Volleyball: U Rwanda rwaserewe na Misiri muri 1/4 cy’igikombe cy’ Afurika
Urugendo rw’ikipe y’igihugu y’ingimbi zitarengeje imyaka 20 mu mukino wa volleyball zasezerewe muri 1/4 nyuma yo gutsindwa na Misiri amaseti 3-1.

Ni umukino wa 1/4 wakinwe kuri uyu wa kane taliki ya 18 Nzeri kuri Hassan Mustafa ho mu mujyi wa 6th October ho mu mugihugu cya Misiri ahakomeje kubera imikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 20.
Ni umukino ikipe y’igihugu ya Misiri yakiniraga imbere y’abafana bayo yatsinzemo u Rwanda amaseti 3-1 bituma urugendo rw’ u Rwanda mu gikombe cy’afurika rugarukira muri 1/4.

Nyuma yo gutsindwa na Misiri, u Rwanda ruzajya gukinira imyanya kuva ku mwanya wa gatanu kujyeza ku mwanya wa munani.
U Rwanda rurahura na Algeria kuri uyu wa gatanu taliki ya 19 Nzeri 2025 ku isaha ya saa yine za mugitondo ku isaha ya kigali.

Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|