Nyamagabe: Akarere karasabwa kwiha igihe isuku igahinduka umuco
Itsinda ry’abadepite kuri uyu wa 18 Mutarama 2016 ryasuye Akarere ka Nyamagabe rigasaba kwiha igihe isuku igahinduka umuco.
Iryo tsinda ryari rigizwe na ba Depite Ignacienne Nyirarukundo na Joseph Desire Nyandwi, ryasuye Akarere ka Nyamagabe mu gikorwa kigamije gusuzuma ibikorwa by’ubuhinzi n’iterambere kandi harebwa no ku isuku n’imirire.

Akarere ka Nyamagabe kari kateye intambwe mu kurwanya umwanda, ariko 60% by’indwara zikagaragaramo ngo ziracyaturuka ku mwanda.
Inzego z’ibanze n’abafite isuku mu nshingano by’umwihariko basabwe kwiha igihe umwanda ugacika burundu.
Hon Ignacienne Nyirarukundo, wari uyoboye iryo tsinda, yatangaje ko iby’akarere kerekana ko isuku ari urugendo bikwiye kuvaho, ahubwo bakiha intego yo kurandura umwanda.
Yagize ati “Akarere kari kateye intambwe kashyizeho amabwiriza agenga isuku, bakoze n’imfashanyigisho, ariko twababwiye tuti ‘dukwiye kwiha igihe, tukavuga tuti mu myaka 5, 10, n’iyo yaba 20 ariko icyo gihe kikazagerwaho mu karere isuku ari umuco’.”

Umukozi w’Akarere ka Nyamagabe ushinzwe Isuku n’Isukura, Venuste Twagiramungu, avuga ko ingamba basabwa gushyiraho bagiye kurushaho kuzishyiramo ingufu kugira ngo isuku igerweho.
Ati “Isuku irashoboka, tugiye gukora ubukangurambaga buhoraho, abaturage bahindure imyumvire n’imyitwarire. Ubu dufite ifishi izatwereka uko isuku yifashe mu rugo, ku bintu by’ibanze, nk’umusarani, umugozi wo kwanikaho, n’ibindi twizerako bizadufasha.”
Uruzinduko abadepite bagiriye mu Karere ka Nyamagabe ruzamara icyumweru aho bazasura ibikorwa by’iterambere n’imibereho myiza y’abaturage muri rusange, ariko banibanda ku nganda zitanga akazi ku baturage kuko biri mu bizamura ubukungu.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|