CHAN:Amakipe akinira Rubavu yiteguye kugera kure

Abatoza b’amakipe yitabiriye amarushanwa CHAN mu karere ka Rubavu batangaza ko biteguye neza guhatana no gutsinda mu mikino ya CHAN.

Mu biganiro n’abanyamakuru abayobozi b’amakipe ya Mali, Zimbabwe, Namibia na Uganda bagaragaje ko mbere yo kuza mu Rwanda guhatanira amarushanwa ya CHAN babanje kwitegura kandi biteguye itsinzi. Bashima u Rwanda rwabakiriye kuko bafite ubuzima bwiza kandi kuva bagera mu Rwanda ntakibazo barahura nacyo.

Aganira n’abanyamakuru, Djibril Dramé avuga ko nubwo atamaranye igihe ikipe ya Mali yiteguye kuyigeza ku ntsinzi kuko abakinnyi bazanye abizeye. avuga ko yazanye abakinnyi bakiri bato bafite ishyaka ryo kubaka amateka.

Djibril Dramé umutoza wa Mali
Djibril Dramé umutoza wa Mali

George Lwandamin umutoza wa Zambia avuga ko hamwe n’abakinnyi yazanye mu marushanwa ya CHAN bahagaze neza kandi yizeye ko bazamugeza ku ntsinzi, ibyo akaba agomba kubigaragariza mu kibuga hamwe n’abakinnyi yizeye nka Christopher Katongo na Isaac Chansa

Mu mukino utangira ku isaha ya 15h uhuza ikipe ya Zambia na Zimbabwe amakipe aziranye, abatoza bavuga ko badafite byinshi byo kuvuga ariko bifuza kubigaragariza mu kibuga.

Naho umukino uhuza Uganda na Mali saa 18h, umutoza wa Uganda Mico Milutin Sredojevic avuga ko ikipe ye nyuma yo gutwara CECAFA yifuza gukomereza kuri CHAN kandi imikino ya CECAFA yabafashije kwitegura.

Mico Milutin umutoza Uganda na Captain w'ikipe Faruku Miya baganira n'abanyamakuru
Mico Milutin umutoza Uganda na Captain w’ikipe Faruku Miya baganira n’abanyamakuru

Abaturage bo mu karere ka Rubavu baganiriye na Kigali Today, bavuga ko bashimira ubuyobozi bwabatekerejeho bukabazanira amarushanwa ya CHAN nk’abantu bakunda umupira w’amaguru kandi bafite abakinnyi benshi mu mavubi.

Ndahimana Omar ukora akazi ko gutwara Moto, avuga ko CHAN uretse kubateza imbere izabashimisha nk’abantu bakunda umupira w’amaguru.
“Ndifuza gufana Uganda kuko ni igihugu guturanye kandi dufiteyo abavandimwe, aho batari rero tugomba kuhababera.”

Ikipe ya Zambia mu myitozo kuri Stade Umuganda yitegura umukino ubahuza na Zimbabwe
Ikipe ya Zambia mu myitozo kuri Stade Umuganda yitegura umukino ubahuza na Zimbabwe

Bakina Mussa avuga ko CHAN ije bayicyeneye. “Turishimye kuko umujyi uracyeye, ibikorwa remezo byariyongereye, twifuza kwerekana ko twishimiye CHAN twuzura Stade, ikibazo dufite ntituzi igihe bazafungira Stade naho.”

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka