Guverinoma y’u Rwanda iteganya gushora Frw 138.3 miliyari mu mishinga y’amazi isuku n’isukura mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2026/27, mu rwego rwo kongera amazi meza ku baturage no kunoza imicungire y’isuku mu mijyi no mu byaro.
Depite Christine Mukabunani yabajije Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi icyo Leta iteganya mu gutuma amafaranga Leta y’u Rwanda iba igomba kwishyurwa mu bikorwa by’ubutumwa bwo kubungabunga amahoro ku isi, ariko Loni igatinda kuyishyura mu gihe Guverinoma iba yayapangiye mu ngengo y’imari.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, aritabira Inama ku Iterambere ry’ahazaza ha Afurika izwi nka ‘Africa Forward Summit, irimo kubera muri Kenya.
Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi irategura Ingengo y’imari ingana na Miliyari 7,796.3 Frw y’Umwaka wa 2026-2027 nk’uko byagaragajwe mu mbanzirizamushinga w’Ingengo y’imari izatangazwa muri Kamena uyu mwaka.
Urwego rw’Igihugu rw’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) rwagaragaje ko ibiciro ku masoko byakomeje kuzamuka mu gihugu, aho imibare y’Igipimo cy’ihindagurika ry’ibiciro (Consumer Price Index-CPI) yo muri Mata 2026 yerekana ko abaturage bakomeje guhura n’ubuzima buhenze, bitewe n’izamuka ry’ibiciro by’ibicuruzwa na serivisi (…)
Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) by’umwihariko izishinzwe ibikorwa by’ubuvuzi, buravuga ko ibitaro bya gisirikare (Military Hospitals) byamaze kugezwa no mu Ntara z’Igihugu.
Umutoza w’ikipe ya Rutsiro FC Rubangura Omar yavuze ko ataje nk’umucunguzi w’iyi kipe uje kurema ibintu byinshi mu byapfuye, ahubwo azakora ibishoboka byose kugura ngo igume mu cyiciro cya mbere.
Ingabo z’u Rwanda (RDF) zigiye kuvura amaso abaturage barenga 6,000 bari hirya no hino mu gihugu, hagamijwe kuborohereza kubona serivisi z’ubuvuzi bw’amaso bufite ireme no kugabanya ibyago byo kugira ubuhumyi bushobora kwirindwa.
Buri mwaka ku Isi hizihizwa iminsi ibiri itandukanye ariko yose ihuriye ku bagore, ku buryo hari benshi bashobora kuyitiranya. Buri ku wa 8 Werurwe, ibihugu byinshi byo ku Isi byizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore (Women’s Day), mu gihe buri ku cyumweru cya kabiri cya Gicurasi, ahenshi bizihiza Umunsi Mpuzamahanga (…)
Minisitiri ushinzwe Abakozi ba Leta n’Umurimo, Hon. Christine Nkulikiyinka, yashyikirije Azali Assoumani, Perezida w’Ibirwa bya Comoros ubutumwa bwa Perezida Kagame.
Ikipe ya APR VC y’abagore yegukanye igikombe cya shampiyona, REG VC ihagrika umuvuduko wa Police VC bituma bagomba gutegereza umukino wa kane.
Kuri uyu wa Gatandatu, ikipe ya Rayon Sports yatsindiye Marine FC ibitego 2-1 kuri Kigali Pele Stadium mu mukino w’umunsi wa 31 wa BK Pro League ikomeza gushimangira umwanya wa kabiri.
Itsinda ry’abavuzi b’Abashinwa bamaze iminsi bakorera mu Murenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro, kuri uyu wa Gatandatu tariki 09 Gicurasi 2026 bazindukiye mu gikorwa cyo gusuzuma no kuvura indwara zitandukanye abakozi ba Kigali Today Ltd hamwe n’imiryango yabo.
Nyinawagaga Claudine wari mu Rwanda ndetse afite imyaka y’ubukure (27) mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, avuga ko ntawe ukwiye gushidikanya ku itegurwa rya Jenoside, kuko ibihamya byinshi bihari.
Mukandahiro Agnes yeretse umuryango we ko azaba umuganga ariko babyita iby’abana. Mu mikino ye, yahoraga mu mitekerereze y’ubuvuzi, akandikira abana bagenzi be imiti ku makoma y’insina, kandi akababwira uko bazayinywa mu gitondo, saa sita na nimugoroba, ubundi akabatera inshinge.
Muganga Agnes Mukandahiro amaze imyaka 21 atanga serivise zo gusiramura, kandi yakira abantu bose, abakuru n’abato. Muri iyi myaka amaze, yabonye byinshi, yigiyemo byinshi, ndetse ubu afite ubunararibonye butuma agira abantu inama z’imyitwarire, kugira ngo gusiramura bitababaza kurushaho.
Muganga Agnes Mukandahiro ashishikariza ababyeyi kujya basiramuza abana babo, ariko n’abantu bakuru batabikoresheje, bakabikora kuko bifite akamaro mu buryo butandukanye, harimo kuba bifasha mu isuku y’umuntu no kumurinda ibyago byo kurwara indwara zimwe na zimwe
Hashize igihe kirekire abantu bumva iby’umuhora wa Hormuz mu makuru mpuzamahanga, cyane cyane iyo havugwa intambara ya Amerika na Iran, ibiciro bya peteroli cyangwa umutekano mu Burasirazuba bwo Hagati. Nubwo wumvikana kenshi, benshi ntibasobanukirwa neza impamvu uyu muhora ari ingenzi ku Isi yose, ndetse n’impamvu ushobora (…)
Uko imbwa zibamo amoko atandukanye, ni nako zigira ubushobozi bwo gukora no kumva ibintu bitandukanye, akenshi bitewe n’uko zatojwe.
Iyo abantu benshi bumvise ijambo Karate, bahita batekereza umukino wo kurwana, gukubita cyangwa gutsinda uwo muhanganye. Ariko kuri Théophile Bazimaziki, Karate ni ishuri ry’ubuzima ryamwigishije kwifata, kubaha abandi no kugenzura amarangamutima mu bihe bikomeye.
Iyo uri mu mujyi wa Muhanga, ukomeza umuhanda ujya i Huye, warenga gato i Kabgayi ukagera ahitwa ku Kinamba, ukata ibumoso ugafata umuhanda w’itaka ugakora urugendo nk’urwa kilometero imwe, nuko ukagera mu gasantere ka Kinini, ni mu Kagali ka Mubuga Umurenge wa Shyogwe mu Karere ka Muhanga.
Umuhanzi Mighty Popo akaba n’Umuyobozi w’ishuri rya Muzika rya Nyundo (rikorera i Muhanga), ndetse n’abandi bahanzi b’injyana ya Reggae, bateguye igitaramo cyo kwibuka ibigwi by’umuhanzi wamamaye muri iyo njyana, Bob Marley.
Dolly Rebecca Parton, umuhanzi w’Umunyamerikakazi wamamaye cyane muri ‘Country Music’ ndetse wanakunzwe na benshi, ubu ageze ku myaka 80 ariko aracyumva afite ubushake bwo gukomeza gukora ibitaramo ngo ashimishe abakunzi be, nubwo ibibazo by’ubuzima bitamworoheye.
Inzobere mu mirire zisobanura uburyo umuntu yagombye kunywamo ikawa ndetse n’ingano umuntu akwiye kunywa.
Kuri uyu wa Gatanu, amakipe y’u Rwanda ya Handball y’abatarengeje imyaka 18 na 20 yegukanye ibikombe bibiri by’Akarere ka Gatanu atsinze u Burundi na Ethiopia ku mukino wa nyuma.
Uwahoze ari Umudipolomate w’u Rwanda, Eugène Richard Gasana, yahamijwe n’itsinda ry’abacamanza bo muri Manhattan icyaha cy’ihohotera rishingiye ku gitsina, maze urukiko rutegeka ko aha Benita Uruhisho wari watanze ikirego, Miliyoni 5 z’Amadolari ya Amerika nk’indishyi nyuma y’urubanza mbonezamubano rwabereye i New York.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amashuri Makuru na za Kaminuza (HEC), ku bufatanye na Minisiteri y’Uburezi, bakomeje gahunda yo gusura ayo mashuri no kugenzura ireme ry’uburezi rihatangirwa, mu rwego rwo kuganira ku mbogamizi zihari no gushakira hamwe ibisubizo.
Nyuma yo kunyagirwa n’ikipe ya Al Hilal SC ibitego 4-0, umutoza w’ikipe ya APR FC Umunya-Maroc Taleb Abderrahim yavuze ko niba ikipe yifuza gukina Champions League umwaka utaha ikeneye abakinnyi beza bo kuyikina.
Tibor Nagy wahoze ari Umunyamabanga Wungirije wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Afurika, yavuze ko yicuza kuba yarashyigikiye ko Félix Tshisekedi atsinda amatora ya Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yo mu 2018.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasoze uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri yagiriye muri Botswana.
Ikipe ya Al Hilal SC yo muri Sudani ikina shampiyona y’u Rwanda yatsinze APR FC ibitego 4-0 mu mukino w’umunsi wa 30 wa BK Pro League ishimangira umwanya wa yo wa mbere, APR FC itakaza umwanya wa kabiri yari imazeho igihe.
Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) cyatashye ku mugaragaro Heza Estate, umushinga munini w’imiturire uherereye i Batsinda, mu Murenge wa Kinyinya, Akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.
Ku munsi wa nyuma w’amahugurwa y’abanyamakuru, yaberaga mu karere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo, bigishijwe uko bategura neza inkuru zijyanye n’ngengo y’imari ya Leta.
Dr. Malle Fofana yagizwe Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Umuryango GGGI, hashimangirwa uruhare rwa Afurika mu bikorwa byo kurwanya imihindagurikire y’ibihe. Umuryango Mpuzamahanga ushinzwe guteza imbere ubukungu butangiza ibidukikije (GGGI) watangaje ko Dr. Malle Fofana yagizwe Umuyobozi Mukuru Wungirije wawo (Deputy (…)
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, (RCS) rwatangaje ko Karasira Aimable Uzaramba yapfuye mu masaha y’ijoro ryo ku wa 7 Gicurasi 2026 ahagana saa sita nyuma y’uko afashe imiti myinshi yari asanzwe anywa, akarenza ingano yayo.
Raporo y’Urwego rw’Ubugenzuzi Bukuru bw’Imari ya Leta y’umwaka w’ingengo y’imari warangiye ku wa 30 Kamena 2025, igaragaza ko isaranganya ry’amazi mu baturage riri hagati ya 11% na 56%, Senateri Mureshyankwano Marie Rose akaba yagize impungenge ku isuku y’abaturage.
Raporo y’Urwego rw’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta igaragaza ibibazo bikomeye mu micungire no gukoresha ibitabo mu mashuri y’inshuke, abanza n’ayisumbuye, bigira ingaruka ku ireme ry’uburezi mu Rwanda.
Ubushakashatsi bwerekana ko iyo umwana ashowemo nibura idolari 1 ry’Amerika, ni ukuvuga arenga 1,457Frw, Leta imwungukaho arenga 17 iyo akuze, ni ukuvuga arenga 24,773Frw.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame kuri uyu mugoroba yakiriwe mu birori by’ubusabane byateguwe na mugenzi we wa Botswana.
Raporo y’Urwego rw’Ubugenzuzi Bukuru bw’Imari ya Leta igaragaza ko intege nke mu gutegura no gucunga amasezerano ari imwe mu mpamvu zituma imishinga myinshi ya Leta itinda cyangwa igahenda kurushaho, bikaviramo Leta igihombo kinini.
Ikipe ya PSG yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League ku nshuro ya kabiri yikurikiranya nyuma yo kunganya na Bayern Munich igitego 1-1, mu mukino wo kwishyura wa 1/2 wabereye mu Budage mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu, iyisezerera iyitsinze ibitego 6-5 mu mikino ibiri.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwafunze abantu bane barimo Mukeshimana Marcel, wahoze ari umuyobozi w’ishuri ry’imyuga rya Rubengera II TSS School ryo mu Karere ka Karongi, abahoze ari ababaruramari baryo babiri n’uwasinyaga cheque z’ishuri (signatory).
Ubwo yaganiraga n’abanyamakuru bitabiriye amahugurwa ku ngengo y’imari ya Leta, kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Gicurasi 2026, Peter Karinganire, impuguke mu bukungu, yabibukije ko uko Pasiteri cyangwa Bishop aba agomba kuba azi Bibiliya, ari nako abanyamakuru bakwiye kuba bumva neza, intego z’Igihugu by’umwihariko Icyerekezo (…)
Umutoza wa Rayon Sports yatangaje ko bigoye kongera kubona rutahizamu Fall Ngagne akina mu mwaka w’imikino 2025-2026 nyuma y’imvune yagiriye mu mukino wa shampiyona Rayon Sports yatsinzwemo na AS Muhanga kuri uyu wa Gatatu.
Ubutabera bw’u Bufaransa bwatesheje agaciro icyemezo cyo kudakurikirana kwa Agathe Habyarimana, umugore w’uwahoze ari Umukuru w’Igihugu Juvenal Habyarimana, wayoboye Leta yakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.