
Ni umunsi wa kabiri urimo impinduka ugereranyije n’uwambere kuko usibye ko abasiganwa uyu munsi ari abakinnyi batarengeje imyaka 23 (Abagabo n’abagore), ahubwo n’inzira bakoresha ziraza guhinduka ho gato ugereranyije n’izakoreshejwe ku munsi wa mbere mu bakuru.
Abasiganwa bose hamwe baraza kuba ari 110 barimo abagabo 61 naho abagore bakaba 49. Umukinnyi wa mbere uza guhaguruka ni umunyarwandakazi NYIRARUKUNDO Claudette w’imyaka 22 aho aza guhaguruka saa yine n’iminota 51 (10:51am).
Mu bagabo batarengeje imyaka 23, umukinnyi wa mbere uri bahaguruka na we ni umunyarwanda TUYIZERE Etienne uri buhaguruke kuri BK Arena saa saba n’iminota mirongo itanu (1:50pm).
Mu bagore u Rwanda ruraba ruhagarariwe n’abakinnyi babiri aribo NYIRARUKUNDO Claudette ukinira Team Amani yo muri (Kenya) ndetse na MWAMIKAZI Jazillah ukinira Ndabaga Women cycling team yo mu Rwanda.

Mu bagabo u Rwanda ruraza kuba ruhagarariwe n’abakinnyi babiri aribo TUYIZERE Etienne na Samuel Niyonkuru ukinira Team Amani yo muri Kenya.
Ku nzira ziza gukoreshwa uyu munsi, bitandukanye n’umunsi wa mbere abasiganwa baraza guhagurukira kuri BK Arena - Kimironko (Simba Supermarket) -Rwahama - Chez Lando - Prince House - Sonatube - Nyanza - Gahanga ku isoko maze abasiganwa bakate bagaruke muri uwo muhanda bagere Sonatube - Rwandex - Kanogo maze aho gukomeza ngo bajye mu mujyi, barahita berekeza Mediheal - Women Foundation Ministries (Kwa Mignone) - Ku Muvunyi bakomeze basoreze kuri Kigali Convetion Center (KCC).
Biteganyijwe ko Umukinnyi wa nyuma uyu munsi aza guhaguruka ku isaha ya saa cyenda n’iminota mirongo itanu (3:50pm)
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|