Umuryango w’abantu icyenda washoje urugendo rw’ukwezi rugana i Kigali ku igare
Ku wa gatandatu, iya 20 Nzeri, umuntu wese ufite igare yahawe rugari, yerekeza kuri Kigali Convention Centre maze afatanya n’abandi urugendo mu muhanda uzakoreshwa muri Shampiyona y’isi y’amagare yatangiye i Kigali kuri iki cyumweru.

Ni byo bise Social Cycling Day, kuko nta muntu wabaga uhejwe, nta n’igare ryakumirwaga, ripfa kuba rikaraga imipine ibiri. Ku musozo, uwo ari we wese witabiriye yahawe umudari nk’ikimenyetso cy’umuhate yagize.
Mu bahawe imidari harimo n’umuryango wavuye muri Zambiya, waje mu Rwanda kugira ngo ube mu bitabiriye iri siganwa. Uyu muryango uvuga ko kuri bo batakoresha ijambo ‘urugendo’ ngo bumve bihagije kuko byari nk’ubutembere mpuzamahanga bukomeye mu rugendo rwabo.
Matteo Sametti ni Umutaliyani utuye muri Zambia, yageze mu Rwanda ari kumwe n’umuryango we, bifashishije igare baturuka Kasama bagera i Kigali kwihera ijisho Shampiyona y’Isi yo gusiganwa ku magare yatangiye kuri iki cyumweru ikaba ibereye muri Afurika ku nshuro ya mbere mu mateka.

Matteo Sametti, wahagurutse muri Zambia tariki ya 21 Kanama 2025, akaba yari agiye kumara hafi ukwezi mu muhanda ari kumwe n’umuryango we kubera urukundo rw’igare.
Yagize ati “Dukunda siporo, kandi nkimara kumva ko UCI (Union Cycliste Internationale) izabera muri Afurika, twahise dutekereza uburyo twabigiramo uruhare.”
Sametti n’umuryango we bavuga ko bakurikiranaga ibikorwa by’abatavugaga neza u Rwanda mu itangazamakuru n’ahandi, bagerageza gukora ibishoboka ngo irushanwa ritabera mu Rwanda. Ese bari gutsinda, bakaryimurira muri Maroc, Afurika y’Epfo cyangwa rikavanwa muri Afurika burundu?
Ati “Igihe twamenye neza ko rizabera mu Rwanda, byabaye amahirwe akomeye tudashobora gupfusha ubusa. Kuko bwari ubwa mbere irushanwa rizabera muri Afurika, kandi mu Rwanda si kure cyane.”
Itsinda ryabo ryari ririmo Richard ufite ubumuga bukomeye, urererwa muri uwo muryango; Giuditta w’imyaka 8 wari wifitiye icyizere cyo kuzagera mu Rwanda abavandimwe be Abraham w’imyaka 12 na Osea w’imyaka 10; inshuti zabo Winnie Chifele, ushinzwe guteka; na Doreen Kunaka, ushinzwe kwita kuri Richard ufite ubumuga.

Nk’uko amakipe y’umwuga abigenza, nabo bari bafite imodoka ibashyigikira, itwarwa na Giorgia ari kumwe na Richard. Abandi bose bakoze urugendo rw’ibilometero 1,500 n’amagare, bava muri Zambiya berekeza mu Rwanda.
Inzira yabo yabanyujije muri Zambiya–Tanzania–Burundi. Bari bizeye kwinjira mu Rwanda banyuze i Burundi, ariko basanze umupaka ufunze. Ntibyabaciye intege, basubiye muri Tanzania binjira mu Rwanda.
Bamaze kugera mu Rwanda, Sametti yagize ati: “Byarumvikanaga ko turi mu kindi gice cya Afurika. Gusa hano ibintu byose biroroshye, biteguye neza. Hari ibimenyetso bigaragaza aho ugomba kunyura, niba ukeneye amafaranga hari banki. Byose biroroshye cyane…”
Mu rugendo rwabo avuga ko ikitaragenze neza cyari ikirere. Hari aho bagombaga guhagarara bakugama imvura nyinshi irimo n’urubura.
Sametti na Giorgia bakomoka mu Butaliyani, ariko bamaze imyaka hafi 20 muri Zambiya, abana babo bakaba baravukiye yo. Ntawe muri bo wigeze utakaza urukundo rw’isiganwa ry’amagare nk’uko Abataliyani bakunda umukino w’amagare.
Ababyeyi bo bahuriza kugufana abakinnyi b’u Butaliyani, ariko Abraham yahisemo gufana ikipe y’u Bushinwa, aho yifotoreje (selfie) n’abakinnyi bayo, bigaragara ko abafitiye urukundo n’ikizere cyo gutsinda.

Uyu muryango watunguwe no gusanga Abanyarwanda nabo bamaze gukunda isiganwa ry’amagare. Bageze mu Rwanda bakiriwe n’imbaga y’abantu yabashishikarizaga kwihuta , bibwira ko ari abitabiriye amarushanwa ya UCI.
Uretse ibihe by’imvura irimo urubura, urugendo rwabo rwagenze neza nubwo rwari rurerure. Gusa nanone habayemo impanuko nto ya Abraham w’imyaka 12, gusa kuri we urugendo yarufashe nk’ikintu cyiza yabonye kurusha ibindi.
Mu minsi ya mbere bagitangira uru rugendo bumvaga uburibwe mu mubiri n’imitsi, ariko byaje gushira. Mu magambo ya Giuditta w’imyaka 8, yagize ati“urugendo rwari rwiza-cyane kuko nyuma nta kunanirwa kw’imitsi yacu kongeye kubaho.”
Nubwo ibyo bimeze gutyo, ni we wakomeje kwerekana akanyamuneza kurusha abandi, yishimira cyane uko yamanutse ku musozi agendera ku muvuduko wa 60 km/h, ibintu avuga ko ari byo byiza kurusha ibindi kugeza ubu.
U Burundi bwo ntibwamushimishije cyane, kuko we akunda kumanuka ku muvuduko mwinshi kurusha kuzamuka imisozi.
Kuri Giorgia wari mu modoka ibashyigikira, uwo munsi ni bwo bwa mbere yabashije gufatanya n’abandi ku igare. Nyuma y’amasaha atatu urugendo rurangiye, yariyishimye cyane.

Ati: “Sindi umukinnyi wihuta cyane, ariko byari byiza kubona abantu mbanyuraho abandi nabo bakanshyigikira”.
Social Cycle Day yari igamije kwitegura irushanwa nyirizina, gusangiza ibyishimo by’amagare abatuye Kigali n’abashyitsi, gushishikariza abantu benshi gukunda umukino w’amagare, no gutuma buri wese yumva ko ari mu ruhando rw’irushanwa. Biragaragara ko imyiteguro yose.
Irushanwa rya mbere rya UCI ribereye muri Afurika rizahora mu mateka, kuri Giorgia na Sametti n’itsinda ryabo ndetse no kuri benshi. Ku iherezo ry’urugendo, Giuditta ashobora kuzibagirwa ko hari igihe yagize imitsi ye yananiwe itagifite imbaraga akibuka gusa umuyaga mwinshi mu musatsi agendera ku muvuduko wa 60 km/h; Osea azibuka imigezi minini yo mu Burundi; naho Abraham we azahora yishimira ibyishimo byo’urugendo yakoze afata nko kwiyica kuko rwamukomereye.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|