Remco Evenepoel uhanzwe amaso muri Shampiyona y’Isi y’Amagare 2025 yageze i Kigali

Umubiligi, Remco Evenepoel w’imyaka 25 y’amavuko, ukinira ikipe ya Soudal–Quick-Step, yageze i Kigali aho aje guhatana muri shampiyona y’ Isi y’ Amagare 2025 izaba kuva tariki 21 kugeza 28 Nzeri 2025.

‎Uyu musore uri mu bahanzwe amaso yageze mu Rwanda habura amasaha macye ngo Shampiyona y’Isi y’Umukino w’Amagare 2025 itangire aho azanye intego yo kwisubuza umudari wa zahabu yegukanye, muri shampiyona y’ Isi ya 2024 mu gusiganwa n’ igihe ( Individual Time Trial).

‎‎Remco Evenepoel ni umwe mu bakinnyi bakomeye bahabwa amahirwe yo kwitwara neza mu byiciro bitandukanye bizakinwa mu bagabo harimo gusiganwa n’ isaha ku giti cye (ITT), ndetse no gusiganwa mu muhanda (Road rice) hasahakwa uweguka shampiyona y’Isi y’Amagare 2025.

‎‎Nomero ya cyenda ku Isi, Remco Evenepoel yatwaye ibihembo bitandukanye mu mukino wo gusiganwa ku magare harimo, Imikino Olempike, Shampiyona y’Isi, isiganwa rya La Vuelta ryo muri Espagne n’ ibindi.

‎Evenepoel niwe ufite agahigo ko kwegukana igice cyo gusiganwa n’isaha ndetse n’isiganwa rusange(Road Race) mu Mikino ya Olempike icyarimwe, aho yabikoze mu mwaka wa 2024 i Paris mu Bufaransa abandi bagataha uko baje, ibitarakorwa n’undi mukinnyi uwo ariwe wese mu bagabo.

‎Ikipe y’ igihugu y’ Ububiligi ntabwo izanye Remco Evenepoel gusa, ahubwo azanye n’ abandi bagenzi be barindwi, bazayifasha kwitara neza barimo, Campenaerts Victor, Benoot Tiesj, Van wirder Ilan, Harman Quinten, Xandro Meuricsse, Uijtdebroeks Cain na Vermeersch Florian.

‎Tugendeye ku miterere y’isiganwa Remco ni umwe mu bakinnyi bitezwe muri iri rushanwa, kuko ari mwiza cyane ahatambika ndetse akanazamuka neza mu misozi, kuko uyu musore yatwaye isiganwa rizenguruka Espagne ’La Vuelta España’ ya 2022 yarimo João Pedro Almeida, Rigoberto Urán n’abandi bazamutsi beza.

Uyu musore aje asanga Umunya-Slovenia, Tadej Pogačar, ufite shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2024, ndetse akaba na nomero ya mbere ku Isi muri uyu mukino, wageze I Kigali ku wa Kane w’iki Cyumweru.

‎Shampiyona y’ Isi igiye gukinwa ku nshuro ya 98 aho ari ku nshuro ya 12 ibereye hanze y’u Burayi, ikaba inshuro ya mbere ibere ku mugabane wa Afurika aho ari rimwe mu masiganwa azaba akomeye yabayeho kuko rizaba rigizwe n’inzira y’ibilometero 267,5 irimo n’akazamuko ka metero 5.475.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka