Volleyball: Ngarambe Raphael yongeye gutorerwa kuyobora FRVB.
Ngarambe Raphael wari usanzwe ari umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino wa volleyball mu Rwanda, yongeye gutorerwa kuyobora iri shyirahamwe.

Ni amatora yabaye kuri uyu wa gatandatu taliki ya 20 Nzeri 2025 mu nama y’inteko rusange idasanzwe yateranye igamije gutora komite nyobozi nshya izayobora kugeza muri 2029.
Ni amatora yagaragayemo impinduka kuko muri komite icyuye igihe hagaritsemo Raphael Ngarambe (perezida) gusa naho abandi bose barasimburwa.

Usibye Mucyo Philbert wari usanzwe ari umunyamabanga wiri shyirahamwe utaragarutse kubera ko Inteko rusange iheruka yemeje ko nta muyobozi ukiri mu nshingano mu makipe wemerewe kujya muri komite nyobozi, abandi barimo Nsabimana Eric ndetse na Bagirishya Jean de Dieu wari warasimbuwe ku nshingano ze na Geoffrey Zawadi nti bagarutse Ahubwo Geoffrey Zawadi atorwa muri Manda yuzuye.

Ngarambe Raphael yari amaze imyaka ine ari Perezida wa federasiyo kuva muri Gicurasi 2021 aho manda ye nabo bari bafatanyine kuyobora yarangiye muri Gicurasi uyu mwaka.

Dore inzego zatorewe ndetse n’abatowe.
Perezida: Raphael Ngarambe
Perezida wa mbere wungirije ushinzwe imari n’ubutegetsi: Geoffrey Zawadi
Perezida wa kabiri wungirije ushinzwe amarushanwa: Gasasira Janvier
Umunyamabanga Mukuru: Dukundane Jean Jacque
Umubitsi: Umulisa Henriette
Abagize akanama Nkemurampaka:
Ishimwe Clemance
Nsengiyumva Alphonse
Ngenzuzi:
Uwamariya Rose
Bitukuze Scholastique
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|