Amahurwa y’umunsi umwe yaberaga mu murenge wa Kaniga ahitwa ku Mulindi tariki ya 19 /1/205; umukozi w’ikigo gishinzwe guteza imbere ubworozi bw’inzuki mu kigo cya Atic Limited(Agri Technology Innovation and Consultancy) Musoni Celestin atangaza ko guhugura urubyiruko rukamenya gukora ubuvumvu ari imwe mu nzira yo kugabanya ubushomeri mu rubyiruko.

Ubumenyi baha urubyiruko Musoni avuga ko hakubiyemo kumenya uburyo borora inzuki nyinshi mu muzinga 1 n’uburyo bazitaho bakamenya kuzihingira ibizitunga ndetse bakanamenya uburyo bagomba guhakura imizinga yabo batazishe.
Ubworozi bw’inzuki bwakozwe mu buryo bwa kijyambere umuzinga umwe uvamo hagati y’ibiro 10 na 15 ikilo kimwe kikagura ibihumbi 4 ku buki bwatunganyijwe neza.
Ati “Ibi tubikora mu rwego rwo kubaka urubyiruko rukeneye akazi kugira ngo na rwo rubashe kwihangira imirirmo rwivane mu bushomeri”.
Bamwe mwe mu rubyiruko rwitabiriye aya mahugurwa ruvuga ko nibinjira mu bworozi bw’inzuki za kijyambere bizarufasha kwiteza imbere nk’uko Munyeshyaka Patrice witabiriye amahugurwa abitangaza.
Munyeshyaka asanga nibakora neza ubu bworozi bizabafasha no kubona amafaranga abasha mu myigire yabo dore ko bamwe muri bo batangiye kwiga muri kaminuza.
Umukozi w’Akarere ka Gicumbi ufite mu nshingano ze urubyiruko Rwirangira Diodore avuga ko guhugura urubyiruko ari buryo bwo kurutegura kumenya kwihangira imirimo kugirango rwivane mu bushomeri.

Kuko inzuki zidasaba ibintu byinshi kuzorora asanga bizakemura ibibazo by’ingutu urubyiruko rwagaragazaga byo kubura igishoro cyo gukora imishinga mito mito iciriritse.
Ati “ Inzuki ntizisaba igishoro kinini iyo umuntu yamaze kugura imizinga ya kijyambere ntakindi aba asabwa uretse kuzishyira muri iyo mizinga.”
Akurikije umwero w’ubuki buva mu muzinga wa kijyambere asanga ari igisubizo ku rubyiruko rwo kwiteza imbere.
Ohereza igitekerezo
|