Umuyobozi w’akarere ka Rubavu Sinamenye Yeremiya yabitangaje kuwa 18 Mutarama mu nama yamuhuje abayobozi b’inzego zibanze ku muva mu kagari kugera ku murenge abasaba gushishikariza abaturage kwitabira umukino wa Chan utangira ku wa 19 Mutarama mu karere ka Rubavu.
“Ndagira mbasabe ko mwashishikariza abaturage kwitabira kureba imikino ari benshi nkuko Perezida wacu yabyijeje abayobozi ba CAF ko abanyarwanda bazitabira kuyireba. Naho kuba imikino irangira itinze twateganyije imodoka zigomba kubacyura mu gihe cy’ijoro bakiyishyurira.”

Umuyobozi w’akarere yabitangaje kugira amare impungenge abaturage baturuka mu mirenge iri kure y’umujyi wa Gisenyi uzaberamo umupira, batinya ko byabagora gutaha mu gihe umupira urangiye kuko imodoka ziba zitakigenda kandi moto zikabahenda.
Sinamenye avuga ko abaturage bo mu mirenge ya Bugeshi, Mudende na Busasamana batuye mu mirenge iri kure y’umujyi batagira ikibazo cy’imodoka kuko ubuyobozi bw’akarere bwavuganye n’amasosiyete atwara abagenzi kugira ngo ashobore kubacyura nyuma y’umukino.
Imikino ya CHAN iteganyijwe mu karere ka Rubavu kuwa 19 Mutarama irahuza amakipe ya Zambia na Zimbabwe ku isaha ya saa cyanda, naho saa kumi n’ebyiri Mali ihure na Uganda.

Ubyobozi bw’akarere ka Rubavu bukaba buvuga ko bwifuza ko uko abaturage bitabiriye mu gufungura Stade umuganda ku mugaragaro buzuye ndetse bakuzura ku mikino ya gicuti yahuje Amavubi na Cameroon hamwe na repubulika iharanira Demokarasi ya Congo buzuye bagomba no kuzura ku mikino ya CHAN.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|