Yasanzwe yapfuye harakekwa inzara n’indwara

Umugabo witwa Niyibizi Frederic wo mu Kagari ka Musasa, Umurenge wa Gashari, Akarere ka Karongi yasanzwe yapfuye, icyamuhitanye kikaba kitaramenyekana.

Niyibizi w’imyaka 53 yari ingaragu, akaba yibanaga wenyine mu nzu, aho mu masaha ya saa moya zo ku mugoroba w’ejo ku cyumweru yasanzwe yapfuye.

Umuvugizi wa polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Spt Hitayezu Emmanuel yatangarije kigalitoday ko icyahitanye uyu nyakwigendera kitaramenyekana, gusa hakaba hakekwa indwara.

Yagize ati:”Ni umuntu wabaga wenyine, bagiye kureba basanga yapfuye, polisi icyo ikora ni kimwe, ni ukumujyana kwa muganga bakareba icyamwishe. Gusa nk’uko yabaga wenyine hakekwa ko yaba yanarwaye agapfa.”

Mu kiganiro na Nkundunkundiye Daniel, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Musasa nyakwigendera akomokamo, yadutangarije ko uyu Niyibizi yari umuntu wasaga n’ufite ibibazo byo mu mutwe akaba yari atunzwe no gusabiriza ariko ngo ngo akaba yarigeze kuba ari we muntu ukize muri aka gace mbere y’uko agira ubu burwayi ndetse bikavugwa ko yarozwe n’abamugiriye ishyari.

Nkundunkundiye yakomeje avuga ko nyakwigendera nyuma yo gutereranwa n’umuryango we yabonye umuntu umucumbikira iruhande rw’aho yororeraga amatungo, akaba ari na we wamenye mbere iby’uru rupfu ubwo yajyaga kureba aya matungo ye, yahamgara Niyibizi akumva ntakoma, yakwinjira agasanga yapfuye.

Gusa ngo uyu nyakwigndera mu gitondo cy’ejo ku cyumweru umuturanyi we yari yahanyuze ari muzima kuko yamuvugishije ari hanze akamusubiza.

Nkundunkundiye avuga ko abaturanyi bakeka ko Niyibizi yaba yazize inzara.
Mu gihe icyahitanye Niyibizi kitaramenyekana, umurambo we ukaba wajyanywe gukorerwa isuzuma mu bitaro bya Kirinda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka