
Uyu musore wari ku ntebe y’abasimbura kuri uyu mukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Confederation Cup wakiniwe kuri Kigali Pele Stadium
yakoze iyi impanuka agenda n’amaguru mu muhanda uri inyuma ya y’iyi stade usohokeye aho amakipe yinjirira ahita ajya mu rwambariro aho yaguye mu muferege usanzwe unyuramo amazi ku muhanda akababara cyane.
Nyuma yo kugwa muri uyu muferege Drissa Kouyate yatabawe ahabwa ubuvuzi bw’ibanze anajyanwa kwa muganga n’imbangukiragutabara kugira ngo akorerwe ibizamini harebwe urwego rw’imvune yagize.
Drissa Kouyate ajyanywe mu bitaro nyuma ya rutahizamu Ndikumana Asman nawe wavunikiye muri uyu mukino wabahuje na Singida Black Stars, akajyanwa n’imbangukiragutabara mu bitaro.

Drissa Kouyate yakoze impanuka agenda n’amaguru
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|