Banki ya Kigali yegukanye irushanwa rihuza ibigo by’abikorera
Ku wa 13 Nzeri, Banki ya Kigali yegukanye igikombe cy’irushanwa rihuza ibigo by’abikorera, Rwanda Corporate League 2025, rigamije kuzamura iterambere ry’umukozi ndetse no kuzana impinduka nziza ku baturage muri rusange.

Iyi ntsinzi ije ikurikira indi yo mu ntangiriro z’ukwezi, aho amakipe ya BK yanyuranye umucyo mu marushanwa yahuje amabanki, ikegukana ibikombe mu cyiciro cyo koga, basketball ndetse na volleyball. Ibi byabaye ikimenyetso gishimangira umuco wa Banki ya Kigali mu kuba bandebereho muri Siporo.
U Rwanda rwihaye intego zihanitse mu mikino, ku buryo birenze kwidagadura, ahubwo siporo igeze ku rwego rwo kuba moteri y’iterambere. Muri gahunda zigamije gukangurira abantu gushora imari cyane mu bikorwa remezo bya siporo, Guverinoma ifite intumbero yo gutuma imikino ngororamubiri yifashishwa mu gutsimbataza ubusabane no guteza imbere ubukungu.

Ubu BK ikomeje kwinjiza siporo mu mucow wayo, ku buryo yiyemeje kuba nyambere mu gutera inkunga imikino no kuba umuvugizi w’ubuzima bwiza bw’abakozi mu bigo byabo, no mu iterambere ry’umuryango nyarwanda muri rusange.
Iwacu muri BK ubwaho, siporo ni umusemburo w’umuhate mu kazi, gukorana nk’ikipe ndetse no kunganirana.
Hanze y’inkuta zacu icyakora naho, ishoramari twashyize mu mikino itandukanye nk’irushanwa rya Golf, irushanwa rya basketball n’ibindi, byerekana ko twemera ko imikino ari ihuriro ry’impano, n’amahirwe y’iterambere.

Hagati aho, irushanwa ry’ibigo by’ubucuruzi ryanabaye umwanya wo guhemba abakinnyi batandukanye, aho Shyaka Olivier ukora muri BK yahawe igihembo cy’umukinnyi mwiza kurusha abandi.
Mu gihe amarushanwa yasozwaga, Dr. Diane Karusisi, Umuyobozi wa Banki ya Kigali yagize ati “Ndishimye cyane ku bw’umuryango wacu wa BK. Gutsinda irushanwa mpuzamabanki ndetse n’iry’ibigo by’ubucuruzi icyarimwe, bigaragaza ko iyo dushyize hamwe n’ubushake n’ubwitange n’intego, nta cyadutangira. Muri BK, siporo si ugutwara ibikombe gusa. Ni uguteza imbere ubuzima bwiza no gukorana nk’ikipe.”

Mu gihe BK yitegura guhagararira u Rwanda mu marushanwa ahuza ibigo by’ubucuruzi mu muryango w’ibihugu by’i Burasirazuba bwa Afurika, East Africa Corporate League, biragaragara ko turi mu mujyo umwe n’igihugu cyacu, mu gukoresha siporo nk’uburyo bwo guhuza abantu, kuzamura impano no kwerekana ishema ry’igihugu mu mikino.
Kuri Banki ya Kigali, izi ntsinzi mu mazi ndetse no mu bibuga ni ishema ku kigo cyacu, ariko zinagaragaza umusanzu ku buzima buzira umuze ku gihugu muri rusange, n’umuco wa siporo ikomeye kandi iteye imbere









Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|