Perezida wa Repubulika, Paul Kagame na Mme Jeannette Kagame basabye Ihuriro ry’Urubyiruko rw’Umuryango Imbuto Foundation, kwifashisha amahirwe rufite, rugahindura abandi.
Abunzi bo mu Karere ka Kayonza baravuga ko amahugurwa bahawe na IRC yatumye bamenya amategeko bifashisha mu kunga Abanyarwanda.
Uzamukunda Immaculée ufite imyaka 65 y’amavuko utuye mu Murenge wa Rugabano ho mu karere ka Karongi yasanzwe iwe yakaswe ijosi yapfuye.
Abatuye mu Mudugudu wa Kabahushi mu Kagari ka Sakara mu Murenge wa Murama barasaba kwegerezwa amashuri kuko baterwa impungenge n’abana bato biga kure bazamuka imisozi.
Umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Prof Kalisa Mbanda, avuga ko Komisiyo y’Igihugu y’Amatora(NEC) nta gitutu yashyizweho mu gutegura Referendumu kuko yigenga.
Ubuyobozi bushinzwe Imibereho Myiza mu Karere ka Gatsibo burasaba ababyeyi gufatanyiriza hamwe kugira ngo hirindwe ibibazo by’imirire mibi mu bana.
Nyuma yo kwimurwa ku Isoko rya Nkoto, abakorera mu mazu y’ubucuruzi barataka igihombo baterwa no kubura abakiriya baremaga isoko ryimuriwe muri Bishenyi.
Umunya-Jamaica, Konshens, w’icyamamare muri muzika ku wa 1 Mutarama 2016 saa 4.00PM azataramira Abanyarwanda muri "East African Party".
Abashinzwe gukurikirana imyubakire y’ibibuga bizakinirwaho CHAN basanze hari imirimo itaragera ku musozo kandi hasigaye ukwezi imikino igatangira, basaba ko yihutishwa.
Amakipe 16 azakina 1/8 cy’irushanwa ry’amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’I Burayi yaraye amenyekanye kuri uyu wa 9 ukuboza.
Nyuma y’ibiganiro no kuregwa mu nzego z’umutekano itorero rya ADEPR Paruwasi ya Kabarondo mu Karere ka Kayonza ryemeye kwishyura rwiyemezamirimo ryariganyije.
Umugabo witwa Mukundiyukuri Vedaste wo mu Karere ka Nyamasheke, afunzwe nyuma yo gushaka gusambanya ku ngufu umukobwa we babyaranye.
Inzego z’ubuyobozi mu Ntara y’Uburengerazuba zatwatangiye igikorwa cyo gukangurira abaturage kuzatabira referendum ku itegeko nshinga iteganyijwe mu cyumweru gitaha.
Ikigega cy’Ubukungu cya Koweti (KFAED) cyagurije u Rwanda amadolari y’Amerika miliyoni 15 azifashishwa mu gukora umuhanda Rukomo-Nyagatare, ugashyirwamo na kaburimbo.
Ibihugu bya Tanzania, Kongo Kinshasa, Burundi, Ethiopia na Djibouti biteraniye mu Rwanda, aho bisuzuma aho imirimo y’umuhora wa ruguru igeze.
Urwego rw’Umuvunyi n’abafatanyabikorwa, kuri uyu wa 9 Ukuboza 2015 , mu Munsi Mpuzamahanga wo Kurwanya Ruswa, basanze ibitera ruswa cyangwa ibihamya ko iriho bikomeje kwiyongera.
Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi Johnattan McKinstry yahakanye amakuru yavugaga ko ari we wasabye ko shampiyona ihagarikwa.
Mu Murenge wa Nemba mu Karere ka Gakenke, haravugwa ikibazo cy’uko nta munyamabanga nshingwabikorwa w’akagari urara mu kagari akoreramo, kandi amabwiriza abibasaba.
Ubuyobozi bw’Intara y’Iburengerazuba bwaburiye abaturage bafite ingeso yo gutema inka z’abaturanyi babo, ko uzafatirwa mu cyuho azahanwa nk’utifuriza igihugu iterambere.
Urujijo mu itsinda B ry’amarushanwa y’amakipe yabaye aya mbere mu mupira w’amaguru I Burayi ruvuyeho Manchester na CSKA Moscou zisezerewe.
Umuhanzikazi Knowless Butera yashyize ahagaragara amashusho ya "Te amo " yakoranye n’Umunyazambia Roberto, nyuma y’ibizazane yahuye na byo kuri video ya mbere.
Ubwo hatangizwa Ukwezi ko Kurwanya Imirire Mibi mu Karere ka Nyagatare, kuri uyu wa 08 Ukwakira, hanezwe ababyeyi bagurisha ibyagenewe kurwanya imirire mibi.
Abaturage bo mu turere twa Kirehe na Ngoma bibumbiye mu makoperative ahinga kawa barashima umuryango wa INADES-Formation Rwanda ku byo ibafasha mu buhinzi n’ubworozi.
Abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari 97 tugize Akarere ka Gakenke baratangaza ko terefone bagenewe na Perezida Kagame bajejweho kuri uyu wa 9 Ukuboza 2015 zizatuma bazajya bihutisha raporo.
Mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije abaturage bo mu Karere ka Gicumbi batangiye guteka kuri canarumwe kuko idasaba ibicanwa byinshi.
Abayobozi bo mu turere twa Rusizi na Nyamasheke barasabwa gufatanya n’abaturage kugira ngo amatora yose yitegurwa azagende neza.
Abakinnyi 32 bagomba gutangira umwiherero kuri uyu wa gatatu wo kwitegura CHAN bamaze gutangazwa harimo 9 batakinnye CECAFA
Muvunyi Eugene wari umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Kabagesera mu Murenge wa Runda yareguye, bisigara bihwihwiswa ko yanyereje amafaranga y’inyubako y’akagali.
Iyo igihugu gituwe n’umubare munini w’abagore ariko ubuyobozi bukiharirwa n’abagabo, demokarasi ngo iba irwaye, nk’uko Inama nyafurika ku miyoborere yabigaragaje.
Mu mugezi w’Akanyaru unyura mu Karere ka Nyaruguru bahatoraguye umurambo w’umugabo witwa Harindintwari Innocent wari umaze icyumweru yaraburiwe irengero.
Kuva mu kwezi k’Uwakira 2015, mu ntara y’Uburasirazuba hamaze gufatirwa ibiyobyabwenge birengeje miliyoni 42Frw, hanafatwa 28 bafite aho bahuriye nabyo.
Kuri uyu wa Gatanu i Nyamata harabera isiganwa ry’amamodoka rizwi nka Rally des milles collines,isiganwa rizakoresha Milioni zigera kuri Milioni 50
Kuri uyu wa kabiri harakomeza imikino ya UEFA Champions league aho hakina itsinda A kugeza kuri D,aho amaso Ahanzwe Cyane itsinda B
Ubushakashatsi bwakozwe na Transparancy Internatinal Rwanda (TI-Rw) kuri ruswa mu mwaka wa 2015, bwagaragaje ko hari ruswa mu byiciro binyuranye by’amashuri mu Rwanda.
Abaministiri b’imari b’ibihugu binyurwamo n’Umuhora wa ruguru (Northern Corridor), bazagaragariza abakuru b’ibihugu aho imishinga y’ibikorwa remezo byayo igeze ku wa kane 10 Ukuboza 2015.
Kirumugabo Joseph w’imyaka 78 y’amavuko ukomoka mu Murenge wa Nyagisozi, Akarere ka Nyanza yiyahuye arapfa bivugwa ko yari arambiwe kubaho.
Abanyarwanda baba muri Côte d’Ivoire, kuri uyu wa 5 Ukuboza 2015 bakoze ubusabane bwo kwifuzanya gusoza umwaka neza binjira muri 2016.
Ikigo cya Rwanda Stock Exchange igeze kure imyiteguro yo kugeza mu karere u Rwanda ruherereyemo ibikorwa ikora bijyanye n’iby’soko ry’imigabane.
Ba rwiyemezamirimo barasaba ko mu tunama tw’amasoko hakongerwamo abantu batari abakozi b’uturere, kuko byatuma badakomeza kurenganya abapiganirwa amasoko babaka ruswa.
Abagore bo mu Murenge wa Musha muri Rwamagana barasabwa guhaguruka bagakora kuko gutegera amaboko abagabo muri byose bituma bahohoterwa.
Minisiteri ishinzwe kurwanya Ibiza no gucyura impunzi iributsa Abanyarwanda bari mu buhunzi kubuvamo, kuko nyuma y’umwaka nta mfashanyo bazaba bagihabwa.
Ubuyobozi bw’urugaga rw’abikorera mu ntara y’Amajyaruguru, buratangaza ko imurikagurisha rya 2015 ribera i Musanze ryakiriye abamurika ibikorwa barenze abari bateganyijwe.
Bamwe mu bana bo mu kibaya cya Bugarama mu Karere ka Rusizi, bavuga ko iwabo babasaba gucuruza mu gihe cy’ibiruhuko.
Green houses 24 z’abatubuzi ubwabo mu Rwanda zabashije gukemura ikibazo cy’imbuto nziza y’ibirayi ziva kuri 2% zabonekaga zigera kuri 25%.
Abanyeshuri 14 bo mu ishuri rya gisirikare rya Kenya (NDC) bari mu ruzinduko rugamije kwiga uko ingabo z’u Rwanda zicunga umutekano.
Komisiyo y’Afurika yunze ubumwe (AUC) irasaba ibihugu byigize umugabane w’Afurika gufatira urugero ku Rwanda mu gushyira abagore muri politiki.