Abinjiye muri Sitade Huye igifungura mu ma saa saba hafi n’igice bose bagiye bamburwa amatike agataburwa nta kwita ku mubare w’amafaranga yanditseho, nyamara abateguye iki gikorwa bavuga ko bari bemeranyijwe ko ku muryango hataburwa aya 500 gusa.

Ibi ngo byari ukugira ngo uwaguze itike ya 5000 abashe kwicara mu mwanya w’icyubahiro (VIP), n’uwaguze iy’1000 abashe kwicara mu mwanya utwikiriye.



Umuvundo rero watumye abinjiye ku ikubitiro bose boherezwa kwicara mu myanya idatwikiriye ubundi yari igenewe abaguze amatike ya 500, kuko bose amatike bari bayambuye agataburwa.
Ibi byatumye ababujijwe kwicara ahatwikiriye batangiye amafaranga yisumbuye barakara. Gaspard Kubwimana, amaze gukumirwa kujya kwicara mu mwanya w’1000, n’uburakari yagize ati “abantu bishyuye 1000 bari kubicaza nk’ah’abishyuye 500. Ibi ntibihwitse.”
Kandi ati “Cyereka badusobanuriye ikibazo cyabaye, niba barakoze amatike arenze umubare, na bwo ariko bakabidusaba. Ntabwo bagomba kudusunika ngo nimwicare aho mubonye.”

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Eugène Kayiranga Muzuka, avuga ko batari bamenye ko iki kibazo cyabaye, ariko ngo mu mikino itaha bazafata ingamba zo gutuma bidasubira.
Ati “ubundi amatike agurishwa aba angana n’imyanya ihari. Uriya mupira ni wo wa mbere wari ubaye, hari n’indi myinshi izahabera. Tuzarebera kuri aya makosa yabaye tumenye icyo gukora mu bihe bizaza.”
National Football League
Ohereza igitekerezo
|