U Rwanda n’u Bushinwa byasinye amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare
Guverinoma y’u Rwanda na Repubulika ya Rubanda y’u Bushinwa byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu bijyanye n’Ingabo, ibifatwa nk’intambwe ikomeye mu mibanire y’ibihugu byombi.

Aya masezerano yasinyiwe i Beijing kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Nzeri 2025, mu nama yahuje intumwa z’ibihugu byombi, yahuje Minisitiri w’Ingabo Juvenal Marizamunda na Admiral Dong JUN, Minisitiri w’Ingabo z’u Bushinwa, ku ruhande rw’ihuriro rya 12 rya Beijing Xiangshan.
U Rwanda n’u Bushinwa bisanzwe bifatanya muri byinshi mu bijyanye n’igisirikare. Igisirikare cy’u Bushinwa giha amahugurwa atandukanye abakozi ba RDF mu ngeri zitandukanye. Nibura abakozi ba RDF basaga 300 barimo n’abasirikare bakuru, bize amashuri ya gisirikare mu Bushinwa.
Kugeza ubu u Bushinwa buza mu bihugu bya mbere bifite igisirikare gikomeye, kandi gikomeje gutera imbere haba mu bushobozi, ikoranabuhanga n’ibindi.

Ntabwo umubano w’u Rwanda n’u Bushinwa ugarukira mu bufatanye mu bya gisirikare gusa, kuko kuva ku wa 12 Ugushyingo 1971 ndetse na nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ibihugu byombi byakomeje kubaka umubano ushingiye kuri politiki, umutekano n’imibereho myiza y’abaturage.
U Rwanda n’u Bushinwa bifatanya mu mishinga itandukanye irimo nk’ishoramari, ibikorwa remezo, ikoranabuhanga, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubwikorezi bwo mu kirere, uburezi, kubaka ubushobozi, ubuzima, ubucuruzi, ubukerarugendo, ubuhinzi, umutekano n’indi myinshi.


Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|