Abitabiriye Siporo rusange (Car Free Day) isanzwe ikorwa kabiri mu kwezi, bibukijwe kwirinda SIDA, kwipimisha kenshi gashoboka kugira ngo bamenye uko bahagaze no gukoresha agakingirizo mu gihe kwifata byabananiye.
Kuri uyu wa Gatandatu, Nzayisenga Desire uyobora MFP itunganya ibinyampeke yatorewe kuyobora AS Muhanga asimbuye Kimonyo Juvenal.
Inteko Rusange Umutwe w’Abadepite, irasaba ko inzego zishinzwe ibikorwa by’iterambere birimo iby’ubuhinzi, ibyo kubaka imihanda, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ibindi byanoza imikorarere n’imikoranire, hagamijwe ko ibibazo biri mu buhinzi bibangamira kwiyongera k’umusaruro byakemuka byihuse.
Hashize imyaka icyenda (9) u Rwanda rutangiye gukoresha utudege tutagira abapilote tuzwi nka drones, mu kugeza byihuse amaraso n’inkingo ku bitaro n’ibigo nderabuzima hirya no hino mu turere, ariko zikanakoreshwa mu guteza imbere ubuhinzi, kandi umusaruro wazo mu nzego zombi ukaba ugaragara mu buryo bufatika.
Umutoza Bizumuremyi Radjabu watozaga AS Kigali WFC yagizwe umutoza mukuru wa Rutsiro FC aho agiye gusimbura Gatera Musa.
Kuva Perezida Félix Antoine Tshisekedi yajya ku butegetsi umwuka mubi wongeye kubyuka, by’umwihariko mu Burasizuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ndetse binatuma umutwe wa M23 ufata umwanzuro wo gufata intwaro batangiza urugamba, rwasize bigarurire igice kinini cya Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo, (…)
Icyumweru kirashize umuhanga akaba n’inararibonye mu mukino wa Karate na Dan 9, Umuyapani w’imyaka 81 Grand Master-Isao Yabunaka, ari kumwe n’umuhagarariye Victoria Rode, bari mu Rwanda aho barimo gutanga amasomo mu ishuri rya Karate rya Honbu Dojo riyobowe na Master Sinzi Tharcisse.
Turi I Nayirobi mu murwa mukuru wa Kenya, itsinda ry’abanyeshuri bakurikiye imbwirwaruhame Perezida w’u Rwanda Paul Kagame ari gutanga mu nama mpuzamahanga atajenjetse, akita itungo ririnda urugo mu mazina yaryo, maze uko basoma agakawa batangira kuganira, nuko umwe muri bo witwa Sharon atera hejuru ati “Uyu mugabo ararenze. (…)
Ikipe ya APR Basketball Club, itsinze REG Basketball Club amanota 81 kuri 72 yegukana igikombe cya shampiyona ya basketball mu Rwanda 2025, kiba igikombe cya gatatu itwaye yikurikiranya.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu, yakiriye muri Village Urugwiro Uhuru Kenyatta, wabaye Perezida wa Kenya akaba umwe mu bahuza bashyizweho n’imiryango ya EAC-SADC mu kibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo.
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens, arasaba abikorera gushora imari mu bwubatsi bw’inzu z’ubucuruzi mu mujyi wa Ruhango, hagamijwe gukomeza kuzamura urwego rw’ishoramari kuko izihari zidahagije.
Inganzo Ngari, rimwe mu matorero gakondo akomeye mu Rwanda, ryatangiye kwitegura igitaramo bise ’Tubarusha Inganji’, kigamije kugaragaza uko u Rwanda rwahanganye n’ibibazo rwanyuzemo mu kwishakira ibisubizo rukagera ku ntsinzi.
Ikibazo cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina kimaze gufata indi ntera, ku buryo risigaye rikorerwa ahantu hatandukanye harimo n’abasigaye bifashisha ikoranabuhanga.
Komisiyo y’Abadepite ishinzwe gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’Igihugu, PAC, yabajije ibitaro bya Kibirizi biherereye mu Karere ka Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo, impamvu bidafata ubwinshingizi bw’inyubako ndetse n’ibikoresho by’ibitaro.
Mu Bufaransa, umugabo w’imyaka 62 yahamagaye serivisi za polisi zishinzwe ubutabazi bwihutirwa, avuga ko yibagiriwe umugore kuri sitasiyo ya lisansi iri ahantu ku muhanda munini ujya muri Maroc, ariko abwira polisi ko iyo sitasiyo atayibuka.
U Rwanda rwatangiye kohereza mu mahanga ikintu gishya kitari ikawa, icyayi cyangwa se amabuye y’agaciro, ahubwo ni za ‘systems’ z’ikoranabuhanga, zoherezwa mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, kandi rurimo kwinjiza amafaranga kubera izo serivisi.
Umuhanzi umenyerewe mu njyana gakondo, Lionel Sentore, agiye gutaramira i Kigali mu gitaramo cyo kumurika Album ye ya mbere yitiriye indirimbo yise ’Uwangabiye’, yamamaye cyane mu bikorwa byo kwamamaza Perezida Paul Kagame mu 2024.
Abanyarwanda batuye muri Mozambique bizihije umunsi wo kwibohora ku nshuro ya 31, mu gikorwa cyitabiriwe n’abarenga 300, barimo abayobozi mu nzego za Leta ya Mozambique, abahagaririye ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga muri Mozambique, Abanyarwanda ndetse n’inshuti z’u Rwanda.
Sergey Torop yakatiwe gufungwa imyaka 12, kubera ko yashyize mu kaga ubuzima n’imitungo bya bamwe mu bayoboke b’idini rye yise ‘Idini ry’isezerano rya nyuma’ (Église du Dernier testament).
Abahanzi batandukanye bazitabira iserukiramuco ngarukamwaka, Ubumuntu Arts Festival 2025, bavuga ko bazaboneraho kugaragaza ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe, giteye inkeke muri iki gihe ku Isi.
Depite Emma Furaha Rubagumya, Perezida wa Komisiyo y’Uburezi, Ikoranabuhanga, Umuco, Siporo n’Urubyiruko ageza ku Nteko rusange Umutwe w’Abadepite yateranye kuri uyu wa Kane tariki 10 Nyakanga 2025, Raporo ku isesengura ry’ishyirwa mu bikorwa rya Politiki y’urubyiruko yo muri Nzeri 2015, yavuze ko mu mirimo yahanzwe igera (…)
I Nairobi muri Kenya umubyeyi witwa Njoroge Chelimo w’imyaka 36, umaze kubyara abana 2, asobanura uko yisanze yifitemo ubushobozi budasanzwe bwo kugira amashereka menshi ku buryo abona ahaza abana be, ariko agasagura n’andi menshi afashisha abandi bayakeneye, ku buryo abona ayahaza abana 50.
Guverinoma y’u Rwanda ku bufatanye n’Ubwami bw’Abaheshimite bwa Yorodaniya, bagejeje ubufasha burimo toni zisaga 40 zirimo ibiribwa n’imiti byo gufasha abaturage bari mu kaga mu Ntara ya Gaza.
Kigali, Rwanda, kuwa 09 Nyakanga, 2025 – Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB), Ihuriro ry’abohereza ikawa mu mahanga bakanayitunganya (CEPAR) hamwe na One Acre Fund-Tubura, basinye amasezerano y’imikoranire, agamije kwegereza abahinzi b’ikawa ifumbire.
Kuri uyu wa Kane, ikipe ya APR FC yatangaje ku mugaragaro Umugande Ronald Ssekiganda wakiniraga Villa SC nk’umukinnyi wayo mushya.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) irahamagarira Abanyarwanda n’abaturarwanda muri rusange, kwirinda no kwisuzumisha indwara za Kanseri kubera ko imibare y’abarwara iy’inkondo y’umura mu Rwanda yikubye inshuro zirenga icumi mu myaka icumi ishize.
Ntibikiri ngombwa gutakaza igihe n’amafaranga y’urugendo. MySol yashyiriyeho abakiriya uburyo bahabwa amakuru kuri serivisi zayo bitabaye ngombwa ko bagera ku mashami yayo.
Mu mukino wa kane wa kamarampaka, ikipe ya APR Basketball Club itsinze REG BBC amanota 81 kuri 77 itera intabwe iyerekeza ku gikombe.
Amakipe y’u Rwanda ya Sitting Volleyball mu bagabo n’abagore yabonye itike yo gukina shampiyona y’Isi izabera mu Bushinwa 2026, nyuma kwitwara neza muri shampiyona ya Afurika yaberaga muri Kenya.
Inteko rusange ya Sena yateranye kuri uyu wa Gatatu tariki 9 Nyakanga 2025, igezwaho inafata umwanzuro kuri raporo ya Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano, ku bikorwa mu guteza imbere ubutwererane hagati y’u Rwanda n’ibihugu biri mu nzira y’amajyambere, yagaragaje ko u Rwanda rwungukira mu mubano mwiza (…)
Abakunzi ba Rayon Sports bamaze gukusanya arenga miliyoni 5 Frw nyuma y’umunsi umwe hatangijwe igikorwa cyo kwigurira umukinnnyi ubwabo binyuze muri gahunda yiswe " Ubururu Bwacu Agaciro Kacu."
Sosiyete ya ‘Hotpoint Appliances (Rwanda) Ltd’, icuruza ibikoresho bitandukanye cyane cyane ibikoresha amashanyarazi mu Rwanda guhera mu 2010, yafunguye iduka ryayo rinini mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.
Umuhanzikazi Clarisse Karasira, ari mu byishimo nyuma y’uko ku wa Gatatu, yagaragarije abakunzi be ko yibarutse umwana wa kabiri w’umuhungu, yise Kwema Light FitzGerard.
Ingo ziyobowe n’abagore mu gihe abagabo babo badahari by’igihe runaka ziragenda zigabanuka ugereranyije n’imyaka 10 ishize, aho yavuye kuri 6.4% mu mwaka wa 2016/17, ikagera kuri 4% mu mwaka wa 2023/24.
Mu Bushinwa, umugore w’imyaka 37 ukomoka mu gace ka Jilin, yerekanye amafoto ye ku mbuga nkoranyambaga, avuga ko uruhu rwe rwangiritse cyane ndetse rugahora rwokera kubera ko rwahiye nyuma yo kumara imyaka 22 atihanagura ‘make-up’, cyangwa se ibintu bitandukanye yisaga mu maso agamije gusa neza.
Nubwo u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) byashyize umukono ku masezerano y’amahoro, hagamijwe gushakira umuti w’ikibazo cy’umutekano muke umaze igihe mu Burasirazuba bwa RDC, ariko RDC yatangiye guca amarenga y’uko kuyubahiriza bizagorana.
Umutoza Bisengimana Justin wari watekerejweho nk’ushobora kuzaba umutoza wungirije Ruremesha Emmanuel muri Musanze FC, yasinye amasezerano nk’umutoza mukuru wa Gicumbi FC.
Kuri uyu wa Gatatu, ikipe ya Rayon Sports yasinyishije rutahizamu Umunya-DRC Chadrack Bing Belo wakiniraga ikipe ya DCMP iwabo.
Ikipe ya Musanze FC yumvikanye n’umutoza Ruremesha Emmanuel kuzayibera umutoza mushya nyuma yo kubura Gatera Musa wasinyiye AS Muhanga.
Mu Kirwa cy’u Bufaransa cya Guadeloupe, habonetse umugore ufite ubwoko bw’amaraso yihariye wenyine ku Isi, buhabwa izina rya ‘Gwada négatif’.
Imihindarikire y’ibihe mu Rwanda iraganisha abantu ku guhinga mu nzu zitwa ’greenhouse’, aho abatangiye gukora ubu buhinzi barimo gusarura amafaranga abarirwa muri za miliyoni ku mwero umwe gusa, batikanga kwangirizwa n’izuba cyangwa imvura.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Murangwa Yussuf yabwiye Abadepite ko SACCO 238 zahuye n’ibibazo by’ubujura, ahanini kubera ko zitakoreshaga ikoranabuhanga.
Abanyeshuri bafite ubumuga barenga 700 ni bo bazakora ibizamini bya Leta mu barimo abazaba basoza icyiciro rusange (Ordinary Level) n’icya kabiri cy’amashuri yisumbuye (Advanced Level).
Umujyi wa Kigali watangaje ko urimo gushaka undi mushoramari mushya uzasubukura umushinga w’inzu ziciriritse wa Rugarama (Rugarama Park Estate), uherereye mu Murenge wa Nyamirambo, nyuma yo gusesa amasezerano n’umushoramari wa mbere.
Umurundi Bigirimana Abedi biteganyijwe ko agera mu Rwanda mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri, yumvikanye na Rayon Sports ashobora gusinyira kuri uyu wa Gatatu.