Perezida Kagame yagiriye uruzinduko muri Azerbaijan
Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Nzeri 2025, yageze i Baku mu murwa mukuru wa Azerbaijan, aho yatangiye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu.

Ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Heydar Aliyev, Perezida Paul Kagame yakiriwe n’abayobozi barimo Minisitiri w’Intebe wungirije wa Azerbaijan, Samir Sharifov, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wungirije Yalchin Rafiyev, ndetse n’abandi bayobozi.
Ku wa 13 Ugushyingo 2024, Perezida Paul Kagame yahuriye i Addis Ababa muri Ethiopia na mugenzi we Ilham Aliyev wa Azerbaijan, baganira ku bufatanye bw’iki gihugu n’u Rwanda mu guteza imbere inzego z’ingenzi.
Abakuru b’ibihugu byombi baganiriye kandi n’uburyo buhamye bwo kongera imbaraga ubufatanye mu nzego z’ingenzi zirimo guteza imbere ishoramari, ubucuruzi no guhanahana ubumenyi ku gusohoza neza imirimo.
Umubano wa Azerbaijan n’u Rwanda watangiye mu 2017, aho iki gihugu gifite Ambasaderi wacyo mu Rwanda ufite icyicaro i Addis Ababa muri Ethiopia.
Muri Azerbaijan, u Rwanda ruhagarariwe na Ambasaderi Lt Gen. (Rtd) Charles Kayonga ufite icyicaro muri Turukiya, akaba anahagarariye u Rwanda muri Kazakhstan na Lebanon.


Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|