Gukongeza itabi byatumye iduka rishya rirakongoka

Iduka ry’umucuruzi wo mu Murenge wa Munini mu Karere ka Nyaruguru, tariki 18/01/2016, ryarahiye rirakongoka biturutse ku muriro w’itabi na lisansi.

Uyu mucuruzi, Ndikumana Paulin, yacururizaga mu kagari ka Ngarurira.

Muri iri duka hahiriyemo amafaranga y'amabarano asaga miliyoni1 n'igice.
Muri iri duka hahiriyemo amafaranga y’amabarano asaga miliyoni1 n’igice.

Ahagana saa yine z’igitondo cya tariki 18/01/2016, ngo ni bwo mu iduka rya Ndikumana haje umuntu ushaka igishirira cyo kunywesha itabi, maze Ndikumana amuha ikibiriti cyo gukongeza.

Byahuriranye n’uko muri iryo duka hari habitsemo lisansi, umuriro uhita uzamuka utyo.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP André Hakizimana, yabwiye Kigali Today ko Ndikumana yiyemerera ko ari we wakongereje itabi uwo muntu wundi ariko ngo kuko hafi aho hari hateretse lisansi, bihita biteza inkongi y’umuriro.

CIP Hakizimana avuga ko muri iri duka, hahiriyemo ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 5 z’amanyarwanda ndetse hagahiramo amafaranga y’amabarano asaga miliyoni imwe n’igice.

Abazimya barwanaga ku iduka ryegereye iryahiye kuko ryo umuriro wari mwinshi cyane.
Abazimya barwanaga ku iduka ryegereye iryahiye kuko ryo umuriro wari mwinshi cyane.

Ndikumana ngo yabwiye Polisi ko iyo lisansi atari iyo yacuruzaga, ko ahubwo ari umuntu wari wayihasize ngo ayimubikire.

Polisi yo ikavuga ko iperereza rikomje ngo hamenyekane neza niba koko iyo lisansi ari iyo Ndikumana yacuruzaga, cyangwa se niba koko ari uwari wayihabikije.

CIP Hakizimana avuga ko kubika lisansi hagati y’ibindi bicuruzwa cyangwa kuyibika mu nzu irimo abantu bitemewe, kuko ngo ifite aho igomba kubarizwa.

Ati “Kubika lisansi mu nzu ibamo abantu cyangwa kuyivanga n’ibindi bicuruzwa ni ukwibikira urupfu, duhora tubakangurira kubyirinda, uyikeneye akayisanga kuri sitasiyo zabigenewe.”

CIP Hakizimana kandi asaba abacuruzi ndetse n’abaturage muri rusange, gukorana n’ibigo by’imari bakabitsamo amafaranga yabo kugira ngo birinde guhura n’ingaruka nk’iza Ndikumana wahishije amafaranga y’amabarano arenga miliyoni.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yongera gusaba abaturage kugira ubwishingizi bw’imitungo yabo kugira ngo igihe habayeho impanuka bajye babasha kwishyurwa ibyangijwe.

Ndikumana we nta bwishingizi yari afitiye iri duka rye, bikaba bimuteje igihombo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

milioni yose nigihugu kibihombeyemo kongera gukora inoti

muhozi yanditse ku itariki ya: 20-01-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka