Perezida Paul Kagame yakurikiye isiganwa rya Formula 1

Perezida wa Repubulika Paul Kagame uri mu ruzinduko rw’iminsi itatu mu gihugu cya Azerbaijan yakurikiye isiganwa rya Formula 1 Grand Prix ya Azerbaijan ryabaye ku kuri iki Cyumweru, tariki ya 21 Nzeri.

Umuhanda wa Baku Formula 1 street circuit ni wo wari utahiwe kwakira isiganwa rya Formula 1 muri uyu mukino wo gusiganwa mu tumodoka duto.

Si ubwa mbere Perezida Kagame akurikiye isiganwa nk’iri kuko ubwo yari muri Qatar yakurikiye Airways Grand Prix ya 2024, yaberaga i Doha muri iki gihugu.

Mu Kuboza 2024, nibwo Perezida Kagame yatangaje ko u Rwanda rwatanze ubusabe bwo kwakira Isiganwa rya Formula 1, rikaba irya mbere ryaba rigarutse ku Mugabane wa Afurika mu myaka 32 ishize.

Formula 1 ni irushanwa riri ku isonga mu yakomeye mu mikino yo gusiganwa mu modoka nto, riba rigizwe n’amasiganwa 24 mu mwaka.

Kugeza ubu kandi u Rwanda rwemeza ko rutarava mu biganiro byo kwakira Grand Prix ya Formula 1 kandi ko icyizere cyo kuryakira kiri hejuru ugereranyije n’uko ibiganiro biri kugenda.

U Rwanda si cyo gihugu cyonyine cyagaragaje ko cyifuza kwakira iri siganwa ridakunze kubera muri Afurika, kuko ruhanganye n’ibindi bihugu birimo Moroc na Afurika y’Epfo iheruka kuryakira mu 1993.

Mu 2024 u Rwanda nabwo rwanditse amateka yo kuba Igihugu cya mbere muri Afurika cyahawe kwakira Inteko Rusange ya FIA ndetse n’itangwa ry’ibihembo ku bakinnyi bitwaye neza bitegurwa n’iri shyirahamwe rimaze imyaka 120.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka