Remco Evenepoel yisubije Shampiyona y’Isi y’Amagare mu gusiganwa n’igihe mu bagabo

Umubiligi Remco Evenepoel yegukanye shampiyona y’Isi y’Amagare 2025 mu gusiganwa n’igihe mu bagabo, atwaye ku nshuro ya gatatu yikurikiranya.

Uyu Mubiligi yageze kuri iyi ntsinzi mu gusiganwa n’isaha umuntu ku giti cye, nyuma yo gukoresha iminota 49 n’amasegonda ane asiganwa ibilometero 40.6 byatangiriye muri BK Arena yahagurutse saa kumi zuzuye bigasorezwa kuri Kigali Convention Centre.

Evenpoel yahise yambikwa umudali wa zahabu ndetse n’umwambaro w’umukororombya uhabwa uwegukanye iyi shampiyona y’Isi muri buri cyiciro.

Mu Banyarwanda, Nsengiyumva Shemu, yabaye uwa 25 asizwe iminota itandatu n’amasegonda 55.

Uyu ni na wo mwanya wa mbere wegukanywe n’umunyarwanda, mu gihe Mugisha Moise yabaye uwa 31 asizwe iminota umunani n’amasegonda 54 mu bakinnyi 54 bakinnye muri rusange.

Ugendeye ku rutonde rusange, Nsengiyumva Shemu ni umuny’ Afurika wa 2 nyuma ya MUNTON Byron ukomoka muri Afurika yepfo we uri ku mwanya wa 20 ku rutonde rusange aho yakoresheje Iminota 54 n’amasegonda 51 akaba yasizwe iminota
+5:05.75 na Evenepoel Remco wa mbere.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka