Ubuhinzi mu byazamuye bigaragara umusaruro mbumbe w’Igihugu

Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) yashyizwe ahagaragara ku wa Gatatu tariki 17 Nzeri 2025, yerekana ko ubuhinzi bwagize uruhare rwa 8% mu musaruro mbumbe w’u Rwanda mu gihembwe cya kabiri cy’uyu mwaka.

Ikawa yoherezwa mu mahanga yariyongereye
Ikawa yoherezwa mu mahanga yariyongereye

Umuyobozi Mukuru wa NISR, Ivan Murenzi, yavuze ko ubwiyongere bw’uruhare rw’ubuhinzi mu musaruro mbumbe w’Igihugu, bwatewe n’ibihingwa ngengabukungu byoherezwa hanze.

Ati “Urebye mu mibare ubona ko uruhare runini ari urw’ibihingwa byoherezwa mu mahanga byiyongereye ku rugero rwa 42% muri iki gihembwe, wareba neza ukabona ko ikawa yagizemo uruhare runini cyane ugereranyije n’ibihingwa ngandurarugo, umusaruro wabyo wari muke, kuko byiyongereye ku rugero rwa 3% gusa.”

Umusaruro w’ibihingwa byohererezwa mu mahanga wazamutseho 42%, bitewe n’izamuka rya 121% ry’umusaruro wa kawa, ryaturutse ku bicuruzwa byitwaye neza ku isoko mpuzamahanga, ndeste n’imbaraga zashyizwe muri gahunda yo gusimbuza ibiti bishaje bya kawa n’iyo gusazura ibihari, kukomu myaka ine ishize, umusarurow’ikawa ngo wari hasi cyane, kuko hari harabayehogahunda yo gutera ibiti bishya.

Inganda zagize uruhare rwa 7% mu musaruro mbumbe w’Igihugu, umusaruro wazo ukaba warazamutse bitewe ahanini n’izamuka rya 10% ry’umusaruro w’inganda zitunganya ibiribwa, izamuka rya 19% ry’umusaruro w’inganda zikora ibikoresho by’ibyuma, imashini n’ibikoresho byazo, izamuka rya 24% ry’umusaruro w’inganda zikora ibikoresho bitari ibyuma, cyane cyane ibya pulasitiki n’izindi.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, avuga ko hari byinshi birimo gushyirwamo imbaraga kugira ngo umusaruro w’inganda ukomeze kuzamuka.

Ati “Turimo gushaka uko twongera umusaruro by’umwihariko uw’inganda, kuko mu bihugu bimwe inganda zikora amasaha 24, bakabyaza umusaruro amahirwe y’ibiciro by’amashanyarazi biri hasi mu gihe abantu baba batayakoresha cyane, bagakora mu ijoro, ariko kugira ngo bigerwego hari ibindi biba bikenewe nka serivisi z’ubwikorezi na resitora na zo zakora muri ayo masaha.”

Muri rusange, umusaruro mbumbe w’Igihugu wageze kuri Miliyari 5.798Frw mu gihembwe cya kabiri cy’uyu mwaka, bigaragaza izamuka rya 7.8%, mu gihe wari wazamutseho 6.5% mu gihembwe cya mbere nanone cy’uyu mwaka.

Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Yusuf Murangwa ndetse n'abandi bayobozi batangaza umusaruro mbumbe w'Igihugu w'igihembwe cya kabiri 2025
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa ndetse n’abandi bayobozi batangaza umusaruro mbumbe w’Igihugu w’igihembwe cya kabiri 2025

Reba ibindimuri iyi video:

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka