#Kigali2025 ku munsi wa mbere wa Shampiyona y’Isi y’amagare (Amafoto)

Kuri iki Cyumweru hatangiye Shampiyona y’Isi y’Amagare 2025, ibereye bwa mbere muri Afurika ikabera mu Rwanda.

Ni shampiyona yatangiye ku isaha ya saa yine n’iminota 22 n’amasegonda 30 hakinwa icyiciro cyo gusiganwa n’isaha umuntu ku giti cye mu bagore, Umunyarwandakazi Nirere Xaverine aba ariwe bwa mbere.

Mu nzira iri gukoreshwa bahagurukiye BK Arena - Kimironko (Simba Supermarket) - Rwahama -Chez Lando - Prince House - Sonatube - Nyanza - Gahanga (Master Steel) - kugaruka Sonatube - Rwandex - Kanogo - Rond Point (Mu mujyi) - Kugaruka Kanogo Mediheal - Women Foundation Ministries (Kwa Mignone) - Ku Muvunyi - KCC, abantu bakurikiye iyi shampiyona ni benshi bari ku mihanda itandukanye.

Amafoto: Niyonzima Moise

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka