Kizigenza Tadej Pogačar yageze i Kigali
Umunya-Slovenia, Tadej Pogačar, ufite shampiyona y’Isi yo gusiganwa ku magare ya 2024, ndetse akaba na nimero ya mbere ku Isi muri uyu mukino, ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane yageze i Kigali aho yitabiriye iyi shampiyona, itegerejwe kuva ku wa 21 kugeza ku ya 28 Nzeri 2025.

Tadej umaze kweguna Tour de France inshuro enye (2020, 2021, 2024 na 2025) ndetse na Giro d’Italia ya 2024, azaba akinira Ikipe y’Igihugu ya Slovenia.
Tadej Pogačar, ageze mu Rwanda nyuma y’uko aherutse kugaragaza ko yiteguye kongera kwegukana iyi shampiyona akayisubiza. Ni ubutumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze ku wa Kabiri, tariki ya 16 Nzeri 2025, ubwo yagaragazaga ko imyitozo ayigeze kure.
Yagize ati “Nishimiye cyane gusiganwa nambaye umwambaro w’umukororombya. Igihe kirageze ngo nkomeze kuwambara ubwo nzaba ndi mu Rwanda mu cyumweru gitaha.”
Tadej Pogačar w’imyaka 26, ari mu bakinnyi icyenda bagize ikipe nkuru y’abagabo Slovenia izanye i Kigali. Abandi bari kumwe barimo Primož Roglič, Matej Mohorič, Domen Novak, Luka Mezgec, Matevž Govekar, Gal Glivar, Jaka Primožič na Matic Žumer.
Ikipe ya Slovenia ni imwe mu zihanzwe amaso muri iyi Shampiyona y’Isi igiye kubera bwa mbere ku Mugabane wa Afurika, by’umwihariko mu Rwanda, kuko ifite abakinnyi bafite amazina akomeye mu mukino w’igare harimo nka Primož Roglič wegukanye Vuelta a España (Tour d’Espagne) inshuro enye (2019, 2020, 2021, na 2024) ndetse na Giro d’Italia ya 2023.
Iri siganwa rigiye gukinwa ku nshro ya 98 ndetse bikazaba ari ku nshuro ya 12 ibereye hanze y’u Burayi, ni rimwe mu masiganwa azaba akomeye yabayeho kuko rizaba rigizwe n’inzira y’ibilometero 267,5 irimo n’akazamuko ka metero 5.475.
Iri rushanwa kandi ryitezwemo ibihugu 113 n’abakinnyi barenga 900. Televiziyo mpuzamahanga zigera kuri 80 nizo zizerekana iri rushanwa, bizatuma rirebwa n’abakunzi b’umukino w’amagare barenga miliyoni 300 bari mu bice bitandukanye by’Isi.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|