I Kigali hagiye gutangirwa ku nshuro ya mbere ‘iKON Awards’

iKON Awards ni ibihembo ngarukamwaka muri Sinema bitegurwa na Televiziyo yo muri Uganda, hagamijwe guhemba no gushimira abakora ubugeni, ubudasa n’udushya mu ruganda rwa filime muri Afurika.

iKON Activate Kigali, iri mu byateguwe muri uyu mwaka hirya no hino muri Afurika, kikazaba ari igikorwa cya kane nyuma y’ibyabereye muri Nigeria, Kenya na Uganda.

Ibihembyo bya iKON 2026 bizatangwa umwaka utaha, bizaba bifite insanganyamatsiko igira iti ‘Hirya y’Imbibi’.

Ni ibihembo bigamije kugaragaza impano mu gukora Sinema no gukomeza guteza imbere uruganda rw’ubuhanzi, binyuze mu bufatanye bwo ku mugabane wose.

Humphrey Nabimanya, Umuyobozi Mukuru wa iKON Awards, agira ati: “Turashaka kuvuga inkuru za Afurika binyuze mu bufatanye n’ibirimo gukorerwa, kandi bifite uruhare runini mu kugeza inkuru za Afurika ku Isi, nk’uko byagenze mu nganda zateye imbere”.

Ati “Kigali ni umwe mu Mijyi igenda iba igicumbi cy’ikorwa rya filime muri Afurika y’Iburasirazuba, ifite inkuru nyinshi nyafurika zo kuvuga. Byongeye, ifite ibikorwa remezo byiza n’ahantu hatandukanye ho gufatira amashusho, bityo hakaba hari amahirwe yo kubyifashisha mu guteza imbere uru ruganda.”

Ibikorwa bya Activate bihuriza hamwe abakora filime, inzego za Leta n’abikorera kugira ngo baganire, ndetse bashyireho ubufatanye bwiza n’amahirwe yo gushora imari.

Igikorwa cya mbere cyabereye muri Nigeria cyahuje abakora filime bakomeye bo muri iki gihugu na Uganda, amashyirahamwe y’inganda z’ubuhanzi n’abafatanyabikorwa barimo Uche Agbo (Perezida wa DGN), Patrick Lee (Viva Cinemas Nigeria), ubuyobozi bwa FDAN, n’umukinnyi akaba n’umuyobozi wa filime Ramsey Nouah.

Ibi bihembo bigamije kandi guha icyubahiro no gushimira impano zidasanzwe, imishinga n’umusanzu w’abantu bateza imbere uru ruganda, haba mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga, nk’uko byagarutsweho n’ababitegura ubwobahuriraga i Kigali ku wa Gatanu tariki 19 Ugushyingo 2025.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka