Umugore witwa Akimana Peresi w’imyaka 41 y’amavuko yishe umugabo we witwa Musabyimana Alphonse w’imyaka 34 y’amavuko amukubise umuhini mu mutwe.
Abunzi bo mu Karere ka Kayonza ngo ntibakijya gukemurira ibibazo mu baturage igihe kugera aho ikibazo kiri bibasaba ubushobozi bw’amafaranga.
Ingabo z’u Rwanda zatahutse kuri uyu wa kane zivuye i Darfur, zishimiye ibikorwa birenze kurinda umutekano w’abasivili zahakoreye
Abaturage bo mu Mudugudu wa Nyamugari, Akagari ka Nkingo mu Murenge wa Gacurabwengere mu Karere ka Kamonyi barataka ikibazo cy’abajura batuma barara mu nzu imwe n’amatungo.
Abarwanyi ba FDLR bayirwaniye mu ibirindiro bya Gen Rumuri Rusamambo na Buleusa bagatsindwa bitahiye mu Rwanda kuwa 17 Ukuboza 2015.
Abaturage bo ku kirwa cya Nkombo mu Karere ka Rusizi bamurikiwe ubwato buto bukomoka ku mpano bahawe na Perezida Kagame.
Nyuma yo kuba uwa gatandatu mu marushanwa ari kubera Maroc,Hadi Janvier yagwije amanota azafasha u Rwanda kwerekeza mu mikino Olempike izabera Brazil
Senateri Rugema Mike yatangaje ko Referandumu izatorwa kuwa gatanu tariki 18 Ukuboza 2015, idatunguranye ku Banyarwanda.
Leta y’u Bubiligi bwahaye u Rwanda miliyari 10.3Frw, azakoreshwa mu kugeza amashanyarazi mu ngo 6,873. Aya mafaranga ni inyongera kuri miliyoni 55€ yatanzwe n’u Bubiligi mu bijyanye n’ingufu kuva mu 2011, bitewe n’uko ibihugu byombi byahise bitangiza umushinga wo guteza imbere ingufu zikomoka ku mashyuza.
Mu gihe Abanyarwanda kuva ku wa 17-18 Ukuboza bari mu matora ya referandumu, ubushakashatsi bwakozwe na Ipsos bwagaragaje ko 92% by’Abanyarwanda bishigikiye ko Perezida Kagame yongererwa manda.
Abatuye Gisagara baratangaza ko atari bo babona umunsi w’amatora w’ejo ku itariki 18 Ukuboza ugeze, ngo bajye gushimangira ubusabe bwabo.
Kubera akamaro kayo, REMA igiye kwagura gahunda yo kwita ku bidukikije mu mashuri igere mu bigo byose mu gihe yakorerwaga mu bigo bike.
Bamwe mu baturage bo mu karere ka Ngororero batarabona amakarita y’itora batanagaragara ku malisiti y’itora bababajwe n’uko batazabasha gutora
Mu Rwanda hagiye kubakwa ku ikubitiro ibigo bitatu by’icyitegererezo mu mashuri makuru muri Afurika y’Iburasizuba n’iy’Amajyepfo.
Nyuma y’amezi atatu avuye mu Rwanda, umuherwe w’Umunyamerika Howard Graham Buffett, yagarutse aje gutaha umurima w’icyitegererezo wa hegitari 40.
Abaturage bo mu karere ka Ngororero bavuga ko nta wabasha kubajya mu matwi mu gutora itegeko nshinga kuko ari bo babyisabiye.
Abaturage bo mu karere ka Gicumbi gutora “Yego” nibyo bizabahesha andi mahirwe yo gukomeza kuyoborwa na perezida Kagame nk’uko babyifuzaga.
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Rubavu bijeje Inteko Ishinga Amategeko kuzatora “Yego” muri referendum kandi bayituma kuri Perezida Kagame ngo azabasure bishimane.
Mu mezi atatu ashize y’igihe cy’imvura mu Rwanda inkuba zahitanye 26 naho ababarirwa muri 50 barakomereka hapfa n’amatungo 24.
Nyirabikari Theresie,w’imyaka 90 utuye mu Kagari ka Kibare mu Murenge wa Mutendeli mu Karere ka Ngoma arashimira Perezida Paul Kagame ngo wamukuye muri nyakatsi.
Abaturage bo mu Murenge wa Gatore mu Karere ka Kirehe basanga intumwa za Rubanda zikwiriye igihembo nyuma yo kumva ubusabe bwabo bakaba bafite icyizere cyo kugumana Perezida Paul Kagame.
Abanyarwanda 26 nibo bamaze gukubitwa n’inkuba kuva imvura yatangira kugwa muri Nzeri 2015 naho 50 barakomeretse hapfa amatungo 24.
Ababyeyi n’abana bo mu karere ka Gakenke bavuga ko kuba hari abana bakunze guhora bambaye imyenda y’ishuri babiterwa n’ubukene.
Nancy Sibo wigisha mu Ishami ry’Ubuhinzi n’Ubworozi muri IPRC-South, yakoze imishinga ibiri izamuhesha igihembo cy’Umwamikazi w’Ubwongeraza Elisabeth akazagihabwa muri 2016.
Mu gihe Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo buvuga ko inyubako bukoreramo idahagije kugira ngo serivisi zose zinozwe, harimo kubakwa inyubako nshya.
Abaturage bo mu Murenge wa Mushishiro mu Karere ka Muhanga bagabiye inka inteko ishinga amategeko kuko yemeye kuvugurura itegeko nshinga.
Abahabwa inkunga y’ingoboka bo mu Murenge wa Butare mu Karere ka Rusizi, barinubira amafaranga bakatwa ariko ntibamenye iyo arengera.
Abaturage bashima abadepite ko bubahirije ibyifuzo byabo mu kuvugurura Itegekonshinga, ariko bagaragaza impungenge zo kuba batazi icyo Perezida Kagame abitekerezaho.
Abagize inteko ishinga amategeko bibukije abatuye Akarere ka Nyamagabe ko ubutegetsi ari ubwabo nk’uko ingingo ya kabiri mu itegekonshinga ibiteganya.
Unity Club Intwararumuri iyoborwa na Madamu Jeannette Kagame, yahaye impano ya Noheri abakecuru bagizwe incike na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Minisitiri w’Ubwongereza ushinzwe Ibibazo by’Afurika, James Duddridge, avuga ko u Rwanda rushobora kugira icyo rukora ku bibazo bya politiki byugarije u Burundi ari yo mpamvu yarusuye.
Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kiziguro mu Karere ka Gatsibo bavuga ko bitewe n’iterambere bamaze kugeraho biteguye gutora yego kuri Referandumu.
Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari twa Rusizi na Nyamasheke bavuga ko batarabona terefoni bemerewe na Perezida Kagame mu gihe ahandi henshi bamaze kuzibona.
Sosiyete sivile Nyarwanda ivuga ko ikibangamiwe n’abayitera inkunga barangiza bakanayitegeka uko igomba kuyikoresha batitaye ku byo iba yateguye gukora.
Itorero ry’Igihugu Urukerereza ryateguye igitaramo Ndangamuco bise “Indamutso” kikaba ari igitaramo kizaba tariki 20 Ukuboza 2015 muri Kigali Serena Hotel.
Minisitiri James Duddridge, ushinzwe Afurika, ububanyi n’amahanga n’umuryango w’ibihugu bivuga icyongereza (Commonwealth) araba ari mu Rwanda kuri uyu wa gatatu tariki 16 Ukuboza 2015.
Bamwe mu barundi bahungira mu Rwanda bemeza ko mu gihugu cyabo abicanyi bakomeje kwibasira abaturage babashinja gukorana n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi buriho.
kuva Nzeri kugera kuwa 24 Ugushyingo 2015 imvura yaguye mu Rwanda yatwaye ubuzima bw’abantu 31 ikomeretsa 57 isenya amazu 933.
Abanyarwanda baba muri Leta ya North Dakota ho muri Leta zunze Ubumwe za Amerika bitoyemo ababahagarariye by’agateganyo mu rwego rwo kubyutsa no gushinga umuryango mugari w’Abanyarwanda batuye muri iyo leta.
Gakwenzire Noël utuye mu murenge wa Cyabakamyi yagiye mu rutoki yararika insina za baramu be abaziza ko umugore we yabahukaniyeho.
Umugabo witwa Niyonsenga Leonidas wo mu murenge wa Mwogo mu karere ka Bugesera, arashinja umugore Kabagwira Jeannette gukuramo inda ku bushake.
Impuguke mu bijyanye n’ibiza kimeza cyangwa ibiterwa n’ibikorwa bya muntu, zisanga imikurire y’imijyi ari intandaro y’imyuzure yugarije u Rwanda.
Urubyiruko rutuye mu Rwanda no mu mahanga rwibumbiye mu “Agaciro Generation” rwahaye abatishoboye 500 ubwisungane mu kwivuza, mu Karere ka Nyamasheke.
Abaganga b’inzobere baturutse mu Bitaro bya Kanombe baravura abacitse ku icumu rya Jenoside bo mu Karere ka Kamonyi, mu gikorwa cya “Army week”.
Kuri uyu wa 15 Ukuboza 2015, u Rwanda rwakiriye inkunga rwatewe na Banki y’Isi, izakoreshwa mu gukwirakwiza amashanyarazi mu ngo zirenga 72.000.
Abaturage bo mu Mrenge wa Gashenyi mu Karere ka Gakenke, baravuga ko biteguye kuzatora “Yego” ku munsi wa Referandum.
Ubuyobozi bwa Kaminuza ya Kigali na Ministeri y’uburezi, bwasabye 139 bahawe impamyabushobozi, gukomeza kwiga kugira ngo babone imirimo.
Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali buvuga ko bugomba gukora ibirenze iby’abandi mu kurwanya SIDA kuko ari wo ufite umubare munini w’abanduye.
Umuryango Clinton Foundation wasinyanye amasezerano na sosiyete ya Visa, yo gufasha abahinzi bo mu Rwanda mu guhererekanya mafaranga bifashishije ikoranabuhanga.