Abahizi ba kawa bo mu murenge wa Remera, ntibishimiye igiciro bahabwa ku ikawa n’imiti batera mu ikawa ngo ikaba idahagije.
Mu karere ka Nyanza imvura yahasenye amazu ayandi irayasakambura inangiza n’imihanda ku buryo byahagaritse imigendaranire.
Uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyanza, Habimana Kayijuka John Herbert yeguye ku mirimo ye ku mpamvu ze bwite.
Umuryango ‘Women for Women International’ uravuga ko iterambere ry’abagenerwabikorwa bawo (abagore bakennye), ngo ririmo kwanga kuko uruhare rw’abagabo babo rutagaragara.
Uburyo bwo kuvura abantu bahungabana kubera ibibazo bahura na byo bwitwa "Logotherapie" ntibusaba imiti runaka ariko ngo bufasha benshi.
Mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije mu turere tw’ishyamba rya Gishwati, byasabye Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibidukikije (REMA) gukoreshwa amafaranga asaga miliyari 2.58Frw.
Bamwe mu babyeyi baranengwa kugira uruhare mu gutuma abana babo bagana imihanda bakaba inzererezi, kubera kubafata nabi babahoza ku nkoni.
Ku muhanda Huye- Nyaruguru imodoka y’ikamyo yafunze umuhanda mu murenge wa Huye ahitwa muri Nyamuko, ihagarika ingendo zose z’imodoka zahanyuraga.
Bamwe mu bagore bo mu Murenge wa Giheke mu karere ka Rusizi baravuga ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina risenya ingo zabo.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, tariki 26 Ugushyingo 2015, hirya no hino mu gihugu haguye imvura yangije ibintu, mu gihe ahandi itari ikanganye.
Bamwe mu batuye Akarere ka Karongi, bavuga ko babangamirwa na bamwe mu bayobozi batubahiriza amasaha y’inama bakirirwa babanitse ku zuba.
Imiryango ibarirwa muri 60 mu Karere ka Gicumbi ntigira aho yikinga nyuma yo gusenyerwa n’imvura ivanze n’umuyaga mu mezi 2 ashize.
Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, RRA, gikomeje gukangurira abantu batandukanye kwaka inyemezabuguzi itangwa n’akamashini ka EBM kugira ngo hirindwe inyerezwa ry’imisoro.
Kubera abaturage benshi bagaragaza ko bangirijwe ibyabo n’isosiyete ikora umuhanda China Road, ubuyobozi busanga iki kibazo gikwiye gukurikiranwa mu maguru mashya.
Abahinzi b’urutoki mu Karere ka Karongi barasabwa kubahiriza gahunda yashyizweho y’uko urutoki rwabo rugomba kuba rurimo 50% by’ubwoko bwa Fia ku buso bahinze.
Mu mvura yo ku mugoroba wo kuri uyu wa 26 Ugushyingo 2015, inkuba ihitanye babiri mu Karere ka Nyagatare undi ajyanwa kwa muganga yahungabanye.
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi yategetse Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rusasa kwishyura amatungo y’umuturage yateje cyamunara binyuranyije n’amategeko.
Urukiko rw’ibanze rwa Kabarondo rwemeje ko abakozi b’ibitaro bya Rwinkwavu bakurikiranyweho uruhare mu rupfu rw’umubyeyi wahaguye barekurwa by’agateganyo.
Komisiyo ishinzwe kuvugurura amategeko mu Rwanda (RLRC) n’inzego bakorana, basubiye mu masezerano mpuzamahanga u Rwanda rwashyizeho umukono biyemeza kuyubahiriza.
Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze mu karere ka Musanze butangaza ko mu gihe cy’amezi abiri ikibazo cy’umwanda uhagaragara kizaba cyakemutse.
Abana babiri bavuka mu kagari ka Rurangazi, Umurenge wa Nyagisozi mu karere ka Nyanza bishwe n’umugezi wa Mwogo barohamye.
Umugabo witwa Bitonderubusa Fidele wari utuye mu Murenge wa Cyinzuzi, Akagari ka Migendezo, mu Mudugudu wa Gitabage yiciwe aho yararaga izamu mu ijoro rishyira tariki 26/11/2015.
Rugimbabahizi Philemon w’imyaka 93 yakomerekeje umuhungu we anatema umukazana we abaziza ifumbire mvaruganda y’ikawa bari bafashe we akayibura.
Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Ubumenyi bw’ikirere mu Rwanda buvuga ko amakuru ikigo gitanga mu bijyanye n’imihindagurikire y’ikirere atari ibinyoma nk’uko bamwe babikeka.
Umushinwakazi wari warabuze mu myaka 10 ishize, bazi ko yapfuye, bamusanze yibera mu nzu zicuruza murandasi (Cyber Café).
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mukabaramba Alvera yemereye ubuvugizi abafite ubumuga bavurirwa Kabagali.
Umuryango utaba imbabare Croix-rouge ugiye guteza imbere abasigajwe inyuma n’amateka bo mu karere ka Gicumbi babagabira inka zo korora.
Mu kwezi kw’imiyoborere abaturage bagarutse ku bibazo bya rusange bisaba amikoro menshi arenze ubushobozi bw’akarere bigatuma ibisubizo biboneka bitinze.
Umuryango w’ivugabutumwa Restore Rwanda Ministry ufatanyije na Samaritan’s Purse, bahaye Akarere ka Kirehe inkunga ya miliyoni 15Frw zigenewe abatishoboye 5.000.
Abatuye Umurenge wa Gitesi, Akarere ka Karongi bavuga ko nta kibashimisha nko kubona ubuyobozi bumanuka bukabegera bugamije kumva ibibazo bafite.
Imiryango 80 ikennye cyane mu karere ka Ngoma yikuye mu bukene, nyuma yo guhabwa igishoro cy’ibihumbi 75 Frw yo gukora imishinga y’iterambere.
Ku munsi wa mbere w’irushanwa "Rayon Sports Christmas Cup’,As Kigali,Rayon Sports na Police Fc zatangiye zibona amanota atatu
Abagize Dasso barihiye ubwisungane mu kwivuza abaturage 80 bo mu mudugudu wa Rebero mu murenge wa Nyarugenge mu karere ka Bugesera.
Bamwe mu baturage baturiye Imirenge y’ikibaya cya Bugarama mu karere ka Rusizi baravuga ko uburwayi bwari bwarabazahaje bwabonewe umuti.
Inama idasanzwe y’Abaminisitiri yateranye tariki 25 Ugushyingo 2015 muri Village Urugwiro yemeje umushinga w’ivugururwa ry’itegeko nshinga binyuze muri kamapampaka(referendum).
Bamwe mu bikorera bashyira ibyapa ku muhanda Muhanga-Ngororero bavuga ko bahangayikishijwe n’abajura biba ibyapa byabo, kandi bituma babona abakiriya
Umushumba wa Kiriziya Gatolika Papa Francis yakiriwe Perezida Uhuru Kenyatta ku isaha ya saa kumi n’iminota 50 zo muri Kenya.
Ikigo gishinzwe guteza imbere ubushakashatsi kuri gahunda za Leta (IPAR), kiratangaza ko Leta zikibangamirwa n’ubuke bw’abashakashatsi bayunganira muri iki gice.
Mu rugendoshuri bagiriye mu Karere ka Nyanza, abadepite bagize Komisiyo ishinzwe imikoreshereze y’imari n’umutungo by’igihugu cya Ghana bashimye uko umutungo wa Leta ukoreshwa.
Lt Col Habamungu Desire wari ushinzwe umutekano muri FDLR yageze mu Rwanda n’umuryango we kuri uyu wa 25 Ugushyingo 2015 abifashijwemo na Monusco.
Kubwimana Emmanuel ushinzwe ubuhinzi mu murenge wa Mushubati mu karere ka Rutsiro afunzwe akekwaho kunyereza ifumbire.
Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda buranyomoza ibyatangajwe na Bloomberg ko haba hari umusirikare w’u Rwanda waguye mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Amajyepfo.
Ikipe ya FC Barcelone yerekanye ko ishaka kwisubiza igikombe gihatanirwa n’amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’I Burayi,ubwo yanyagiraga AS Roma
Ababyeyi bafite abana mu kigo ngororamuco cya Nyagatare barasabwa kubasura kuko bibarinda kwigunga no kwiyumva bameze nk’ibicibwa.
Bamwe mu bayoboke b’Ishyaka riharanira Ukwishyira Ukizana, PL, barasaba ubuyobozi bw’iryo shyaka kubabwira amaherezo y’umutungo waryo wanyerejwe.
Kuri uyu wa gatau nibwo irushanwa ryateguwe na Rayon Sports na Startimes riza gutangira aho Rayon Sports iza gukina na Gicumbi kuri Stade ya Kicukiro
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Bosenibamwe Aimé, arasaba abafite amasambu bahingamo mu mujyi wa Musanze kubireka kuko biteza akajagari n’isuku nke.