CAF Confederation Cup: Rayon Sports itsindiwe na Singida Black Stars mu rugo(Amafoto)
Kuri uyu wa Gatandatu, ikipe ya Rayon Sports yatsinzwe na Singida Black Stars yo muri Tanzania igitego 1-0 mu mukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Confederation Cup wabereye kuri Kigali Pelé Stadium.

Ni umukino watangiye amakipe yombi yigana ubona nta n’imwe irusha indi mu buryo buhambaye. Uko iminota yagendaga niko Rayon Sports yatakazaga urwego mu gihe ku rundi ruhande Singida Black Stars yo wabonaga ko yinjira mu mukino gacye gacye ibikesha abakinnyi bafite ubunararibonye bari hagati bayobowe na Khalid Aucho na Clatous Chama.
Rayon Sports yagowe mu buryo bwo guhanahana umupira kuko imyinshi yayiteraga iyinyuza hejuru ikifatirwa na SingidaBlackStars. Iyi kipe kandi yagaragaza intege nke ku ruhande rw’iburyo aho imbere hari habanje Adama Bagayogo wagize umukino mubi mu minota 45 yakinnye mu gihe inyuma hari hari Serumogo Ally. Ibi ariko byari no ku ruhande rw’ibumoso byari uko kuko na Nshimiyimana Fabrice wahakinaga atari mwiza uyu munsi.

Kutubaka umukino kwa Rayon Sports byatumaga itagera imbere y’izamu byatumye na rutahizamu Ndikumana Asman wari wizewe atagira icyo agaragaza. Singida Black yari yatangiye kwinjira mu mukino neza ku munota wa 21 yahawe kufura nyuma y’ikosa Nshimiyimana Fabrice wakinaga inyuma ibumoso yakoze.Uyu mupira w’umuterekano watewe neza na Clatous Chama maze ku burangare Rayon Sports yagize mu rubuga rw’amahina Marouf Tchakei wari uhagaze wenyine atsinda igitego cyiza n’umutwe mu izamu rya Pavelh Ndzila.

Nyuma yo kubona igitego Singida Black Stars yakomeje kugira ijambo ku mukino kugeza isoje igice cya mbere cy’uyu mukino iyoboye n’igitego 1-0. Igice cya kabiri Rayon Sports yagitangiye ikuramo Adama Bagayogo byari byananiye ishyiramo Aziz Bassane wahise akina ibumoso Yves Habimana wari uhari ajya iburyo.
Ku munota wa 62 Habimana Yves yavuyemo asimburwa na Tony Kitoga. Iyi kipe ku munota wa 64 yabonye uburyo bwa mbere bukomeye mu mukino ubwo Tambwe Gloire yahinduriraga umupira imbere iburyo maze unyura mu rubuga rw’amahina ugendera hasi, rutahizamu Ndikumana Asman ashatse kuwushyira mu izamu agwa hasi ntiwamukundira. Ku munota wa 67 Singida Black Stars nayo yahushije uburyo bwabazwe ubwo Nshimiyimana Fabrice yahaga umupira n’umutwe umunyezamu Pavelh Ndzila ntumugereho.

Clatous Chama wari uri gutera igitutu uyu musore, yahise awutwara ariko umunyezamu amubuza kuwushyira mu izamu, bawurwanira kugeza awuteye ariko uca ku ruhande. Rayon Sports yakoze impinduka zitandukanye zirimo aho yakuyemo Ndayishimiye Richard agasimburwa na Mohamed Chelly mu gihe Tambwe Gloire we yasimbuwe na Ishimwe Fiston.
Aba bakinnyi bose Rayon Sports yashyize mu kibuga ntacyo bahinduye ku byo basanganye bagenzi babo mu kibuga maze iminota 90 isanzwe y’umukino ibuzurana bikiri igitego 1-0 hongerwaho indi itanu. Muri iyi minota itanu rutahizamu Asman Ndikumana yagize imvune ku kuboko yatumye imbangukira gutabara yinjira mu kibuga, birangira anavuye mu kibuga ariko kuko gusimbuza byari byarangiye, Rayon Sports isoza umukino ari abakinnyi 10 in atsinzwe igitego 1-0.


National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|