Umuhanda uturuka mu Byimana ahitwa Kirengeri ukagera Buhanda ugakomeza ukagera no mu karere ka Nyamagabe na Karongi, iyo ugeze ahitwa Gafunzo usanga warangiritse cyane ku buryo udapfa kunyurwamo n’imidoka.

Uwamahoro Peter, umuyobozi w’uruganda rutunganya umuceri “Gafunzo Rice Mill”, avuga ko ukwangirika k’uyu muhanda kwateje igihombo gikomeye cyane uru ruganda, akavuga ko hatagize igikorwa, "business" yakorerwaga aha ishobora guhagaragara.
Avuga ko iyo imvura yaguye, imodoka zanga kuhaza kugira ngo zibatwarire umusaruro ku isoko, ngo n’izibyemeye zikabaca amafaranga menshi, bigatuma bakorera mu gihombo.

Agira ati “Urabona iyo imvura itagwa umuhanda ari muzima, imodoka itwara umuceri i Muhanga, iduca 5Frw ku kilo cy’umuceri, imvura yaba yaguye umuhanda wangiritse, ibyemeye iduca 8Frw ku kilo naho kuyemeye kuwujyana i Kigali, iva ku 10Frw ikaduca 15Frw.”
Uwamahoro akomeza avuga ko ibi bibateza ibihombo, kuko ngo ku isoko bahahurira n’izindi nganda, zo zikora nta bibazo by’imihanda zifite.

Ikindi agaragaza ni uko muri ibi bihe by’imvura, gukura umusaruro w’abaturage aho batuye na byo bibagora cyane, kubera iki kibazo cy’umuhanda.
Kubera ko imodoka zijya kuwuzana na zo zongeza amafaranga. asaba inzego bireba ko zagira icyo zikora, kugira ngo imbaraga z’abaturage bakoresha mu guhinga ntizipfe ubusa.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango, buvuga ko iki kibazo bukizi kandi kibuhangayikishije, gusa bukavuga ko bwatangiye kugikorera ubuvugizi mu nzego bireba.
Umuyobozi w’aka karere, Mbabazi Francois Xavier, avuga ko uyu muhanda ubarirwa mu kigo cy’igihugu gishinzwe iby’imihanda (RTDA), akavuga ko bamaze kuvugana na cyo ndetse kibemerera kuwukora.
Yongeraho ko mu gihe RTDA ntacyo irakora, ubuyobozi bw’akarere bwafashe ingamba z’uko bazafatanya n’abaturage bo mu mirenge ikoresha uyu muhanda kureba uko baba bawukoze.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|