Gatsata: Bahagurukiye kurwanya amarebe abangiriza ibishanga
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gatsata bwiyemeje kurwanya amarebe ari mu bishanga bimwe na bimwe kuko abyangiza ntibibashe kubyazwa umusaruro.
Mu cyumweru cyahariwe isuku mu murenge wa Gatsata, abaturage bafashe umwanya wo gutunganya igice cy’igishanga cya Nyabugogo giherereye mu kagari ka Nyamabuye, mu mudugudu wa Runyonza bagikuramo amarebe kuko bashaka kukibyaza umusaruro.
Abaturage bo muri uwu murenge bavuga ko amarebe ari mabi kuko aho ageze ngo nta kindi kintu kihamera ari yo mpamvu biyemeje kuyarandura kugeza acitse.
Ndinkabandi Vedaste wari witabiriye iki gikorwa agira ati” Iyo amarebe ageze mu gishanga yororoka vuba akaba arakigose cyose mu gihe gito, kikaba ikidengezi ariko bitagaragara kuko aba yagipfutse ku buryo umuntu yibeshye agakandagiramo ahita arigita akahaburira ubuzima.
Uwayisaba Jean Baptiste na we ati”Amarebe yangiza ibidukikije kuko adatuma hari ibindi bihamera, byaba ibyimeza cyangwa ibihatewe, byose ntibibasha gukura ari yo mpamvu twazindukiye kuyarwanya tunagirira isuku iki gishanga”.
Agoronome w’Umurenge wa Gatsata Sibomana Jeanne, nk’umuntu uzobereye mu by’ubuhinzi, na we yunga mu ry’abaturage avuga ko amarebe ari ikimera kibi haba mu gishanga cyangwa mu mazi.
Agira ati”Amarebe ashora imizi mu mazi, amababi akajya hejuru yayo cyangwa akorosa igishanga bityo ntatume umwuka mwiza (Oxygen) ibimera bikenera utabigeraho noneho ntibikure cyane ko n’udusimba duto two mu butaka (bacteria), tubutunganya ngo ibimera bikure duhita dupfa kubera kubura wa mwuka”.
Akomeza avuga ko bafashe gahunda ihoraho yo kurwanya amarebe kugeza ashize muri iki gishanga kuko bashaka kugiha abagihinga.
Sibomana ati”Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gatsata buteganya guha abatishoboye iki gishanga ngo bagihingemo imboga n’ibindi binyuranye byahera bityo babashe kwihaza mu biribwa ndetse babe banasagurira amasoko batere imbere”.
Uretse gutunganya iki gishanga barwanya amarebe, abaturage banakanguriwe kugira isuku mu ngo zabo, banasabwa kuyigira umuco aho gutegereza kubwirizwa kandi bose bazi ko isuku ari yo soko y’ubuzima nk’uko ubuyobozi bw’Umurenge wa Gatsata bubivuga.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|