Bugesera: Abakozi ba CNLG basuye urwibutso rwa Ntarama n’urwa Nyamata
Abakozi ba Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside, CNLG, basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama n’urwa Nyamata Nyamata mu rwego kumenya amateka ya Jenoside byimbitse.
Ku ikubitiro ba CNLG basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama rushyinguwemo imibiri y’abazize Jenoside isaga ibihumbi bitanu, bareba uko imibiri ihashyinguwe ibitswe n’aho inyubako zigezweho zizimurirwamo imibiri zigeze zubakwa.

Bakomereje ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata, maze Ndahirwa Jean Louis ushinzwe amategeko muri CNLG, avuga ko iyo gahunda yari igamije ko abakozi bose b’iyi komisiyo bagira imyumvire imwe ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, kugira ngo barushaho kunoza akazi kabo.
Yagize ati “Aabakozi bacu nibaramuka bagize imyumvire imwe ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi bizadufasha kurangiza inshingano zacu kuko abenshi bari bafite imyumvire ya buri karere”.
Abakozi ba CNLG basuye izi nzibutso, ntibatandukanya n’ibyo uyu muyobozi avuga, kuko ingendo nk’izi barimo bemeza ko zirimo kubafasha kumenya byinshi batari bazi kandi bizabafasha mu kazi kabo, nk’uko Liberata Gahongayire ushinzwe ubushakashatsi muri CNLG abivuga.
Agira ati “Nkanjye w’umushakashatsi nsanze hari ibindi nshobora gukoraho ubushakashatsi harimo nk’ibikoresho bakoreshakaga bityo bigatuma hamenyekana ubuzima babagaho”.

Mugenzi we Gasasira Gaspard, we avuga ko gusura inzibutso nk’uku bituma bamenya izishaje n’ibyo zikeneye maze bigatuma bahakorera ubuvugizi kugira ngo ibibazo bihari bibashe gukemuka.
Uru rugendo rwo gusura inzibutso, ni urugendo rwakorewe no mu zindi nzibutso kandi rugikomeza, aho banareba uburyo inzibutso zifashwe bityo bagafata ingamba zo kuzivugurura, aho nk’urwibutso rwa Ntarama ruri ahari Kiliziya ya Centrale ya Ntarama, CNLG ivuga ko mu kwezi gutaha inyubako nshya zijyanye n’igihe zizaba zuzuye bityo zikimurirwamo imibiri.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
akazi karahari,ninde ndukorana please?...
akazi karahari,ninde ndukorana please?...