Rayon Sports izatangirana shampiyona na Kiyovu Sports, yakirwe na APR FC mu Ugushyingo 2025

Kuri uyu wa Gatatu hatangajwe uko amakipe azahura muri shampiyona 2025-2026 aho Rayon Sports izatangira ikina na Kiyovu Sports, ikacyirwa na APR FC mu Ugushyingo 2025.

Iyi ngengabihe y’iyi shampiyona iteganyijwe gutangira tariki 12 Nzeri 2025, igaragaza ko kuri iyo tariki Gorilla FC izakira AS Muhanga saa cyenda zuzuye kuri Kigali Pele Stadium.Bukeye bwaho ku Gatandatu, Etincelles FC izakira Gasogi United, Bugesera FC yakire Gicumbi FC, Mukura VS yakire Musanze FC, Police FC yakire Rutsiro FC mu gihe kuri uwo munsi saa kumi nebyiri n’igice aribwo Rayon Sports izakirira Kiyovu Sports kuri Kigali Pele Stadium.

Umunsi wa mbere uzasozwa ku Cyumweru tariki 14 Nzeri 2025, AS Kigali yakira Amahaju FC mu gihe APR FC izitabira CECAFA Kagame Cup izaba iri kubera muri Tanzania muri ayo matariki, umukino wayo na Marine FC uzashakirwa igihe uzakinirwa. Umukino uba utegerejwe na benshi uhuza APR FC na Rayon uteganyijwe tariki 8 Ugushyingo 2025, saa cyenda zuzuye kuri Stade Amahoro.

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka