Ubushinwa: Minisitiri Biruta yasuye rwa ruganda rwazanye drone itwara babiri
Ku ya 18 Nzeri, Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu, Dr. Vincent Biruta, yasuye Umujyi w’ikoranabuhanga wa EHang Future City i Guangzhou mu Bushinwa, yihera ijisho ikoranabuhanga ry’indege zitagira abapilote (Drones) zitwara abantu.

Lu Rucheng, Umuyobozi mukuru w’uruganda rwa EHang, yakiriye Minisitiri Dr Biruta n’intumwa ayoboye abaganiriza byimbitse ku bijyanye n’ikoranabuhanga ry’izi ndege n’umutekano wazo n’uburyo zigenzurwa.
Minisitiri Dr Biruta yasobanuriwe kandi uburyo izi ndege zakoreshwa mu bukerarugendo, mu bwikorezi, ndetse no gutanga ubufasha bwihutirwa.
Minisitiri yashimye umuhate w’uruganda rwa EHang mu guhanga udushya ndetse n’iterambere ryarwo ridasanzwe mu ikoranabuhanga.
Izi ndege zitagira abapilote zitwara abantu, ziherutse kumurikirwa i Kigali mu nama ya cyenda yigaga ku guteza imbere ubwikorezi bwo mu kirere, izwi nka Aviation Africa.

Indege zatangijwe mu Rwanda zizwi nka ’eVTOL’ zikorwa n’uru ruganda rwo mu Bushinwa rwa EHang, zikoresha amashanyarazi ijana ku ijana.
Imwe itwara abantu babiri, ishobora no gutwara ibilo birenga 620 by’imizigo, ikagenda intera y’ibilometero 30 iri mu kirere cyangwa iminota 25 itarashiramo umuriro. Ishobora kugendera ku butumburuke bwa metero 100.
Ifite amapine 12 afashe ku maguru ane n’ikoranabuhanga riyifasha gutahura imbogamizi mu kirere.
U Rwanda kandi kugeza ubu ruri mishinga yo guteza imbere ubwikorezi bwo mu kirere bwifashishije drones cyane ko rugeze kure uwo kubaka ikigo cy’icyitegererezo cya drones cyitezweho kuzaba kiri ku rwego mpuzamahanga, ‘Drone Operation Centre’.

Iki kigo kizarangira gitwaye miliyari 13.4 Frw. Kizaba cyubatse mu Ntara y’Amajyepfo, Akarere ka Huye, ahahoze ikibuga cy’indege.
Drone Operation Centre, izaba idasanzwe kuko izaba ifite igice kizajya cyubakirwamo za drone nshya n’ahazajya hasuzumirwa inshya.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|