Kuhira imyaka kuri hegitari 300 bizazamura umusaruro woherezwa hanze

Abahinzi bo mu Karere ka Ngoma baravuga ko biteze umusaruro mwinshi binyuze mu mushinga wo kuhira imyaka kuri hegitari zirenga 300 u Rwanda rufatanyamo n’Ubuyapani.

Uwo mushinga ukorerwa mu mirenge ya Rurenge na Remera mu Karere ka Ngoma biteganyijwe ko uzarangira utwaye miliyoni 13 z’amadorali y’Amerika yatanzwe n’Ubuyapani binyuze mu mushinga JICA.

Ambasade y'Ubuyapani yishimiye aho imirimo y'umushinga icyo gihugu kigiramo uruhare, wo kuhira imyaka mu Karere ka Ngoma ugeze.
Ambasade y’Ubuyapani yishimiye aho imirimo y’umushinga icyo gihugu kigiramo uruhare, wo kuhira imyaka mu Karere ka Ngoma ugeze.

Kayitare Inncent, umwe mu bahinzi b’aharimo gutunganywa ngo hazuhirwe avuga ko bizabazanira iterambere rirambye.

Agira ati “Nkanjye umwaka ushize nahinze hegitari y’ibigori nsarura ibiro 400 kubera ko izuba ryatse cyane kandi ubundi narasaruraga toni ebyiri. Kuhira bizatuma duhinga igihe cyose maze umusaruro wiyongere.”

Nirere Consolee, umuhinzi utuye muri ako gace, na we ashimangira ko uwo mushinga uzabateza imbere kuko uretse kuba bazuhira imyaka, ngo batangiye guhurizwa mu makoperative, bigishwa uburyo bwo guhinga kijyambere ngo bongere umusaruro.

Batangiye kubaka ibidamu n'ibigega mu mirimo yo gutunganya aho umushinga wo kuhira imyaka.
Batangiye kubaka ibidamu n’ibigega mu mirimo yo gutunganya aho umushinga wo kuhira imyaka.

Tomio SAKAMOTO, Umujyanama Mukuru muri Ambasade y’Ubuyapani mu Rwanda, kuri uyu wa 19 Mutarama 2017, ubwo basuraga ibikorwa by’uyu mushinga ari kumwe n’ubuyobozi bwa Ministeri y’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda, yishimiye aho ibikorwa by’uwo mushinga bigeze avuga ko bizarangirira ku gihe.

Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Tony Nsanganira, avuga ko Leta yiteze ko ibikorwa byo kuhira imirima muri iyo mirenge bizazamura umusaruro w’imboga n’imbuto kandi ko bizajya byoherezwa hanze.

Yagize ati “Ibikorwa biri gukorerwa hano bizafasha hegitari zirenga 30 zo mu gishanga kuhirwa ndetse n’imusozi, aho twifuza guhinga imboga n’imbuto dushobora no kohereza mu mahanga. Bizaba biri ku buso bugera kuri ha300.”

Abayobozi basobanurirwa iby'uyu mushinga n'aho ugeze mbere yo kujya aho ukorererwa.
Abayobozi basobanurirwa iby’uyu mushinga n’aho ugeze mbere yo kujya aho ukorererwa.

Nsanganira akomeza avuga ko ari igikorwa cyiza cyiyongera ku bindi bikorwa by’imishinga yo kuhira birimo gukorwa hirya no hino mu gihugu bigamije kongera umusaruro ukomoka ku buhinzi.

Ibikorwa by’uyu mushinga ubu bigeze kuri 30% mu gihe biteganyijwe ko iyi mirimo yose izarangira muri Kanama 2016.

Uretse kubaka ibikorwa byo kuhira mu mirima, uyu mushinga biteganijwe ko uzanafasha abahinzi mu kubaha ubumenyi mu buhinzi bwo kuhira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka