshimiyimana Yunusu ahushije umupira wari utewe n’umunyezamu Ahishakiye Hertier ariko Rubuguza Jean Pierre nawe ananirwa gutsinda kuko umupira yateye umunyezamu Ishimwe Pierre yawufasje neza.

APR FC yari yatangiye kujya ku gitutu ku munota wa 60 yasimbuje ishyiramo Mugisha Gilbert na Denis Omedi basimbuye Hakim Kiwanuka na Mamadou Sy. Mu bihe bitandukanye Gicumbi FC yagiye isimbuza aho yashyizemo abakinnyi nka Niyonsaba Eric, Lulihoshi Dieu Merci na Hakizimana Alexis ariko ikomeza kugaragaza umukino mwiza imbere ya APR FC. Iminota 90 y’umukino yarangiye amakipe akinganya 1-1 hongerwaho iminota itanu.APR FC yabonye kufura maze iterwa na Memel Raouf Dao ku munota wa kabiri w’inyongera igera mu rubuga rw’amahina Denis Omedi ashyiraho umutwe neza atsinda igitego cya kabiri cyayisheje amanota atatu ya mbere ya shampiyona.

APR FC nubwo yakinaga umukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona ariko ntabwo yakinnye umunsi wa mbere yagombaga gukinaho na Marine FC ariko ntiwakinwa kuko yari mu irushanwa rya CECAFA Kagame Cup 2025 muri Tanzania aho yegukanyemo umwanya wa gatatu.

Mu wundi mukino wabanjirije uyu mukino ku isaha ya saa cyenda, ikipe ya Gorilla FC yakiriye Mukura VS amakipe yombi anganya igitego 1-1 aho Mukura VS ariyo yafunguye amazamu itsindiwe na Hakizimana Zuberi ku munota wa 45 mu gihe Gorilla FC yishyuriwe na Masudi Narcisse kuri penaliti yabonetse ku munota wa kabiri muri ine yari yongerewe ku minota 90 isanzwe. Uyu mukino wasize amakipe yombi agize amanota ane kuko ku munsi wa mbere yose yari yatsinze umukino wayo.

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka