Uko Polisi yiteguye gucunga umutekano muri CHAN-AMAFOTO
Polisi y’u Rwanda ihora iri maso kugira ngo hatagira ikintu icyo ari cyo cyose cyabangamira irushanwa rya CHAN ririmo kubera ku bibuga bitandukanye bya hano mu Rwanda.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Celestin Twahirwa, yavuze ko abapolisi nk’uko bisanzwe, bakora imyitozo ihoraho, bakaba kandi bahora biteguye kuburizamo ikintu cyose cyabangamira iri rushanwa.
- Abapolisi biteguye kurinda umutekano n’ibikoresho bigezweho.
ACP Twahirwa yagize ati “Abapolisi bashyizwe mu bice byose iri rushanwa rya CHAN riberamo, baherekeza abakinnyi, kandi kugeza ubu, nta kintu na kimwe kirarihungabanya ku buryo byatuma polisi itabara. Twishimiye uburyo abafana bakomeje kwitwara neza ku bibuga, tukaba twizeye ko iri rushanwa rizakomeza kugenda neza”.
- Aha basohokaga aho bakorera mu modoka zabo
Irushanwa rya CHAN rirabera ku bibuga bine aribyo: sitade Amahoro na sitade ya Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali, sitade Huye mu karere ka Huye ndetse na sitade ya Rubavu mu karere ka Rubavu.
ACP Twahirwa yasabye abashoferi gutwara ibinyabiziga byabo bitonze, bakubahiriza amategeko y’umuhanda hagamijwe kwirinda impanuka iyo ari yo yose, ishobora guterwa n’umuvuduko ukabije, gutwara ikinyabiziga uvugira kuri terefone ndetse no kunyura ku zindi modoka baciye ahantu hashobora guteza impanuka.
- Basohoka mu kigo cyabo berekeza ku bibuga ahabera CHAN
- Biteguye kujya ku bibuga kurinda umutekano
Source: Polisi y’Igihugu
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Polisi komereza aho urinde umutekano ni byiza kabisa. Hora ku isonga
ntimukansetse hanyuma se ibi byatumye abantu batabyiganira kuri stade bamwe bagataha utamenya imyenda bambaye uko yasaga!! bakemure umuvundo uri ku mastade naho imvururu nta munyarwanda uteza imvururu,
ibyo nibikabyo babura gutabara nyuma
Iyi nkuru n’iyi myiteguro yo kuba hahoshwa imvururu ni sawa. KIGALITODAY murasobanutse!