Amateka, inzira zizakoreshwa: Ibyo wamenya mbere ya Shampiyona y’Isi y’Amagare 2025

Habura amasaha macye u Rwanda rugakora amateka yo kuba igihugu cya mbere muri Afurika cyakiriye shampiyona y’Isi y’Amagare imaze imyaka 103 ikinwa kinyamwuga, aho izamara icyumweru ikinirwa mu Mujyi wa Kigali.

Ni amateka u Rwanda rugiye kwandika kuko aricyo gihugu cya mbere ku mugabane wa Afurika cyigiye kwakira iri siganwa rikomeye mu mateka y’umukino w’amagare ku Isi, ibyumvikanisha ko ari bwo bwa mbere rikandagiye kuri uyu mugabane ufatwa nk’inkomoko y’ikireremwa muntu.Ni irushanwa riteganyijwe gutangira ku Cyumweru tariki 21 Nzeri 2025 rikazasozwa tariki 28 Nzeri 2025.

Amakipe y’ibihugu hirya no hino ku Isi ageze kure imyiteguro ndetse hari n’ayamaze kugera mu Rwanda yitegura kuzenguruka mu mihanda itandukanye yo mu Mujyi wa Kigali, aho u Rwanda narwo rumaze igihe kinini rwitegura kwakira abashyitsi haba mu bikorwaremezo ariko no mu bakinnyi 23 bazaruhagararira batangiye umwiherero muri Kanama 2025.

Incamake y’amateka ya shampiyona y’Isi y’Amagare

Shampiyona y’Isi ni irushanwa ritegurwa n’Impuzamashyirahamwe y’Umukino w’Amagare ku Isi rigahuza abakinnyi batandukanye bakomeye baturuka imihanda yose, bakina bahagarariye ibihugu byabo, bitandukanye nuko bitabira andi marushanwa nakomeye arimo nka Tour de France kuko yo bayakinira mu makipe baba bakoreramo akazi. Kubyumva neza twakoresha inyito “Igikombe cy’Isi cy’Ibihugu”.

Ni shampiyona yatangiye gukinwa mu mwaka w’i 1921 itangira ikinwa n’abatarabigize umwuga, mu cyiciro cy’abagabogusa. Nyuma y’imyaka itandatu mu 1927 nibwo Shampiyona y’Isi y’Umukino w’Amagare mu muhanda yatangiye mu buryo bw’ababigize umwuga, kugeza aho u Rwanda rugiye kuyakira nyuma y’imyaka 103 ibayeho. Nyuma yo gutangira ikinwa n’abatarabize umwuga, iki cyiciro cyakomeje no gukinwa imaze kuba iy’abanyamwuga kugeza mu 1995 ubwo cyakurwagamo kigasimbuzwa icy’abatarengeje imyaka 23 mu bagabo.

Ubwo iyi shampiyona yakinwaga ku nshuro ya mbere, yabereye Nürburgring mu gihugu cy’u Budage muri Nyakanga 1927 yegukanwa na Alfredo Binda ukomoka mu Butaliyani uri mu bakinnyi batanu bonyine banamaze kuyegukana inshuro nyinshi atwara umudali wa zahabu aho kugeza ubu buri wese ayifite inshuro eshatu.

Alfredo Binda watwaye shampiyona ku nshuro ya mbere mu mateka
Alfredo Binda watwaye shampiyona ku nshuro ya mbere mu mateka

Amatariki y’ingenzi mu mateka ya shampiyona y’Isi y’Amagare:

Kuva mu 1927, shampiyona y’Isi yitabirwaga n’abagabo gusa, ariko mu 1958 ku nshuro ya mbere hongerwamo icyiciro cy’abagore, mu 1975 hongerwamo ibyiciro by’abakiri bato. Mu 1994 nibwo hatangijwe igice cyo gusiganwa n’isaha umuntu ku giti cye mu byiciro byose byakinwaga. Bwa mbere mu 2022 hahembwe abitwaye neza, batarengeje imyaka 23 mu bagore, gusa icyo gihe bakinanaga n’abakuru muri iki cyiciro mu gihe 2025 i Kigali hazandikirwa amateka yo kuba ku nshuro ya mbere abatarengeje imyaka 23 mu bagore bazakina ukwabo.

Abakinnyi batanu ba mbere bamaze gutwara shampiyona y’Isi inshuro nyinshi

Icyiciro cy’Abagabo:

Mu myaka 103 ishize hakinwa shampiyona y’Isi y’Umukino w’Amagare ikaba igiye gukinwa ku nshuro ya 98 izabera i Kigali, abakinnyi batanu bahuje kuba aribo abamaze kuyegukanana inshuro nyinshi aho buri wese afite umudali wa zahabu uranga uwatsinze, inshuro eshatu. Aba barimo Umutaliyani Alfredo Binda wanayitwaye ikinwa bwa mbere n’ababigize umwuga mu 1927,ariko abisubiramo mu 1930 ndetse no mu 1932.

Undi ni Umubiligi Rik Van Steenbergen wegukanye shampiyona y’Isi mu 1949, 1956 ndetse no mu 1957. Undi mu Biligigi Eddy Merckx nawe yatwaye iyi shampiyona mu 1967, 1971 no mu 1974 mu gihe Umunya-Espagne, Oscar Freire we yayitwaye mu 1999, 2001 na 2004 naho Umunya-Slovakia Peter Sagan nawe ayegukana inshuro eshatu mu 2015, 2016 na 2017.

Icyiciro cy’Abagore:

Abagore bayobowe n’Umufaransakazi Jeannie Longo ufite imidali ya zahabu itanu, agakurikirwa n’Umubiligi ufite imidali ine ndetse n’Umuholandi Marianne Vos ufite imidali itatu uza ku mwanya wa gatatu.

Abakinnyi batawaye shampiyona y’Isi 2024:

Shampiyona y’Isi y’Amagare iheruka mu 2024 yabereye mu Busuwisi yegukanwa n’Umunya-Slovenia Tadej Pogacar mu bagabo mu gihe mu bagore yegukanywe na n’Umubiligikazi Lotte Kopecky.

Umunya-Slovenia Tadej Pogacar uheruka gutwara shampiyona ya 2024 ahabwa amahirwe yo gutwara iya 2025 izabera mu Rwanda
Umunya-Slovenia Tadej Pogacar uheruka gutwara shampiyona ya 2024 ahabwa amahirwe yo gutwara iya 2025 izabera mu Rwanda
Umubiligikazi Lotte Kopecky uheruka gutwara shampiyona ya 2024 mu bagore ndetse n'iya 2023 ntabwo azitabira izabera mu Rwanda
Umubiligikazi Lotte Kopecky uheruka gutwara shampiyona ya 2024 mu bagore ndetse n’iya 2023 ntabwo azitabira izabera mu Rwanda

Amateka agiye kwandikwa mu Rwanda mu 2025

Kuva tariki 21 kugeza kuri 28 Nzeri 2025, mu Rwanda hitezwe abakinnyi b’umukino w’amagare barenga 1000 bazaba bahatanira imidali muri iyi shampiyona y’Isi ya 2025 baturutse mu bihugu bitandukanye ndetse n’Abanyamahanga bazazanwa nayo baje kuyikurikira babarirwa mu bihumbi birindwi mu gihe kandi uretse abazaba bari mu gihugu, iyi shampiyona izanerekanwa mu bihugu 124 ku Isi binyuze kuri za televiziyo n’ubundi buryo nibura bizatuma ku nshuro ya mbere ibera ku mugabane wa Afurika igera ku babarirwa muri miliyoni 300.

Ku cyumweru tariki 21 Nzeri 2025, biteganyijwe ko aribwo shampiyona izatangira aho hagati ya saa yine n’iminota 10 za mu gitondo na saa sita n’iminota 55 mu cyiciro cy’abagore bazaba bari gukina basiganwa n’isaha umuntu ku giti cye aho bazasiganwa intera ingana na kilometero 31,2. Nyuma y’iki cyiciro, kuva saa saba n’iminota 45 kugeza saa kumi n’iminota 50 abagabo nabo bazasiganwa n’isaha buri muntu uku giti cye, intera ingana n’ibilometero 40,6.

Ku munsi wa Kabiri tariki 22 Nzeri 2025, hazakinwa n’ubundi abakinnyi basiganwa n’isaha buri muntu ku giti cye ariko noneho mu batarengeje imyaka 23, aho mu bagore bazasiganwa hagati ya saa yine n’iminota 35 za mu gitondo kugeza saa sita n’iminota 45 intera ingana na kilometero 22,6 mu gihe abagabo bazasiganwa hagati ya saa saba n’iminota 35 kugeza saa kumi n’iminota 30 basiganwa kilometero 31,2.

Igice cyo gusiganwa n’isaha buri muntu uku giti cye cyizasozwa ku munsi wa gatatu w’irushanwa, ku wa Kabiri tariki 23 Nzeri 2025 hazasiganwa abakinnyi bato mu bagabo n’abagore, kuva saa yine n’iminota 45 za mu gitondo kugeza saa sita n’iminota 45, aho abagore bazaba basiganwa kilometero 18,3 mu gihe kuva saa munani zuzuye kugeza saa kumi n’igice abagabo bazaba basiganwa ibirometero 22,6.

Ku wa Gatatu, tariki 24 Nzeri 2025 hazongera hakinwe icyiciro cyo gusiganwa n’isaha ariko noneho atari umuntu ku giti ahubwo noneho bakazaba bari gukina mu makipe y’ibihugu byabo, aho bazasiganwa kilometers 41,8 hagati ya saa saa sita n’iminota 30 kugeza saa kumi nimwe z’umugoroba.

Ku wa Kane tariki 25 Nzeri 2025, nibwo hazatangira amasiganwa rusange aho mu bagore hagati ya saa saba n’iminota n’iminota itanu kugeza saa kumi n’igice abatarengeje imyaka 23 bazasiganwa kilometero 119,3 bazengurutse inshuro umunani inzira izakoreshwa bahereye Kigali Convention Center ari naho bazasoreza.

Tariki 26 Nzeri 2025, ku munsi wa gatandatu w’iyi shampiyona y’Isi hazasiganwa icyiciro cy’abakiri bato mu bagabo kuva saa mbili za mu gitondo kugeza saa tanu n’iminota 15 aho bazasiganwa kilometero 119,3 bazengurutse inshuro umunani inzira izakoreshwa bahereye Kigali Convention Center ari naho bazasoreza. Kuri uyu munsi kandi hazanasiganwa abatarengeje imyaka 23 mu bagabo, bo iyi nzira bazayizenguruka inshuro 11 bagakora ibilometero 164,6 hagati ya saa sita zuzuye na saa kumi n’iminota 25.

Ku wa Gatandatu, tariki 27 Nzeri 2025 hazasiganwa abakiri bato mu cyiciro cy’abagore kuva saa mbili n’iminota 20 za mu gitondo kugeza saa yine n’iminota 40 aho bazasiganwa ibilometero 74 bazengurutse inshuro eshanu inzira zizakoreshwa bahereye Kigali Convention Center ndetse bakanahasoreza. Aba bazakurirwa n’abakuze muri iki cyiciro bazasiganwa hagati ya saa sita n’iminota itanu kugeza saa kumi n’iminota 45 iyi nzira bakayizenguruka inshuro 11 zizaba zingana n’ibilometero 164,6.

Ku munsi wa nyuma w’iyi shampiyona y’Isi, ku Cyumweru tariki 28 Nzeri 2025 hazasiganwa icyiciro cy’abagabo mu bakuru kiba gitegerejwe aho biteganyijwe ko bazatangira ku isaha ya saa tatu n’iminota 45 za mu gitondo bagasoza saa kumi n’iminota 45 z’umugoroba. Guhaguruka bizabera kuri Kigali Convention Center ari naho hazasorezwa, gusa inzira izakoreshwa, ku nshuro ya mbere ikazazengurukwa inshuro icyenda n’akandi gace k’inyongera bazayisohokamo mu gihe hahandi bazengurutse inshuro icyenda bazagaruka bakahazenguruka izindi nshuro esheshatu bagasoza.

Abazitabira shampiyona y’Isi y’Amagare 2025 mu mibare:

Iyi shampiyona y’Isi izitabirwa n’abakinnyi 918 ariko abazasiganwa mu byiciro bitandukanye bakaba 1399 bose bazava mu bihugu 113 bizitabira. Mu mateka uyu uzaba ariwo mubare munini witabiriye shampiyona y’Isi y’amagare ariko yo mu muhanda (Road Race) hatarimo andi marushanwa ategurwa ku rwego rw’Isi na UCI nk’ayo mu misozozi n’andi atandukanye.

Ibihugu 113 bizitabira bizaba birimo 38 byo muri Afurika, 20 byo ku mugabane wa Amerika, 35 byo ku mugabane w’i Burayi,16 byo muri Aziya, ibihugu bitatu byo muri Oceania ndetse n’umwe w’impunzi.

Amashuri azafunga, abakozi bakorere mu rugo

Ku wa 13 Kanama 2025, Leta y’u Rwanda yatangaje ko kuva ku wa 21 kugeza ku wa 28 Nzeri, amashuri yo muri Kigali azafunga ndetse n’abakozi bose bakazakorera mu rugo kubera iyi shampiyona y’Isi y’Amagare ndetse ku wa 16 Nzeri 2025, Minisiteri y’Uburezi imenyesha amashuri yose ko muri iki gihe amasomo azahagarikwa by’agateganyo.

Muri iki gihe amashuri azaba afunze kandi hateguwe igitabo cyihariye cy’uburezi ku bijyanye n’amarushanwa y’amagare, harimo na UCI gishobora kwifashishwa mu masomo kinoneka ku rubuga rwa REB mu gihe biteganyijwe ko amasomo azasubukurwa nk’uko bisanzwe ku wa Mbere tariki 29 Nzeri 2025 naho iminsi abanyeshuri batagiye ku ishuri ikazongerwa ku ngengabihe y’amashuri.

Abakozi ba Leta bakorera mu Mujyi wa Kigali, nabo bagiriwe inama yo gukorera mu rugo cyangwa ahandi, hifashishijwe ikoranabuhanga, mu gihe cyose cy’irushanwa, uretse abakora imirimo ijyanye na serivisi z’ingenzi zisaba ko uzitanga aba ari aho zitangirwa, ibigo byigenga nabyo bibifitiye ubushobozi, birashishikarizwa gukoresha uburyo bwo gukora akazi hifashishijwe ikoranabuhanga mu gihe cy’irushanwa.

Imodoka zitwara abagenzi zashyiriwe inzira zizajya zikoresha muri iki gihe cya Shampiyona y’Isi y’Umukino w’Amagare

Ku wa 17 Nzeri 2025, Umujyi wa Kigali watangaje imihanda izakoreshwa na bisi zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange mu gihe uzaba wakira shampiyona y’Isi y’Amagare 2025.

Wagize uti" Menya imihanda izakoreshwa na bisi zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange muri Kigali ubwo tuzaba twakira Shampiyona y’Isi y’Amagare."

Umujyi wa Kigali wavuze ko mu gihe cy’isiganwa, abakoresha bisi bazajya bishyura igiciro cy’urugendo rwose kuko ibyapa baviraho byahindutse.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka