
Ni shampiyona yatangijwe ku mugaragaro na Perezida w’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umukino w’Amagare ku Isi David Lappartient, mu ijambo rye yashimye imiyoborere ya Perezida Paul Kagame ndetse anavuga ko ari we wagize uruhare kugira ngo iyi shampiyona ize muri Afurika, mu gihe Minisitiri wa Siporo Nelly Mukazayire we yavuze ko ari icyumweru cy’akataraboneka yongera gusaba Abanyarwanda kuzarikurikirana.
Minisitiri wa Siporo kandi yakomeje avuga ko i Kigali hazandikirwa amateka yo kuba ku nshuro ya mbere abatarengeje imyaka 23 mu cyiciro cy’abagore bazasiganwa ubwabo batavanze n’abakuru anabihuza n’imiyoborere ya Perezida Paul Kagame yahaye agaciro umugore ndetse n’igitsina gore muri rusange.
Ku isaha ya saa yine n’iminota 22 n’amasegonda 30 nibwo umukinnyi wa mbere yahagurutse muri BK Arena aba Umunyarwandakazi Nirere Xaverine, wabimburiye abandi muri iki cyiciro cyo gusiganwa n’isaha umuntu ku giti cye mu bagore.

Nyuma y’abagore biteganyijwe ko ku isaha ya saa saba n’iminota 45 hakurikiraho icyiciro cy’abagabo nabo basiganwa n’isaha umuntu ku giti cye.







Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|