Kirehe: Umwe yapfuye naho 8 bacibwamo, hakekwa ikigage

Umugore w’imyaka 64 wo mu Kagari ka Nyakabungo, Umurenge wa Mpanga mu Karere ka Kirehe, yapfuye tariki 18/01/2016, abandi umunani barimo umugabo we n’abana be bacibwamo, nyuma yo kunywa ikigage bikekwa ko cyahumanyijwe.

Uyu mugore witwa Nyirakanani Espérance, birakekwa ko yazize ikigage yanyoye ku wa Gatandatu, tariki 16/01/2016, ubwo yari mu murima hamwe n’abo bandi bagize ikibazo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyakabungo, Mupenzi Jean d’Amour, yabwiye Kigali Today ko mu gitondo cyo ku wa 16/01/2016, Nyirakanani yajyanye n’umugabo we, Muhashyi Celestin guhinga; bajyana n’abana babo batatu n’abaturanyi bane bari bagiye kubaha umubyizi.

Mupenzi avuga ko mu murima, bakimara gusoma ku kigage Nyirakanani yari yihembye, bahise bagubwa nabi bose batangira gucibwamo. Abaturage na bo bihutiye kubageza ku Kigo Nderabuzima cya Kabuye kibegereye.

Mupenzi yagize ati “Bakimara kunywa kuri icyo kigage, bahise baribwa mu nda bacibwamo, abaturage bihutira kubageza ku kigo nderabuzima.”

Akomeza avuga ko bakimara kugezwa ku kigo nderabuzima, bakomeje kwitabwaho n’abaganga ariko bigeze kuri 18/01/2016, Nyirakanani arapfa, abandi bagira ubwoba bakeka ko barozwe bayoboka abavuzi ba Kinyarwanda.

Ubwo twavuganaga n’uyu muyobozi w’akagari kuri uyu wa Kabiri, tariki 19/01/2016, yatubwiye ko bose bavuye ku ivuriro risanzwe bakaba barwariye mu ngo, banywa imiti ya Kinyarwanda.

Mupenzi yatubwiye ko bose batangiye gukira ku buryo ngo n’umugabo wa nyakwigendera, Muhashyi, bavuganye arimo gutora agatege.

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza, Murekatete Jacqueline, aganira na Kigali Today, yavuze ko yihanganisha umuryango wabuze umubyeyi, agasaba abaturage ko bajya bagira ubushishozi, bakajya babanza kureba isuku y’icyo banywa n’icyo barya.

Murekatete kandi yasabye abacuruza ndetse n’abaturage benga inzoga zitandukanye, kumenya niba zifite ubuziranenge, birinda ingaruka byagira ku baturage zirimo no kubura ubuzima.

Abaturage barakeka ko hari uwaba yabaciye mu rihumye ubwo bari mu murima agahumanya icyo kigage kuko ngo abagisomyeho mu gitondo bakiri mu rugo, nta ngaruka cyabagizeho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka