APR FC yatsinze Gasogi United, Police FC ikomeza kuyobora

Umunsi wa 12 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru usize ikipe ya APR FC ifashe umwanya wa kabiri naho POLICE FC ikomeza kuyobora nyuma yo gutsinda Etincelles.

APR FC yongeye gufata umwanya wa kabiri ku rutonde rwa shampiyona rw'agateganyo.
APR FC yongeye gufata umwanya wa kabiri ku rutonde rwa shampiyona rw’agateganyo.

Imikino y’umunsi wa 12 wa Rwanda Premier League yakomezaga kuri uyu wa gatandatu aho umwe mu mikino yari itegerejwe wahuje ikipe ya APR FC na Gasogi United wasize ikipe ya APR FC itsinze Gasogi United ibitego 2-0 bya Djibril Ouattara na Aliou Souane, maze ifata umwanya wa kabiri n’amanota 23 ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona y’u Rwanda.

Ni umukino wari witezwe na benshi cyane ko aya makipe abiri yari amaze iminsi atitwara neza nkaho ikipe ya APR FC yanganyije imikino ibiri yaherukaga gukina naho Gasogi United yo yari imaze imikino itatu yikurikiranya itsindwa.

Igitego cya Djibril Ouattara ku munota wa 45 w’umukino, nicyo cyatandukanyije impande zombi maze bajya kuruhuka APR FC iri imbere n’igitego 1-0.

Igice cya kabiri, cyaranzwe n’impinduka ku mpande zombi ndetse no gushaka igitego cyo kwishyura ku ikipe ya Gasogi United ariko APR FC ibyitwaramo neza ndetse inatsinda igitego cya kabiri cyinjiye ku munota wa 90 bongeyeho iminota ine gitsinzwe na myugariro wiyi kipe ya APR FC Aliou Souane nyuma y’akazi gakomeye kakozwe na Mamadou Sy maze umukino urangirana intsinzi ya APR FC.

Nyuma yo gutsinda uyu mukino, ikipe ya APR FC yahise ijya ku mwanya wa kabiri n’amanota 23 ku rutonde rwa Shampiyona y’u Rwanda naho Gasogi United yo ijya ku mwanya wa cyenda n’amanota 18.

Mu karere ka Rubavu, ikipe ya POLICE FC y’umutoza Beni Moussa, yatsinze ikipe ya Rtincelles iyisanze mu rugo bituma POLICE FC yuzuza amanota 29 ku mwanya wa mbere.

Nyuma yo gutsindwa uyu mukino, ikipe ya Etincelles itozwa n’umutoza Masudi Djuma, yujuje imikino 7 itsindwa dore ko aho shampiyona igeze iyi kipe yo mu karere ka Rubavu imaze gutsinda umukino umwe batsinzemo ikipe ya Musanze.

Ubwo uyu mukino wari urangiye, abafana n’ikipe ya Etincelles bagose imodoka y’umuyobozi (Perezida) wa Etincelles Ndagijimana Enock maze bamusaba ko ya kwegura akabarekera ikipe kubera ko irimo gutsindwa umusubirizo.

Mukura VS yatsinze Amagaju igitego 1-0 ihita ifata umwanya wa karindwi n'amanota 19
Mukura VS yatsinze Amagaju igitego 1-0 ihita ifata umwanya wa karindwi n’amanota 19

Mu yindi mikino yabaye, ikipe ya Musanze FC yatsinze As Muhanga ibitego 3-0 ihita ifata umwanya wa gatanu n’amanota 19. Mukura VS yatsinze Amagaju igitego 1-0 ihita ifata umwanya wa karindwi n’amanota 19

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka