Kunyonga iri gare ntabwo byoroshye, Shampiyona y’Isi izaba ikomeye- Minisitiri wa Siporo nyuma yo gusiganwa
Minisitiri wa Siporo Nelly Mukazayire uri mu basiganwe byo kwishimisha mbere y’uko kuri iki Cyumweru Shampiyona y’Isi y’Amagare 2025 itangira, yavuze ko yabonye kunyoga igare bitoroshye, ibigaragaza ko iyi shampiyona ashishikariza Abanyarwanda gukurikira izaba ikomeye.

Ibi Minisiteri wa Siporo yabitangarije Kigali Today nyuma yo gusiganwa ibilometero 15 byasiganwe n’abatarabigize umwuga bishimisha aho yavuze ko yumvise bitoroshye bigaragaza ko bizasaba guhatana ku bazitabira Shampiyona y’Isi 2025 itangira kuri iki Cyumweru i Kigali.
Ati" Byari byiza cyane kuko twari benshi, hari harimo abakuru, abana n’ababyeyi. Ahantu hose twazengurutse haracyeye imihanda irateguye neza, gusa kunyonga iri gare ntabwo byoroshye kandi njyewe nari mfite iryihariye rigiramo inyoroshyo buhoro buhoro."
Minisitiri Mukazayire yakomeje avuga ko kuba bitamworoheye bigaragaza ko Shampiyona y’Isi izaba ikomeye bigatuma iryoha, anongera gushishikariza Abanyarwanda kuzayikurikira mu cyumweru cyose izamara.
Ati"Biragagara ko ari ahantu hatoroshye hazasaba ko habamo imbaraga, ubushake n’ubutwari ariko nanone izaba ari shampiyona nziza cyane. Ahantu hose harateguye turakomeza gushishishikariza abantu kuza gufana bakitabira, ari abo twabonye ku muhanda ariko n’abandi bazakomeze kwitabira muri iki cyumweru cyose."
VIDEO - Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yavuze ko yiyumva nyuma yo gusiganwa intera y'ibilometero 15 mu gice cyo kwishimisha cyakinwe kuri uyu wa Gatandatu mbere y'uko kuri iki Cyumweru hatangira Shampiyona y’Isi y'Amagare 2025.
Minisitiri yakomeje avuga ko kuri we ari… pic.twitter.com/MgCWzi6qdX
— KT Radio (@ktradiorw) September 20, 2025
Uretse Minisitiri wa Siporo, iri siganwa ryo kwishimisha ku igare ryanitabiriwe n’abandi banyacyubahiro batandukanye barimo Hon. Bernard Makuza, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Dusengiyumva Samuel, Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda Samson n’abandi batandukanye bose bari mu bantu 730 baturuka mu bihugu 46 basiganwe muri rusange.























Amafoto: Niyonzima Moise
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|