Barashima umushinga wa YWCA wabahaye amahirwe yo kwiga muri Kaminuza

Abakobwa babyariye iwabo, abafite ubumuga, n’abaturuka mu miryango itishoboye batari bafite icyizere cy’ahazaza habo heza, barashima amahirwe bahawe n’umushinga w’Uburezi Budaheza (Inclusive Education Project) w’umuryango witwa Young Women’s Christian Association (YWCA) ufite intego yo guhindura umuryango nyarwanda, binyuze mu kubakira ubushobozi abakobwa n’abagore bakiri bato.

Mitali Lydia, umukozi wa YWCA
Mitali Lydia, umukozi wa YWCA

Mitali Lydia, umukozi wa YWCA, avuga ko uwo mushinga ugamije guharanira iterambere ry’umukobwa n’umugore ukiri muto.

Ati “Uyu mushinga waje ari igisubizo cyo gufasha abana b’abakobwa, ababyariye iwabo n’abafite ubumuga, kugira ngo babone amahirwe yo kugana muri za kaminuza. Ni abana baba batsinze neza ibizamini bya Leta mu masomo ya Siyansi (STEM), imyuga n’ubumenyi ngiro.”

Usibye kubafasha mu myigire, banabahuriza hamwe mu mwiherero. Abaganiriye na Kigali Today bari bahurijwe mu mwiherero w’iminsi itatu (Summer Camp) i Kigali kuva tariki 12-14 Nzeri 2025, aho bahura bagahabwa impanuro z’imyitwarire ikwiye kubaranga, ndetse bakanidagadura. Ni abakobwa 51 biga muri Kaminuza Gatolika y’u Rwanda (CUR) iherereye mu Majyepfo.

Mbere yaho mu cyumweru cyabanje kandi bari bahurije mu mwiherero abandi bakobwa 53 baturutse mu ishuri rikuru rya INES Ruhengeri na Muhabura Integrated Polytechnic College.

Kugira ngo bahitemo abo bafasha, bakorana na Minisiteri y’Uburezi, bagashyiraho ibyangombwa umuntu ufashwa n’uwo mushinga agomba kuba yujuje.

Raporo zigaragaza ko abakobwa biga Siyansi, Imyuga n’Ubumenyi ngiro muri Siyansi ari bacye. Ni na yo mpamvu uwo mushinga ufasha abana b’abakobwa bajya muri za kaminuza ariko ukibanda muri ayo masomo bigaragara ko abakobwa bayiga bakiri bacye.

Mu mwiherero bahabwa impanuro z'uko bagomba kwitwara neza
Mu mwiherero bahabwa impanuro z’uko bagomba kwitwara neza

Uwo mushinga kandi ukorana na Kaminuza y’u Rwanda ndetse n’izigenga, bakagirana amasezerano (agreement) y’imikoranire y’uburyo impande zombie zizafatanya mu kwita ku burezi bw’abo bakobwa.

Uyu mushinga ukorera mu turere 10 turimo Bugesera, Kayonza, Muhanga, Kamonyi, Gicumbi, Musanze, Ngororero, Kicukiro, Nyarugenge na Rubavu.

Mu guhitamo abo bafasha, umushinga ukorana n’inzego z’ibanze kugira ngo zibafashe kumenya abana b’abakobwa baturuka mu miryango itishoboye bujuje ibisabwa.

Abafashwa n’uyu mushinga barashima

Mukamana Clementine ni umwe mu bafashwa n’uyu mushinga mu gihe cy’imyaka ine azamara yiga muri Kaminuza Gatolika y’u Rwanda, dore ko ubu ari mu mwaka wa mbere (Level 1) mu byerekeranye n’ubumenyi mu bya mudasobwa (Computer Science).

Afite ubumuga bw’ukuguru yagize yiga mu mashuri abanza. Nyuma yo kurangiza ayisumbuye mu ishami rya MCB (Mathematics - Chemistry – Biology), ntiyabashije kubona buruse ya Leta. Yaje kumenya amakuru ko uwo mushinga ugiye gufasha abakobwa bafite ubumuga, abatishoboye n’ababyariye iwabo, na we yandika asaba ubufasha, agira amahirwe baramwemerera.

Ati “Baduhaye ‘full scholarship’ ni ukuvuga ngo batumenyera ikintu cyose dukenera mu myigire mu gihe cy’imyaka ine. Icyo badusaba ni ugutsinda byonyine. Mbere nta cyizere cy’ubuzima bwiza twabaga dufite, ariko ubu twizeye kubaho neza mu myaka iri imbere. Nakundaga kwiga ibintu by’ikoranabuhanga none nagize amahirwe yo kubona ubufasha bwo kubyiga. Mfite inzozi zo kuzaba umuntu ukomeye mu ikoranabuhanga nkazagera kuri byinshi. Ndashimira YWCA iturihira. Imana ijye ikomeza ibaduhere umugisha.”

Yongeyeho ati “Batubwiye ko twasabye ubufasha turi abantu barenga ibihumbi bibiri ariko badufashe turi 51. Rero ni amahirwe akomeye twagize. Imana ijye ikomeza ibaturindire, isubize aho bakura, ikomeze ibahe imbaraga.”

Niyodusenga Ruth, na we ari mu bafashwa na YWCA. Yiga Computer Science muri Kaminuza Gatolika y’u Rwanda.

Niyodusenga Ruth, umwe mu bafashwa na YWCA
Niyodusenga Ruth, umwe mu bafashwa na YWCA

Niyodusenga abarirwa mu baturutse mu miryango itishoboye. Ashima ko bemeye kubafasha muri byose bakeneye mu myigire birimo kubishyurira ishuri, icumbi, n’ibibatunga. Avuga ko ibyo bibafasha kudaheranwa n’ubukene no kwiheba kubera imibereho mibi.

Ati “Abadufasha sinabona amagambo nkoresha mbibabwira, kuko ntabwo byoroshye kubona umuntu ugufata nk’umwana we, akakwitaho akakumenyera byose. Imana ijye ibaha umugisha. Natwe nitugera ku nzozi zacu tuzafasha abandi, twiture ineza batugiriye.”

Tuyishime Veronique na we ahabwa ubufasha na YWCA, mu cyiciro cy’abakobwa babyariye iwabo.

Tuyishime Veronique avuga ko ubufasha bahabwa bwabagaruriye icyizere cy'ubuzima
Tuyishime Veronique avuga ko ubufasha bahabwa bwabagaruriye icyizere cy’ubuzima

Ati “Uyu munsi turishimira ko hari aho twavuye n’aho tugeze kubera bo. Nyuma y’uko ndagije kwiga amashuri yisumbuye, numvaga bisa n’aho byarangiye. Twabonye itangazo rimenyesha abashaka ubufasha bwo kwiga muri kaminuza, ku bw’amahirwe turasaba baratwemerera. Twatangiye kwiga muri Werurwe 2025.”

Abadufasha turabashimira cyane, kuko twari tugeze aho twumvaga twarataye icyizere cy’ubuzima. Tubashimira n’inama baduha aho batubwira ko tutagomba gucika intege, kandi bakadusaba kwiga dushyizeho umwete.”

Mitali Lydia, umukozi wa YWCA muri uyu mushinga w’Uburezi Budaheza, yageneye ubutumwa abo bana b’abakobwa bafasha ndetse n’abandi bari hirya no hino, abashishikariza kwigirira icyizere kuko na bo bashoboye.

Ati “Abakobwa na bo bashoboye kwiga Siyansi n’ibindi bitandukanye abantu bashobora gutekereza ko abana b’abakobwa batashobora gukora. Usanga hari abantu bafite imyumvire ko umukobwa akora utuntu tworoheje (social), nyamara na Siyansi barazishoboye kuko aba dufasha baratsinda neza muri Kaminuza kandi ku manota ari hejuru. Kandi usanga biga amasomo nka Computer Science, Software Engineering, Biomedical Science and Laboratories, n’ibindi.”

Aba bakobwa bahamya ko imyumvire y'uko amasomo ya Siyansi akomera ndetse agafatwa nk'ay'abahungu ikwiye guhinduka kuko na bo bayashoboye
Aba bakobwa bahamya ko imyumvire y’uko amasomo ya Siyansi akomera ndetse agafatwa nk’ay’abahungu ikwiye guhinduka kuko na bo bayashoboye

Ati “Rero ibi ni ibigaragaza ko abakobwa bashoboye. N’abandi bakobwa nibatinyuke bige amasomo ya Siyansi, imyuga n’ubumenyi ngiro kuko ubushobozi barabufite, icyo basabwa gusa ni ugutinyuka bakigirira icyizere.”

Yongeyeho ati “Ikindi ni uko niba uhuye n’ingorane, niba umukobwa afite ubumuga, ubuzima bwe ntabwo burangiriye aho. Agomba guharanira kumva ko izo ngorane zitagomba kumutsikamira ngo zitume atagera ku nzozi ze.”

Mitali yashishikarije abo bakobwa bafasha kwiga bashyizeho umwete, amahirwe babonye ntibayapfushe ubusa kugira ngo bazagere ku ntego zabo, bagere mu gihe cyo kwifasha ndetse na bo bafashe imiryango yabo n’Igihugu.

Umuryango Young Women’s Christian Association (YWCA) ufasha abo bana b’abakobwa ku nkunga iva muri Guverinoma ya Scotland ku bufatanye n’umuryango mpuzamahanga wa Oxfam urwanya ubukene.

Iyo bahuye bagira n'umwanya wo kwidagadura bishimira ko ubufasha bahawe bwabagaruriye icyizere cy'ahazaza heza
Iyo bahuye bagira n’umwanya wo kwidagadura bishimira ko ubufasha bahawe bwabagaruriye icyizere cy’ahazaza heza

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka